Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imyitwarire mibi itumye Bull Dog yerekwa umuryango usohoka muri Touch Record

Nyuma y’amezi atandatu gusa umuraperi Bull Dogg asinye amasezerano y’imikoranire mu nzu itunganya umuziki ya Touch Record yamaze kwirukanwa muri iyi nzu, gusa ngo ntarahabwa urwandiko rumusezerera.

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com avuga ko Bull Dog yirukanwe muri iyi nzu itunganya muzika azize kuvuga nabi ibintu byafashwe nko gutuka umuyobozi wa Touch record.

Umwe mubakozi ba Touch record utashatse ko amazine ye amenyakana yabwiye yavuze ko Bull Dogg yahamagawe ngo yitabire igitaramo cyari cyateguwe n’ubuyobozi Touch Entertainment Group, we akihutira kubaza niba hari amafaranga ari buhabwe.

Gusa ngo ubuyobozi bwahise bumusubiza ko agomba kubanza akitabira igitaramo, naho iby’amafaranga akaza kubibaza nyuma. Gusa ngo Bull Dog yanze gukora ibyo yasabwe maze ahakanira ubuyobozi bwa Studio ndetse anakoresha imvugo ikakaye yafashwe nko gutuka umuyobozi.

Ibi ngo byatumye ubuyobozi bwa Touch Records bufata umwanzuro wo kwirukana Bull Dog.

JPEG - 117.2 kb
ubwo Bull Dog yasinyaga amasezerano muri Touch record

Bull Dogg yirukanwe muri Touch record nyuma y’amezi atandatu ayikoreramo ndetse ikaba yaramufashije gukora ibikorwa bye bya muzika binyuranye nk’indirimbo aherutse gushyira hanze yise “Igitabo”, gusa amakuru agera ku Imirasire.com aravuga ko uyu muraperi yirukanwe atararangiza amasezerano ye kuko ngo yagombaga kuzarangiza amasezerano nyuma y’imyaka 2.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Inconnito - 4/08/2016 saa 18:55

Nadson yishwe na Mugo I Nyamirambo niyo makuru ye duheruka.
Kanda hano umusubize

dav - 4/08/2016 saa 13:11

NJYE NDAMUSHYIGIKIYE CYANE NONE SE WABANZA KWITABIRA igitaramo cyari cyateguwe n’ubuyobozi Touch Entertainment Group atazi inyungu afitemo ahubwo Touch yikosore ireke gushaka gukoresha abahanzi munyungu zayo gusa,
Kanda hano umusubize

se,ma - 4/08/2016 saa 11:49

yikosoramo ibiki numuntu mukuru kandi ntabyubuntu bikibaho nonese baramuhamagaye ngo naze aririmbe babonaga asiga iki murugo kandi harabamubaza umugati koko, hoy arwose bakabije rebel itaguriria umuntu ni modoka yokugenderamo ngo ni lebel bose barutwa na kina music nibagende nukuri nabo barashosheje
Kanda hano umusubize

mici - 3/08/2016 saa 18:54

ubwose ikosa Bulldog yakoze nirihe? hahaha burya bwose ama Rabel ayobora abahanzi buhumyi!!!! BULLDOG ndakwemeye ntuzemere agasuzuguro!
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 3/08/2016 saa 17:13

NTAWE BITABAHO NONESE GUKORERA UBUNTU BYARI MURI CONTRACT?????????????????????? BARAMURENGANYIJEEEEEEE
Kanda hano umusubize

pamella - 3/08/2016 saa 16:35

nibyo nyine ese lbel zo nizihe bull bareke sha bazagukenera gusa munyihere amakuru ya nadson kandi namwe nimureba nabi tuzabachikaho kukji umuntu abasaba amakuru ya nadson nimuyaduhe plz muyampe nange ndayakeneye singombwa ko burimunsi numva abantu bamwe gusa
Kanda hano umusubize

manzi abdoulkarim - 3/08/2016 saa 16:23

ntakundi kuri bull dog niyihangane anagerageze kwikosora mumivugire.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X