Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ishimwe Jean Luc akomeje kugaragaza impano ye muri muzika

Umuhanzi Jean Luc Ishimwe, nyuma yo gukora indirimbo ya mbere abifashijwemo King James wavumbuye impano imurimo yo kuririmba, kuri ubu uyu musore akomeje kwigaragaza, aho akomeje ibikorwa bitandukanye bya muzika.

Mu mashusho y’indirimbo ‘Uze njye nkomora’ yageze hanze yakozwe na Oskados Oscar, umuhanzi Jean Luc Ishimwe agaragara aririmba mu njyana gakondo by’umwihariko akagaragara arimo kwicurangira ibyuma bya muzika ikintu gikunze kunanira benshi mu bahanzi nyarwanda banamaze igihe kitari gito baririmba.

Jean Luc Ishimwe avuga ko akomeje gukora cyane yitabira ibikorwa bitandukanye harimo ibitaramo by’abahanzi bagenzi be bakora kandi akaba akomeje gushyiramo imbaraga nyinshi mu muziki ari na ko akora imyitozo myinshi kugira ngo akomeze gushimangira uburyo bw’imiririmbire ye ya Live ndetse no kwiga ibyuma bitandukanye bya muzika kugira ngo umuziki we ugire ireme kurushaho, akomeze gukabya inzozi yagize kuva cyera.

Ikindi Jean Luc Ishimwe avuga ni uko amashusho y’indirimbo ‘Nimpagera’ ari hafi yo kujya hanze ndetse hakaba hari n’indirimbo nshya y’amajwi iri mu buryo bwa Accoustic yitwa Urumuri na yo iri hafi kujya hanze ikaba irimo gutunganywa na Producer Nicolas.

Ibi bikaba bigaragaza ko igikorwa umuhanzi King James yakoze cyo gufasha uy8u muhanzi gutangira kwigaragaza muri muzika kitapfuye ubusa, ahubwo ko umusaruro w’ibyiza yakoze watangiye kugaragara.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jeane - 10/09/2016 saa 04:00

shyiramo agatege nyagasani azabigufa shemo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X