Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Israel Mbonyi akomeje kugira ibihe byiza byo kuzenguruka ataramira abafana be

Umuhanzi nyarwanda Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, akomeje kugira ibihe bye byiza mu gutaramira abafana ndetse n’abakunzi ba muzika ye. Kuri ubu nyuma yo gutaramira abafana be baba mu gihugu cy’Ububiligi, agiye kongera ataramire abafana be baba mu gihugu cya Canada kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016.

Israel Mbonyi arahagururuka kuri uyu wa gatatu yerekeze muri Canada aho azaririmbira Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Canada, mu birori byo gusangira "Dinner" bateguye.

Uyu muhanzi aganira n’ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko uru ruzinduko yarutumiwemo n’inshuti zo mu Itorero rya Goshen zo mu Mujyi wa Edmonton zishyize hamwe, kandi ngo bamutegereje ari benshi.

Israel Mbonyi yanavuze ko uretse iki gitaramo agiye kwitabira ngo afite n’abandi bantu benshi bo hanze y’u Rwanda bakirimo kumutumira ngo azajye kubaririmbira.

Ibi bikaba ari ibintu bishimishije kuri uyu muhanzi kuko ari mu bihe byiza aho bigaragara ko akunzwe n’abatari bake mu bakunzi b’indirimbo ziramya kandi zikanahimbaza Imana.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

amani - 28/07/2016 saa 15:57

ahhhh,mubukwe watumiye chair,yokuchurch ahusengera,mtimugateshe umuntu agaciro,arigutumirwa kurwego international nawe ngubukwe,ntimugakabye,natwe inaha abotwiganye mubuhinde twaramubuze ngomubukwe, ese uzakoresha iyihe holl
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 28/07/2016 saa 14:39

Nanjye ndifuza ko Isreal Mbonyi yazandirimbira mu Bukwe bwanjye. Kuko nda mukunda kandi indirimbo ze ziranyura cyane. Uwaba azi telephone ye yadufasha akayiduha kuri 0784306158. Be blessed.
Kanda hano umusubize

kuro - 28/07/2016 saa 07:01

Nanjye ndamwemera aririmba neza azataramîre Rwanda shimimana wenda abayobozi bakwirinda gutekenika.
Kanda hano umusubize

Jr - 27/07/2016 saa 20:30

Mbonyi Imana igukomereze muri uyu muhamagaro. Indirimbo zawe ziramfasha cyane. Ko naherutse bavuga ko yabuze visa mbese byageze aho birakunda. Imana ishimwe . Dutegereje indi album
Kanda hano umusubize

Emma. - 28/07/2016 saa 14:35

Nanjye ndifuza ko azandirimbira mu Bukwe bwanjye hano i Kigali. Telephone turayikeneye cyane. Be blessed Mbonyi Isreal.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X