Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Intambara y’amagambo yongeye kugaruka mu baraperi bo mu Rwanda

Mu gihe hari hashize iminsi mu bahanzi baririmba mu njyana ya Hip Hop nyarwanda hatumvikana uguterana amagambo, kugeza ubu abaraperi bongeye kugaragaza igisa no gukozanyaho, aho Umuraperi Fireman yahimbye indirimbo akayita Sagihobe ikaza kumvikanamo amagambo yibasira mugenzi we Jay Polly bahoze mu itsinda rimwe rya Tuff Gangs none kuri ubu Jay Polly nawe yamaze kuvuga ko afata Fireman nk’utagira ubwenge.

Jay Polly ubwo yagiraga icyo avuga ku ndirimbo "Sagihobe" Fireman aherutse gushyira hanze, yavuze ko Fireman nta bwenge (skills), ngo kuko amuzi neza ko ari wa muntu udahamye. Jay Polly yakomeje avuga ko bibabaje cyane kuba Fireman yaramwibasiye, ngo kuko niba yaranamufashije yagombaga gutegereza we ubwe akamushimira.

Yagize ati: "Ndamuzi ni umuntu udahama hamwe, utamenya aho ashingiye, sinumvise mu minsi ishize ngo bashinze itorero none ngo ryarasenyutse. Iyo ufashije umuntu urategereza akagushimira ntabwo ujya kubirata ahubwo urareka akagushima. Nanjye ntegereje ko azaza akanshima kuko ndabizi azagaruka, ntabwo ari n’igihe kinini."

Jay Polly akomeza avuga ko Fireman ari umuntu wo hasi, ngo mbere yo kuvuga ko bamuzamuye nawe ubwe nabaze yiteze imbere.

Yagize ati: "Fireman nabanze yiteze imbere aho kuvuga ko ngo baranzamuye. Ntabwo ushobora gusunika umuntu nawe ubwawe utarisunika"
Jay Polly ngo asanga Fireman atagira ubwenge
Ibi Jay Polly abivuze nyuma yo kumva indirimbo ya Fireman yise Sagihobe, aho mu magambo ayigize hari aho agira ati: "Turacyarwana no kugira umuziki wacu ubukombe. Hari kera bakitubonamo ba Sagihobe. Ubu harimo akantu nubwo kugafata bigoye. ………Ama Tuff yanyuze rubanda nyamwinshi. Ku mitima ni koko twomoye inkomere nyinshi.Twashyize hamwe dusunika umuvandimwe, mwibuke ku Mahoro havuga amabuye. Byakorewe Hip Hop yitirirwa Jay, yibonamo icyamamare yita abantu amadebe. Ibya Stone Church byo ntibibakange ni Tuff zivanyemo icyo gihangange…."

Si ubwa mbere abaraperi babaye mu itsinda rya Tuff Gangs baterana amagambo, kuko umwaka ushize wa 2015, Bull Dog yateranye amagambo n’uwo bahoze bari muri iri tsinda ndetse banafatanyije kurishinga ari we P Fla, aho banagaragaye nabi cyane kuko banatukanye ku babyeyi.

Fireman mu ndirimbo ye Sagihobe agaragaza ko bafashije Jay Polly kuzamuka none akaba yarabihenuyehoIbi byanaje kwiyongeraho ko itsinda rya Tuff Gangs ryacitsemo ibice maze abari barigize bashinga iryitwa Stone Church Jay Polly asigarana Tuff Gangs wenyine, none kuri ubu hatangiye kugaragara iterana amagambo hagati ya Jay Polly na Fireman na we utakiri kumwe na bagenzi be bari bitandukanyije na Jay Polly bagashinga Stone Church.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SOSTENE - 29/07/2016 saa 13:15

Jay yibagirwa vuba izina afite ubu ninkaho tuffgings ariyo yarimuhaye rubanda twibagirwa vuba
Kanda hano umusubize

andrew sebanani - 28/07/2016 saa 14:11

yarabivze ikibyimbye kizameneke,eseko abaconvoiyeur batavze jay akavga kwabkobwa bbonezimbyaro btaranabyara btavze jaypolly akabariwe wavze,nawe nakorindrimbo amusubze twumve
Kanda hano umusubize

andrew sebanani - 28/07/2016 saa 14:07

arko jay ubukoko yigize ibki,yiyibagije umuruho yaruhanye nabagenzibe mumyaka ishize nibyokoko mugani wa fireman ngo IZINOTI GUMA GUMA ITANGA ZIHINDURA AMANIGA,jay nawe mbna yaribagiwe gukinga ighe yasubiye gukinga nawe izabonako mubuzima byse bishoboka,fire man yavuze ukuri nkumu raper jay nawe azamusubize nkumuraper apana kumatangaza makuru,ahubwo jay niwe sagihobe2 fire kmezuterimbere umwana wanzwe niwukura
Kanda hano umusubize

Ernesto - 25/07/2016 saa 10:03

Jay Ntakirate Nibo Bamuzamuye
Kanda hano umusubize

jure - 26/07/2016 saa 15:03

ngewe na babajwe no kumva jay abwira fireman ngo nuwohasi kandibarahoranye mwitsinda jay kuba tuff yose yaramuvuyeho bigaragarako ari bihemu akaba umwirasi yibagiwe aho yavuye
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 08:54

ni hatari!!!nimwumvikane mugumye tuff gangs nkukwo mwayitanguy!!!!
Kanda hano umusubize

- 25/07/2016 saa 08:54

ni hatari!!!nimwumvikane mugumye tuff gangs nkukwo mwayitanguy!!!!
Kanda hano umusubize

Samsoldier - 25/07/2016 saa 02:33

"Green P burya ajya kwitwa mpoze nzi nuko yabashonnye, mwishe hip hop nkabatumwe..." Diplomate 44 yarabivuze da!
Kanda hano umusubize

B.crowd - 23/07/2016 saa 08:39

mwiyise abami bahiphop mutaribo none ahaogufatanya murikurwana faya& jay. pfla &burudoge.ntacyosha mukomezemusubiran
Kanda hano umusubize

Niragire J Claude - 21/07/2016 saa 19:33

Ariko Ababaraperinabo Banduje Izinaryabo Basebanya Ntasoni? Nkabana Batahawe Uburere?Bisubireho Kandibasabane Imbabazi Biyunge Bongerebabe Umwe Murakoze
Kanda hano umusubize

DJ PACCY WAMAMAYE - 21/07/2016 saa 17:33

ndabona bitoronshye ariko Fireman ibyo yaba yakoze ndamwumva naho jay polly uvugako amaufata nkutagita ubwenge aribenshya mumakosa akora yicuza nyuma Fireman yanze kubika inzika ariko ubugoryi jay polly azana buri gihe ngaho yita abanyamakuru amadebe none ageze mubahanzi bagenzibe ndabona jay polly yarabuze amahwema kubera yirangagije umuruho yaruhanye nabagenzibe batangiranye muzika kugirango abure icyo atangaza arabatuka azazima numuriro azacana uzazima nareke Fireman ACIKE INTEGE UBWE WENYINE GUSHA
Kanda hano umusubize

jure - 26/07/2016 saa 14:59

jay poll yibagirwavuba mugihe yirengura kubo bakoranya mubihe bigoye ntamahoro azi gera agirira mwisi nubwo yatunga n,indege kuko amafaranga yatumye agamba nira incutize ark nawe azabonako yibeshye murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X