Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ishyaka Green Party risaba Leta y’u Rwanda gucyura umwami Kigeli V NDAHINDURWA

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Democratic Green Party of Rwanda rirasaba Leta y’u Rwanda gukora uko ishoboye igacyura umwami Kigeli V NDAHINDURWA uri mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Green Party ivuga mu gihe uyu mwami yaba atahutse ngo yafasha byinshi u Rwanda ndetse ngo yaba ibaye intangiriro yo gutahuka kw’abandi baba mu mahanga.

Ibi byatangarijwe mu mwiherero wa komite nyobozi y’iri shyaka yateranye kuva ku itariki ya 21kugeza kuya 22 Gicurasi 2016 nkuko bitangazwa n’ishyaka Green Party. Ngo muri iyi nama hemejwe ko umwami Kigeli V NDAHINDURWA agomba gutaha akaza mu Rwanda kandi akajya agenerwa ibikwiye umuntu wabaye umukuru w’igihugu.

Iri shyaka rikomeza rivuga ko kugira ngo ubuhunzi bushire mu bana b’u Rwanda, ngo Kigeli akwiye kubanza agataha kandi ngo agafashwa kugira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Iri shyaka rivuga ko ibi bikubiye muri politiki yaryo yo guca ubuhunzi ku banyarwanda bose.

Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere, ishyaka Green party of Rwanda rivuga ko mu gihe umwami yaba ageze mu Rwanda, ngo yafasha kugarura ururimi n’umuco mu banyarwanda, ndetse akaba n’umujyanama ukomeye wa Leta.

Iri shyaka risaba Leta y’u Rwanda ko kuvuga itahuka rya Kigeli V bitagakwiye gufatwa nka kirazira mu Rwanda cyangwa ngo bigire ubizizwa kuko ngo hari n’ibindi bihugu byo mu karere bifite abami kandi ngo nta kibazo biteye.

Kuri iri shyaka ngo gutahuka kwa Kigeli byaba umusingi w’ubumwe no gutsimbataza umuco wo guca ubuhunzi mu bana b’u Rwanda.

Ntacyo Leta y’u Rwanda iratangaza kuri ubu busabe bw’iri shyaka, ariko mu gihe cyose abategetsi b’u Rwanda bageragezaga kuvuga kuri ibi, bavuze ko u Rwanda rutigeze rubuza umwami Kigeli gutaha, icyakora ngo igihe cyose yaba ageze mu Rwanda ngo nta mwihariko wa cyami akwiye guhabwa mu Rwanda.

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kk - 1/06/2016 saa 07:56

MBERE YUKO KIGELI AGARUKA, YAGOMBYE GUHINDURA IZINA/TITRE KUKO "UMWAMI" ("the" KING) NI IZINA RITINYITSE...
Kanda hano umusubize

- 1/06/2016 saa 07:14

Ariko mu kwandikisha amashyaka muri Leta ko bisaba kugaragaza intego yaryo, icyerekezo , inshingano ndetse n'ingengabitekerezo rizageza ku baturage ari nayo ibaganisha ku kwiteza imbere, kuki iyo bidakozwe muri uwo murongo urwego nka RGB rutabibabaza. Hari abamara kubona uburenganzira bwo gukora nk'amashyirahamwe bagaparika ntuzongere kubumva n'umunsi n'umwe bakora cyangwa bavuga ibyo bataje mu igazeti ya Leta. Hari rero n'abandi bahuzagurika ukaba warihaye intego yo kurengera ibidukikije uyu munsi ukavuga ku burenganzira bw'abakozi na sendika, ejo ugacyura impunzi, ejo bundi ukigisha ururimi n'umuco... ntiwumve n'umunsi n'umwe uvuga ku ntego nyamukuru wemereye abaturage. Ikibabaje kandi ni uko ayo mashyirahamwe ya politiki ahabwa inkunga ya leta. Nubwo yaba nto igomba gukoreshwa ibijyanye n'icyatumye ajyaho. Ni inama natangaga murakoze.
Kanda hano umusubize

nounou - 1/06/2016 saa 00:22

ngngngng nihatari.
Kanda hano umusubize

Aime - 1/06/2016 saa 00:20

Hahh sha Habineza nawe arasetsa. Ariko ndabona atazi ko u Rwanda ruheruka Umwami Rutarindwa! Niba utabizi ubimenye ko Musinga si Umwami kuko ntabwo yimitswe n' abiru ahubwo yahiritse ubwami afashijwe na Kabare ndetse na Ruhinankiko. Habineza ndabona wirengagije ko Rudahigwa nawe yakoze neza ariko imihango y' abiru ntiyakozwe yashyizwe ho n' abazungu bamaze guca Musinga bamutaye i Kamembe kuko atemeraga ubukrisito abazungu bazanye. Rudahigwa kuko yemeye abazungu nibo ba mwimitse, atinze kubyarana na Nyiramakomari bikekwa ko musenyeri Classe yamufashije ku musenda maze bamushyingira Rosalia. Ndahindurwa nawe yashyizwe ho n' abazungu ntabwo abiru bakoze akazi kabo. Ese umuntu aba Umwami atagira umugabe kazi? Habineza niwe mbaza niba Ndahindurwa yaragize umugabe kazi. Nsoza nshimiye irishyaka risaba abanyarwanda gutaha. Ariko uyu musaza twubaha azatahe nk' umunyarwanda usanzwe kuko ubwami ntabuba mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

