Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Israel Mbonyi yatangaje igituma adakora amashusho y’indirimbo ze

Umuhanzi Mbonyicyambu Israel wamenyekanye cyane ku izina rya ‘Israel Mbonyi’ ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana. Benshi mu bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, bibaza impamvu nta ndirimbo ze ziri hanze mu buryo bw’amashusho. Gusa we avuga ko kuba nta mashusho y’indirimbo ze arashyira hanze, ngo ari ukwanga kugaragaza ibyo ataririmbye.

Israel avuga ko kuba nta mashusho y’indirimbo ze ashyira hanze atari uko yabuze ubushobozi bwo kuyakora. Ahubwo ni ukwanga gushyira hanze ibitajyanye n’ibyo yaririmbye.

Yagi ati: "Ndabizi ko abanyarwanda hirya no hino ku isi bibaza impamvu ntashyira hanze amashusho y’indirimbo zanjye. Ariko nirinze kuba nayakora ntibihure n’ibyo nashatse kuririmba. Gusa ubu nibyo bitahiwe."

Mbonyi akomeza avuga ko uburyo yagiye yerekwa urukundo n’abantu benshi batandukanye bishimira ibihangano bye, atifuza kuba hari uruhande bamugayamo.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azerekeza muri Canada akazamarayo amezi abiri aho azaba agiye mu bitaramo ndetse akazanahakorera album iriho indirimbo ze zose n’izindi nshya arimo gukora.

Israel Mbonyi azwi cyane mu ndirimbo nka Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu benshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/10/2016 saa 11:34

patrick ayo macakubiri niyo yatumye haba amarorerwa 1994. kucyi utamubonamo ishusho nkumuririmbyi cg we kugiti cye. ukamubonamo ubwoko bwe. agiye mwizina ryabo se ? niyompamvu amacakubiri atazakuvamo. niyo bazagushiriraho 1931.
Kanda hano umusubize

kiiza brian - 8/10/2016 saa 18:47

chamiliyoni
Kanda hano umusubize

patrick kavunga - 8/10/2016 saa 07:50

ubwo c azagaruka umunyamulenge ugeze Canada! gusa turategereje video cyane I'm number1 fan of this guy
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Tiyofiri - 8/10/2016 saa 22:28

umva nakouta jyizeniyoutasohora amashusho nayodiyo zinshimisha gusa komerezaho gusankusabiye umugisha mubyouko rakomerezoho
Kanda hano umusubize

Ashimwe - 8/10/2016 saa 06:25

Mbega Imana Izakugend Imbere Pe!
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 16:18

Amashusho y'indirimboze tuyategereje turibenshi tumaze iminsi tubyibaza amakuru yatangaje yari akenewe.
Kanda hano umusubize

M.v - 7/10/2016 saa 16:04

mutumishi wa Mungu Uwiteka akomeze akujye imbere.akwagure muri byose.
Kanda hano umusubize

jehovayere - 7/10/2016 saa 17:57

mbonye imana ikomeze ikwagure kandi dutegereje amashusho yawe turi benshi indirimbo zawe zihumuriza kandi kuragukunda imana ikomeze ikurinde
Kanda hano umusubize

jehovayere - 7/10/2016 saa 18:01

mbonye imana ikomeze ikwagure kandi dutegereje amashusho yawe turi benshi indirimbo zawe zihumuriza kandi kuragukunda imana ikomeze ikurinde
Kanda hano umusubize

ETIENNE - 9/10/2016 saa 20:26

ISIRAHEL NDAMUKUNDA PEE
Kanda hano umusubize

Nkuru - 10/10/2016 saa 00:30

Ariko Patrick we, ntuzi ko yavuye India koko, gusa byo bikundira USA, CANADA,AUSTRALIA.. ariko nawe ubonye izo chance ntiwazanga mwana ! urabona hano baharya iki ko no muminembwe hatakimeze neza kubera imitwe y'abarwanyi (rata njye ndagushyigikiye n'ubwo wagumayo upfa kuba ari ubuzima gusa uzibuke u RWANDA ugaruke turutake )
Kanda hano umusubize

Nkuru - 10/10/2016 saa 00:31

Ariko Patrick we, ntuzi ko yavuye India koko, gusa byo bikundira USA, CANADA,AUSTRALIA.. ariko nawe ubonye izo chance ntiwazanga mwana ! urabona hano baharya iki ko no muminembwe hatakimeze neza kubera imitwe y'abarwanyi (rata njye ndagushyigikiye n'ubwo wagumayo upfa kuba ari ubuzima gusa uzibuke u RWANDA ugaruke turutake )
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X