Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Itorero ryanze gusezeranya Knowless na Clement bitabaza Pasiteri wigenga

Nyuma y’uko bivuzwe cyane ko Umuhanzikazi Butera Knowless na Producer Clement itorero basengeramo ryanze kuzabasezerana ngo kuko Knowless atwite, Clement akaza kukubihakana avuga ko ibyavugwaga ari binyoma ahubwo ngo uko bateguye gukora ubukwe bwabo ntakizigera gihindukaho na gato ndetse ko abavuga ko Knowless yaba atwite atari ko biri, byarangiye itorero ryanze kubasezeranya bitabaza umupasitoro wigenga aba ari we ubasezeranya.

Aba bageni, basezeranye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016, umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine.

Bambikaniye impeta mu busitani ahari hateraniye inshuti zabo zibarirwa mu ijana.

Umuhango wo gusezerana wabaye mu buryo butamenyerewe ku bakirisitu basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti. Basezeraniye mu busitani mu gihe itorero risaba ko abashyingiranwa babikorera mu rusengero. Ni umuhango wayobowe na Pasiteri wigenga, wari utandukanye n’isanzwe iba kuko wamaze igihe kitarenze isaha, abatumirwa bari babaze, nta wari wemerewe kwiyongeramo atarahawe ubutumire.

Biravugwa ko Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 ryanze gusezeranya Knowless na Clement kuko bashatse ko uyu muhango ubera ahatari mu rusengero ibintu bihabanye n’amategeko agenga iri dini.

Indi mpamvu yavuzwe nk’intandaro yo kutemererwa gusezerana, ngo ni uko umugeni yari agiye gushyingirwa atwite kandi amategeko itorero rigenderaho atabyemera.

Nyamara ku wa 28 Nyakanga 2016, Producer Clement yari yavuze ko ibivugwa ko itorero ryanze kuzabasezeranya nta kuri kubirimo, ndetse avuga ko bazabasezeranya kuko ari mu itorero ryabo bombi.

Aha yagize ati: "Ibyo by’uko Knowless atwite no kuba abadivantiste baranze kuzadusezeranya kandi ariho dusengera, ibyo ntaho bihuriye n’ukuri. Uko twabiteguye niko bizagenda."

Ubukwe bwa Knowless bwavuzwe mu buryo budasanzwe kubera umwihariko ba nyirabwo babuzanyemo by’umwihariko kubera ikumira rikomeye no guheza itangazamakuru mu mihango bakoze. Ndetse by’akarusho Knowless ubwe yaje kwivugira ko ubukwe bwe buzitabirwa n’abatumiwe gusa kuko ngo ubukwe atari igitaramo.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Uyu muhango wakurikiwe n’ibirori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano, ibi byose byakozwe umutekano urinzwe mu buryo bukomeye, kwinjira mu bukwe byari intambara ikomeye kuko buri wese yabanza kwireba ku ilisiti yakwibura agasubizwa inyuma.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Edmond - 13/08/2016 saa 22:51

Inama nakwihera aba bana nibubake urugo rwabo nkuko bo ubwabo babyumva bareke abantu,ahasigaye niba baracumuye ku Mana bazace bugufi bayisabe imbabazi kandi izababarira,ubundi bareke abo bantu kuko nibyabo ntibiboroheye . Ninde wabagize abacamanza ?
Kanda hano umusubize

- 9/08/2016 saa 21:05

Nivyo abo ndabemera!ubukw nubw'abatumiw apana ingenzi
Kanda hano umusubize

bobe - 9/08/2016 saa 16:11

yego bageni urugo ruhire by bebe
Kanda hano umusubize

umusomyi - 9/08/2016 saa 09:53

Muri byose mwavuze tumenyeko nta dini rizatwinjiza mu bwami bw'Imana uretse ibikorwa byiza wakoze ukiri mw'isi. Imana izakubaza ibyo wakoze nibyo utakoze waragomba kubikora ntabwo izakubaza idini wasengeyemo. Dukiranuke tukiri mw'isi kandi tumenye ko turi abagenzi. Umugenzi mwiza ategura kandi agateganyiriza urugendo rwe ngo ruzabe ruhire. Imana ninyembabazi nkuko byagaragaye kuri Yezu bamuzaniye wa mugore wafashwe asambana. Nifurije Clement na Butera Jeanne d'Arc urugo ruhire, imbogamizi bazahura nazo bazazereke Imana kandi nziko izababa iruhande ibihe byose. Bazajye inama muri byose, urugo rwabo rugendwe, bagure amarembo kandi bahore biteguye kwakira abazaza babagana bose. Imana izabahe kubyara no kurera kandi bakuze nabo bazashingire nko bashingiwe.
Kanda hano umusubize

mumpe - 9/08/2016 saa 04:44

abo nabadv bumuziki baragatsindwa amabangabiri ntabangikanywa
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 23:54

