Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo The Girl is mine ya King James na Kevin Lyttle ntiyaba ivuga ukuri ku byavuzwe kuri King James?

Umuhanzi nywarwanda King James, kuri uyu wa 12 Nzeri 2016 yashyize hanze indirimbo ‘The Girl is mine’ yakoranye n’umunyamerika Kevin Lyttle. Ni indirimbo y’urukundo yumvikana mu ndimi ebyiri; Icyongereza ndetse n’ikinyarwanda.

Amagambo ari muri iyi ndirimbo yatumye benshi batangira kwibaza ku byagiye bivugwa kuri uyu muhanzi bijyanye n’urukundo rwe n’umukobwa byavugwaga ko yaba yaramutwaye undi musore bakundfanaga.

Mu minsi ishize ni bwo byavugwaga ko King James akundana n’umukobwa utuye mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, aho byanaje kuvugwa ko uyu mukobwa yari asanzwe afite umusore w’inshuti ye King James akaba yaramumutwaye. Nyuma y’uko iyi ndirimbo igiye ahagaragara bamwe batangiye kwibaza niba King James atararirimbye iyi ndirimbo agendeye ku buzima bwe bwite?

Muri iyi ndirimbo ‘The Girl is mine’, King James na Kevin Lyttle bavuga ku rukundo nyarwo ruri hagati y’umusore n’umukobwa. Kubera urwo bakundana rujyanye n’ibimenyetso umukobwa agaragariza umusore, baririmba bavuga ko ntacyo wakora ngo uwo mukobwa yange umusore kabone nubwo ababa bashaka kwitambika mu rukundo rwabo ari benshi.

Baririmba bagira bati: "The Girl is mine Ntacyo wakora ngo anyange, ambwira ko ndi uwe akaba uwanjye,..Iyo agize ikibazo ni njye wa mbere ahamagara, mubwiye ko ntaboneka bimutera kubabara ni gute umbwira ko ari wowe akunda kandi ari njye abigaragariza, ni ukuri she is mine kuki utabibona, she wants to be my wife ni ko ambwira."

Mbere yuko indirimbo The Girl is mine uyu musore Kevin Lyttle yakoranye na King James igatunganywa na Pastor P igera hanze, akimara kuyumva n’ubuhanga ikoranye, Kevin Lyttle, byaramurenze cyane bimutera kuyibyinira ku mucanga w’iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uburyo yari imiryoheye.

Kevin Lyttle ni umusore wamenyekanye mu ndirimbo; Last Drop, Drive Me Crazy na ’Turn Me On’ imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yaba muri Afurika ndetse no muri Amerika muri 2004. Iyi ndirimbo ye kimwe n’izindi nyinshi uyu muhanzi yagiye akora zagiye zikundwa kuri ubu nizo zikomeje kumufasha kwamamara hirya no hino ku isi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X