Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Iserukiramuco rya Hip Hop rigiye kubera mu Rwanda ryaba hari intambwe rizazamuraho iyi njyana?

Mu minsi yashize muri muzika nyarwanda byagaragaraga ko injyana ya Hip Hop ari yo njyana yari ikunzwe ndetse bamwe mu bahanzi bakoraga iyi njyana begukanye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bikurikiranya, kandi iri rushanwa ari na ryo rushanwa rikomeye kurusha andi yose muri muzika nyarwanda.

Gusa uko iminsi yagiye yicuma iyi njyana yabaye nk’isubiye inyuma, abahanzi baririmba muri iyi njyana bisa naho batagikora cyane nk’uko bakoraga mbere, aho wasangaga indirimbo bashyize ahagaragara zikunzwe cyane, ndetse ugasanga abakunzi b’iyi njyana bari gusaba ko zikinwa ku maradiyo no ku mateleviziyo ku bwinshi.

Kuri ubu, bwa mbere mu mateka ya muzika mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’iyi njyana ya Hip Hop. Gusa ngo iri serukiramuco rizagaragaramo abaraperi barindwi ari bo: Bull Dogg, Diplomate, P’Fla, Green P, Demo Crazy, Pacson na Bac-T.

Robert Kajuga, umenyereweho gutegura ibitaramo hano mu Rwanda ndetse ugasanga bigenze neza ni we wateguye iri serukiramuco, aho yavuze ko aba baraperi biteguye gususurutsa abakunzi b’injyana ya Hip Hop bose, ngo kuko ari wo muziki uzaba ucurangwa gusa.

JPEG - 109.6 kb
Robert Kajuga wateguye iri serukiramuco rya Hip Hop

Robert Kajuga avuga ko n’ubwo Riderman na Jay Polly, abahanzi begukanye PGGSS baririmba mu njyana ya Hip Hop, batagaragara ku rupapuro rw’abagomba kuzitabira iri serukiramuco ngo batumiwe, ndetse ngo hari n’abandi baritumiwemo.

Iri serukiramuco ryiswe “Hip Hop Night” biteganyijwe ko rizabera i Rugende, kuwa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016, guhera saa cyenda z’amanywa (3pm) kugeza bwije, benshi mu bakurikiranira iby’umuziki nyarwanda baribaza icyo iri serukiramuco rije gukemura kuri iyi njyana, dore ko ngo mu bahanzi bumvikanaga ko bari gukora neza kandi bari bakunzwe muri iyi njyana abumvikana cyane muri iyi minsi bakoze indirimbo nshya ndetse bakanazishyira ahagaragara ari mbarwa.

Aha ni ho bashingira bibaza niba iri serukiramuci rije kongera gusubiza ibintu mu buryo maze iyi njyana yasaga n’igiye guhiga izindi muri muzika nyarwanda yongere isubirane umwimerere n’abahanzi bakore bigaragare?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X