Muvandimwe Daniel Gatashya, mbanje kugushimira ko usoma ukanashakisha. Urakora pe, kandi ibyo urimo urabizi; umeze nk'umwarimu wamaze umwaka atwigisha calcul mental, ku buryo wavugaga imibare yo gukuba tukaba twamenye igisubizo. Ubu ntacyo bikimfasha urebye, kuko imashini ibigira vuba kandi neza. Inamba z'amadini n'iterabwoba ntikizimfata na busa. Idini=ikinyoma, dore ko izo nkuru zikurwa muri context yazo cg zikaba zaranahinduwe kubera inyungu z'abantu runaka. GOD=Greatest Of Delusions. Niba ukorera ubuntu ahubwo wowe uzapfana agahinda cg wiyahure kubera ubukene! Ibyo ntaho byageza igihugu nawe ubwawe ndakubwiye! Ibihe byiza.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 9/08/2016 saa 10:12

Muvandi Ngo God=greatest Delusion? Nonese Niba Atari Ibanga Usengera He?
Kanda hano umusubize

cyane - 9/08/2016 saa 15:54

Nsenga iki? Kubera iki?
Kanda hano umusubize

Claude - 8/08/2016 saa 17:49

Mubareke duhindure page, clement aramutwaye c'est tout abamushakaga yabariye inamba.
Kanda hano umusubize

Niyotwisunga - 8/08/2016 saa 20:38

Ubukwe bwa abo bavandimwe bacu twabwishimiye naho abanze kubasezeranya nibabireke nubundi muzabana gusa mwubahe Uwiteka azabubakire
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 8/08/2016 saa 17:46

Ndasubiza uwitwa CYANE.Imana ihana abanyabyaha banga KWIHANA.Niyo mpamvu isaba ko bica umukobwa urongowe atali Vierge (Gutegeka/Deuteronomy 22:20,24).Uravuga ngo kudafata AMATURO ya Knowless na Clement ni uguhomba.Ibyo uvuga,ntabwo bihuye nibyo imana ishaka.Amadini nyine aba yishakira amaturo.Ariko YESU yadusabye gukora umulimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Urasaba na none ko amadini ajyana n'ibihe,agasezeranya umukobwa utwite.Ntabwo imana izakuraho amategeko yayo kubera ibihe.Kuli wowe gusambana si icyaha?Menya ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana (1 Corinthians 6:9,10).Mujye musambana nababwira iki,ariko imana ivuga ko mutazabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Kuki mutamenya ko ubuzima bwacu ali bugufi?Kuki mudashaka Eternal Life imana izaha abantu bayumvira?Urarangiza uvuga ko imana yakiliye amasezerano ya Knowless na Clement.Ni iki kikubwira ko yayakiriye?Niba ali abasambanyi,ntabwo imana yakiliye amasezerano yabo.Ahubwo yakiliwe na Satani.Niwe ushaka ko abantu bakora ibyo imana yanga.
Kanda hano umusubize

edison - 8/08/2016 saa 16:01

Muzabyare muheke gusa kubana neza suko muba mwarasezeranye
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:57

Iyi mvugo ya "mubyare, musubireyo nta mahwa" na yo irashaje kandi iheza benshi mu bujiji. Kuki mutavuga ngo bazagire bizinesi itanga akazi cg ngo bazakure mayibobo ku muhanda?
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:58

Iyi mvugo ya "mubyare, musubireyo nta mahwa" na yo irashaje kandi iheza benshi mu bujiji. Kuki mutavuga ngo bazagire bizinesi itanga akazi cg ngo bazakure mayibobo ku muhanda?
Kanda hano umusubize

amamala - 8/08/2016 saa 15:47

Abobana mubareke ibyo bakora barabizi bo ubwabo nibo bazi ibizabagirira akamaro kuko bose barajijutse ntanjiji irimo ndabashyigikiye kuruhande
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 15:10

Ko numva kubicisha amabuye ari ubugome bukabije muvandi? Uzi ko Leta yacu irusha imana impuhwe? Kutabasezeranya ni uguhomba abayoboke bafite ituro sha. Mu myaka nk'icumi cg makumyabiri iri imbere bazaba babyemeye, birengagiza iby'Abalewi n'Abisiraheli. Idini ritajyana n'ibihe riragwingira, n'amaherezo rikazima! Gusezeranira mu busitani, gutwita ... ibyo ni toto kabisa! Keretse niba muvuze ko imana itaba hose cg igire impuhwe! None se yo kuki yakiriye amasezerano yabo?
Kanda hano umusubize

titi saya - 8/08/2016 saa 14:37

Nkurikije uko amahame abadivantisiti bagenderaho ateye menya KNOWLESS na PROCUCER CLEMENT baba ari abadivantisti ku izina gusa ariko batagengwa n'imico mbonera igenga idini.
Kanda hano umusubize