babouji - 31/05/2016 saa 18:05

Ariko green party intego nyamukuru yayo mu Rwanda ni iyihe? Sincerely yari abantu uba ubona barabuze imikoro!!! Ubu se nk'ibu Kigeli aje byakungura iki green party?!! Mana we ubanza muba mugirango mutwihere ikinamico. Cyakoze amashyaka aragwira iri ryo Ni comedy!!
Kanda hano umusubize

murekatete - 31/05/2016 saa 17:17

mwabera muvuze ikintu kinyuze umutima wanjye
Kanda hano umusubize

Kalisa - 31/05/2016 saa 15:27

Ese iyo Green Party isaba ko Kigeli aramutse atashye yagenerwa ibyo ababaya abakuru b'igihugu bagenerwa n'amategeko, yaba yarabanje gusoma amategeko ngo amenye ko avuga ababaye ba Presidents ko ntaho avuga abami? Habineza se yibutse ko u Rwanda ari Repubulika atari ubwami? Naho ibyo gutaha ngo n'izindi mpunzi zibone gutaha ubanza Kigeli yarigeze kwivugira ko adashobora gutaha mbere y'uko izindi mpunzi z'Abanyarwanda zitahiye! Birumvikana ko yumva atasiga ba Kabuga na ba Protais Mpiranya cyangwa ba David Himbara na Rudasingwa Theogene!!!
Kanda hano umusubize

nikweri - 31/05/2016 saa 13:35

nibyo aho turabyumva kimwe koko numwami kd yimitwe nabanyarwanda mugihe akiriho ibyubahiro bye ningobwa kd reta igomba kugira icyo imugenera birumvikana akamaro yagira ko nikenshi kuko haribyo azi benshi batazi nibindi byinshi naze murwamubyaye kd ubwo bategereje kuzamuzana ali umurambo
Kanda hano umusubize

Kalisa - 31/05/2016 saa 19:21

@ NIKWERI Ibyo wumva Kigeli azi benshi batazi ntabyo rwose! Ntihazagire umpaho....
Kanda hano umusubize

isas - 31/05/2016 saa 13:19

Muba mwabuze ibyo muvuga Kigeri ninde wamubujije gutaha kuburyo acyurwa nawe Habineza? I miryango yinjira murwanda yafunguwe igihe twasezereraga ingoma yiyitaga iyabatazi. Nabishaka azaze cg abireke kdi umuco turawufite cyane wo gukunda igihugu cyacu kuko aho tugeze twubaka igihugu ntamusanzu araduha numwe. Habineza uba wabuze icyo uvuga nabayoboke bawe.
Kanda hano umusubize

Louise - 31/05/2016 saa 13:13

Njye ubu aho igihe kigeze singifata Kigeli nkimpunzi,kuko abahungiye rimwe nawe baratashye,icyo bahungaga cyararanduwe kirarangira,so,ntiyatashye ngo bamukumire.ubwo se aracyari impunzi gute?nashaka azaza kubushake bwe.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 31/05/2016 saa 12:41

Hanyumase Depite uheruste ku vuga ko ntampunzi ikibaho muramuvugaho iki?kdi ntiwagirwa Depite utarize!!!
Kanda hano umusubize

Cc - 31/05/2016 saa 12:39

YAMPAYE INKA DATA!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kalisa - 31/05/2016 saa 12:05

Ariko amashyaka aragwira! Ubu Green Party yaricaye isanga mu bibazo Abanyarwanda bafite harimo itaha rya Kigeli? N'ubwo nshyigikiye ko Kigeli ataha kandi akagira ibyo agenerwa n'igihugu nk'umuntu wigeze kuyobora u Rwanda, sintekereza ko itaha rye hari icyo ryafasha mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda, mu guteza imbere umuco cyangwa mu gutahuka kw'izindi mpunzi. Impamvu ni uko ari umusaza cyane kandi utajijutse na gato ku buryo ashobora kuba atazi aho isi cyane cyane u Rwanda bigeze (iyo wumva amatangazo ajya asohora bikwereka aho ageza atekereza). Ikindi n'uko atatuma ba Kayumba Nyamwasa, interahamwe n'abapalimehutu bataha kuko buri wese afite icyatumye ahunga igihugu n'impamvu zituma atagaruka kandi zitandukanye cyane n'iza Kigeli....
Kanda hano umusubize

jean - 31/05/2016 saa 11:51

Iri shyaka rigira udushya, mbese muri make udushya twaryo dutuma benshi bamenya ko rihari nubwo ntacyo ryaba rishoboye. Ubwo ga rikaba ririyamamaje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X