Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Isoko rya muzika nyarwanda ni ryo kibazo cyangwa ikibazo kiri mu bahanzi?

Kimwe mu bikomeje gutera urujijo muri muzika nyarwanda ni uko bamwe mu bahanzi bakomeje kuvuga ko ikibazo gikomeje kuba imbogamizi zikomeye zituma muzika nyarwanda idatera imbere cyane ari isoko rikiri rito cyane, ibi bikaba bitakorohera umuhanzi ku buryo yabona uko agira umujyanama ndetse n’itsinda ribufasha, ngo kuko atabona icyo yishyura. Gusa ku rundi ruhande bamwe mu bafasha abahanzi ndetse bakanababera abajyanama bemeza ko ikibazo kitagomba gushakira ku buto bw’isoko rya muzika nyarwanda ahubwo abahanzi ubwabo ari bo kibazo.


Ubundi kugira ngo umuhanzi atere imbere ndetse amenyekane ku rwego mpuzamahanga, yakagombye kugira umujyanama (manager) ukurikirana inyungu ze ndetse n’itsinda ry’abantu nibura batari munsi y’umunani (8), nyamara abahanzi bo mu Rwanda bo bavuga ko isoko rya muzika nyarwanda ari rito ku buryo umuhanzi adashobora kwinjiza amafaranga yo guhemba abamufasha ndetse n’umujyanama.

Aha umuhanzi King James aganira n’itangazamakuru yavuze ko byari bikwiye ko umuhanzi yagira umujyanama ndetse n’itsinda rimufasha mu buhanzi bwe, gusa ngo ntibyoroshye kuko yaba umujyanama ndetse n’abandi bamufasha baba bakeneye guhembwa , nyamara ngo abahanzi bo mu Rwanda bataratangira gukorera amafaranga atubutse muri muzika.

Yagize ati: "Kuba isoko ry’umuziki nyarwanda rikiri rito biragoye ko umuhanzi yagira umujyanama n’itsinda rimufasha kandi bishyurwa mu buryo buhoraho kuko ubu nta mafgaranga menshi abahanzi nyarwanda bakorera mu muziki."

Ibi King James abihuriyeho na Christopher wavuze ko kugira umujyanama ari ingirakamaro ariko ku bijyanye no kugira itsinda reinini rimufasha bikigoye bitewe n’ubuto bw’isoko rya muzika nyarwanda.

Yagize ati: "Nemera ko kugira umujyanama ari ngombwa cyane kandi abahanzi nyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije barabafite. Ariko ikijyanye n’itsinda rinini rifasha umuhanzi, kubishobora biracyagoye kuko isoko rya muzika rikiri rito kandi umuntu ntiyakorasha abantu atabahemba."

Nyamara nubwo aba bahanzi bavuga batyo Alex Muyoboke nk’umwe mu bantu bafite ubunararibonye mu kuba umujyanama w’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda, avuga ko ikibazo atari isoko rya muzika nyarwanda rikiri rito, ahubwo ko asanga ikibazo ari ugushaka kugira ubusambo. Yemeza ko ubu amafaranga ari make mu muziki nyarwanda ariko ngo ashoboras guhemba umuhanzi n’abandi bamufasha.

Yagize ati: "Kugira ngo umuhanzi atere imbere, agomba kugira umujyanama n’abandi bamufasha mu bikorwa bye bya muzika."

Bashingiye kuri ibi byavuzwe haruguru, abakurikiranira ibya muzika nyarwanda, bavuga ko iyo bitegereje basanga igituma abahanzi badatera imbere uko bikwiriye atari ikibazo cy’uko isoko rya muzika nyarwanda rikiri rito, ahubwo ari uko abahanzi bo mu Rwanda bumva ko amafaranga binjije bakagombye kuyikubira, nyamara baramutse bemeye bagafashwa n’abandi ayo binjiza yakwiyongera ngo kuko nta muhanzi ushobora gutera imbere atagira umujyanama n’itsinda rinini rimufasha gukora ibikorwa bye bya muzika.

Aba rero bemeza ko ngo ikibazo kidaturuka ku buto bw’isoko ahubwo giterwa n’abahanzi ubwabo.

Wowe ubibona ute?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frank - 6/09/2016 saa 10:03

Burya nyiri kibazo arakimenyera abo bahanzi ibyo bavuga nibyo ijana ku ijana.
Kanda hano umusubize

Nkurikiye yesu - 4/09/2016 saa 23:29

Satan niwe nyirumuziki wisi nibamurekere ibye kuko ntago ariburye kabiri. Bashaka ko abahanzi bacu bamamaza ubusambanyi ubwihebe n ibiyobyabwenge ngo badukine kuri za trace ariko bana babantu bahanzi nyarwanda ntabyasatani biryohera umuntu ahubwo murusheho gusenga muheshe icyubahiro izinaryanyu kandi mwubahane mukundane munafashanyeeee
Kanda hano umusubize

Bongoli - 4/09/2016 saa 21:38

Isoko rito ntabwarukuvugako arumubare muto wabaturage namikoro bafite adahagije. Ubuse kuki bahora babyiganira muri Hi zone i Gikondo ntibashobora kujya za Ibis Huye,Hirya nohino mu gihugu? babuzwa n'iki?
Kanda hano umusubize

Damour - 4/09/2016 saa 18:12

Abahanzi IbyoBavuga Nibyo
Kanda hano umusubize

Damour - 4/09/2016 saa 18:08

Abahinzi. Ibyo bavuga Nibyo
Kanda hano umusubize

Dieudonne - 4/09/2016 saa 10:13

ABAHANZI BACU BOSE NAMAKARITAS YIBEREYAHO
Kanda hano umusubize

Dieudonne - 4/09/2016 saa 10:13

ABAHANZI BACU BOSE NAMAKARITAS YIBEREYAHO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X