mumpe - 9/08/2016 saa 04:40

uvuze neza CA ne
Kanda hano umusubize

hitimana Esra - 8/08/2016 saa 10:46

Ndabona KNOWLESS yaberewe n'AGATIMBA.Ese mwali muzi ko burya agatimba kavuga ko umukobwa ali ISUGI?? Abantu bagafata nk'umulimbo gusa.Nyamara abakobwa b'amasugi ni bake cyane.Gusambana byabaye umukino,binyuze kuli biliya bita boyfriend/girlfriend.Ngo ni ugukundana!!!.Bible ivuga ko abantu barongowe atali amasugi,bagomba kwicwa kuko imana yanga ubusambanyi cyane.Byisomere muli Gutegeka/Deuteronomy 22:20,24 na Leviticus/Abalewi 21:9.
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 8/08/2016 saa 13:46

Koko nibyo maze kuhasoma muli Gutegeka/Deuteronomy 22:20,24,haravuga ngo "Nibasanga uwo mugeni atali ISUGI,bazamusohore bamwicishe amabuye".Naho muli Leviticus/Abalewi 21:9 haravuga ngo uwo mukobwa bazamutwike.Turajya he rero?Ko abakobwa hafi ya bose atali VIERGE?Cyokora koko imana yanga abasambanyi bose.Icyo ndakemera.Gusa hali abakobwa bakili VIERGE.Hali abantu bake batinya imana.Ngo niyo mpamvu hazarokoka abantu bake ku munsi wa nyuma (Matayo 7:13,14 na Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 8/08/2016 saa 10:29

GUHEZA abantu mu birori byawe nibyo.Kuki se abantu bashaka kwitumira?Naho biriya byo GUSEZERANA mu nsengero,burya ntabwo ali ngombwa.Byazanywe n'amadini,ariko ntabwo bishingiye kuli Bible.Ibyemewe ni ukujya gusezerana mu mategeko.Maliya na Yozefu bagiye imbere y'amategeko,igihe bajyaga kwibaruza.Nta muntu w'imana numwe wagiye gusezerana mu rusengero. Ingero ni nyinshi:Ba Abrahamu,Isaka,Yakobo,Petero,Dawudi,Salomo,etc...ntabwo basezeranye mu rusengero. Amadini yabishyizeho kubera ko Padiri na Pastor bakuramo amafranga.Ni kimwe na biliya bajyana umurambo mu rusengero.Ngo baba bagiye kuwusengera.Nuguta igihe.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:10).Ntabwo aba yitabye imana nkuko Padili na Pastor babyigisha.Bible ivuga ko aba asubiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Biliya bya ROHO idapfa,byahimbwe n'umugereki witwaga PLATON,utemeraga imana dusenga.Yemeraga imana zabo mu Bugereki (ZEUS,ARTEMIS,etc...).Gusengera uwapfuye ni uguta igihe.Ugomba gushaka imana ubwawe ukiriho,ukayikorera.Iyo wibera mu byisi gusa,ntabwo uzazuka ku munsi wa nyuma.Soma Yakobo 4:4 na Yohana 6:40.Iyo upfuye,uba ugiye burundu.Ntacyo Padili cyangwa Pastor bakumarira,nubwo bagusaba amafranga ngo bagusengere wapfuye.
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 8/08/2016 saa 10:13

Guheza abantu nibyo.Kuki se wajya mu bukwe utatumiwemo?Naho ibyo GUSEZERANA mu rusengero,burya si ngombwa.Babyita ko ali imbere y'imana,ariko sibyo.Icyo imana yemera kandi gihura na BIBLE,ni gutera igikumwe.Maliya na Yozefu bagiye imbere y'amategeko.Ntabwo bagiye mu rusengero.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko abantu bagiye mu rusengero.Kandi insengero zali zihali,cyane cyane Urusengero rwa Yerusalemu rwali rukomeye cyane.Ba Abrahamu,ISAKA,YAKOBO,nta numwe wagiye mu Rusengero.Dawudi,Salomo,Petero,etc... nabo nuko.Gusezerana mu rusengero byaje nyuma,babeshya abantu ko bagiye gusezerana imbere y'imana.Nyamara Padiri na Pastor utabahaye amafranga ntibagusezeranya.Ni kimwe na biliya bajyana umurambo mu rusengero.Burya si ngombwa.Bakubeshya ko witabye imana.Ngo Roho yawe yagiye mu ijuru.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ROHO idapfa.Yahimbwe n'umugereki utemeraga imana witwaga PLATON.Amadini nayo apfa kubyemera,ariko si Bible ibivuga. Ni ikinyoma.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:10).Upfuye aba asubiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba yarakoreye imana atari yapfa,akaba atariberaga mu byisi gusa,aba azazuka ku munsi wa nyuma nkuko Bible ibivuga muli Yohana 6:40.Amadini agira ibinyoma byinshi kuko aba agamije ifaranga gusa nkuko tubisoma muli Abaroma 16:18.Niyo mpamv
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X