Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ishyamba si ryeru muri amwe mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aba mu buhungiro (igice cya 2)

Ku munsi twababwiye ku kaduruvayo kari kuvugwa mu ihuriro RNC n’uburyo ryiciyemo ibice bigera kuri 3 ndetse rikanifatanya n’ikindi gice kiyomoye kuri FDU Inkingi. Kuri ubu tugiye gukomeza mu macakubiri yabonetse mu mutwe wa FDLR.
Muri FDLR biradogera.

Bimaze iminsi bivugwa ko muri FDLR bitameze neza nyuma y’aho uyu mutwe w’abarwanyi unafite umuwe wa politi nawo witwa FDLR ucitsemo bice bibiri kimwe gihuje umutwe urwana unakora politiki hamwe n’ikindi gice kiyomoye kuri uyu mutwe gikora politiki gusa kiyise CNRD - Ubwiyunge.

FDLR nkuru iyobowe na Gen Victor Byiringiro yacitsemo ibice bibiri ihereye mu buyobozi bwayo. Col Wilson irategeka wari usanzwe wungirije Byiringiro niwe witandukanyije na mugenzi we ahita ashinga CNRD – Ubwiyunge.

PNG - 553 kb
Gen Major Victor Byiringiro umuyobozi mukuru wa FDLR

CNRD - Ubwiyunge ishinja abayobozi ba FDLR uburiganya amacakubiri ndetse n’igitugu. Col Wilson Irategeka ashinga uyu mutwe yemeje ko abayobozi ba FDLR ari abajenosideri ndetse asaba ko bashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga bakisobanura ku byaha bya Jenoside bashinjwa bakoreye mu Rwanda mu 1994 na mbere yahoo.

Bagendeye ku byabereye mu mashyaka ya RDI Rwanda Rwiza ya Twagiramungu Faustin, FDU Inkingi ya Ingabire Victoire ndetse na RNC yashinzwe na Col Patrick Karegeya, Gen Kayumba Nyamwasa na Maj Dr Rudasingwa Theogene uburyo aya mashyaka yose yagiye acikamo ibice niho bahera bibaza iby’iyi muzunga iri kubyinisha aya mashyaka ndetse n’ikibyihishe inyuma.

Bituma bibaza koko niba aya mashyaka yose afite umurongo wa politiki uhamye agenderaho cyangwa Atari ukwishakira akazina ko kwitwa impunzi ya politiki kugira bakomeze kwibonera imfashanyo mpuzamahanga.

JPEG - 52.4 kb
Col Wilson Irategeka umuyobozi mukuru wa CNRD - Ubwiyunge

Muri Mutarama 2014, ubwo FDLR yishyiraga hamwe n’amashyaka atandukanye yose avuga ko arwanya leta y’u Rwanda, byatangajwe ko Twagiramungu Faustin ariwe wagizwe umuyobozi wayo mashyaka yose.

Nyuma inkuru zakomeje gucicikana mu binyamakuru ko yashwanye na Gen Byiringiro Victory, umuyobozi wa FDLR umwe ashinja undi ubwicanyi, bikomeza gutyo kugeza aho bitangarijwe ko FDLR yacitsemo ibice, by’umwihariko Byiringiro akaba yaratangazaga ko Twagiramungu ntacyo yageza kuri FDLR ahubwo ko yayigambanira.

Nyuma y’uko guterana amagambo hagati ya Twagiramungu Faustin na Byiringiro, Twagiramungu watsimbaraye kenshi ko atazahwema kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, icyo gihe anaboneraho gusaba abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko ngo batazitiranywa n’impunzi bafashe bugwate nazo zikaraswaho.

Ibi byababaje bamwe muri FDLR bamwamaganira kure hamwe na Padiri Nahimana Thomas waretse kwambara ikanzu ya gipadiri akaba umunyapolitiki agashinga ishyaka Ishema Party.

Icyo gihe FDLR yatangaje ko ititandukanyije na Twagiramungu gusa, ahubwo ko hari n’abandi banyapolitiki ibona baba bagambiriye kubacamo ibice nka Padiri Nahimana Thomas w’ishyaka ’Ishema’ ayoboye aho FDLR yahise ishinja uyu mupadiri amanyanga y’ubutekamutwe mu gukama impunzi z’abanyarwanda ziri mu mahanga.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha lindsay - 22/07/2016 saa 08:57

Gukomera kwamashyaka ya Oposition nuko babanza bakanywesha uburozi Umugambanyi Rukokoma waritswemo nabazimu babaparimehutu naho ubundi igihe rukokoma azaba ariho ntacyo bateze kugeraho ngaho aho nibereye
Kanda hano umusubize

Bagabo - 21/07/2016 saa 19:56

Harya uyu Irategeka ngo urimo kwitandukanya n'abajenosideri we iyo jenoside yabaye ari mu kihe gihugu none se ko yari umusirikare mukuru yarokoye abatutsi bangahe?
Kanda hano umusubize

Amahoro - 21/07/2016 saa 17:40

ubundi ntibareka gusenyuka mugihe ntacyo baharanira uretse kuyobya inzirakarengane zabakurikiye.
Kanda hano umusubize

Amahoro - 21/07/2016 saa 17:40

ubundi ntibareka gusenyuka mugihe ntacyo baharanira uretse kuyobya inzirakarengane zabakurikiye.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 22/07/2016 saa 09:06

Turemeramya kuko ibyo barimo bitari umuhamagaro wabo nabo ubwabo ntibazi icyo bashaka abana babo ntacyo bazageraho kuko ababyeyi babo ari ibiremwa byavumwe
Kanda hano umusubize

rita - 21/07/2016 saa 17:21

ni babi kabisa ariko ubundi aba bayoborande uretse izo ziba mu mashyamba .no mu mitwe niko basa
Kanda hano umusubize

Lenga - 21/07/2016 saa 15:37

baba babi ku mubiri no mu bikerezo mbega amasura y' abantu bariya ntacyo bamarira igihugu uretse kudutsemba
Kanda hano umusubize

Von Eichmann Klaus - 22/07/2016 saa 14:09

Byihorere sha iryo ni shyamba nawe barikujugunyemo waba Rutumivu ucya iyo ufite ikigukesha gusa nibamara kwimenya bakamenya nicyo bashaka bazamenya igitumye baba mwiryo shyamba gusa bamenye ko umwanzi wabo wamber ari uwo muparmehutu winyuma yishyamba (rukokoma )ntakager irwanda aragahere iyoooo!!! ishyanga
Kanda hano umusubize

Lenga - 21/07/2016 saa 15:37

baba babi ku mubiri no mu bikerezo mbega amasura y' abantu bariya ntacyo bamarira igihugu uretse kudutsemba
Kanda hano umusubize

- 21/07/2016 saa 13:33

Muribeshya agati kateretswe n'Imana ntikarimburwa n'umuyaga!
Kanda hano umusubize

K.A - 21/07/2016 saa 14:49

Icyo mbona nuko ayo mashyaka ntacyo yakwigezaho usibye gutahira imfashanyo zabazungu gusa biyita impunzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X