Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Itsinda Active ryongeye gukomereza ibikorwa bya muzika muri Incredible Records

Nyuma y’uko hari haciye imyaka igera kuri 2 hagati y’abasore bagize itsinda rikora muzika hano mu Rwanda ari ryo Active na Producer Bernard hatarimo umubano mwiza ndetse bakava muri Incredible Records, bakigira gukorera muri Infinity Records, kandi Producer Bernard ari umwe mu batumye iri tsinda rishingwa mu mwaka wa 2013, kuri ubu ngo aba basore bagize iri tsinga bamaze gusubira gukorana na Producer Bernard muri Incredible Records.

Gusubira gukorera muri Incledible Records bakorana na Producer Bernard byaje kwemezwa na Mugiraneza Thierry uzwi cyane nka Tizzo wavuze ko bamaze gusubirana na Bernard ariko ngo hari igice ashinzwe gukora n’ikindi kigomba gukomeza gukorwa n’ubuyobozi bwa Infinity bafitanye amasezerano.

Yagize ati: "Ubu twasubiye muri Incredible. Ariko ntabwo tuzakorana na Bernard nk’umujyanama mukuru wacu. Oyaaaa!!ahubwo azajya adukorera nka Producer wacu ibindi birareba Infinity."

Mu mwaka wa 2013 ni bwo itsinda rya Active ryishyize hamwe ku nama ya Bernard, kuko mbere yaho buri muhanzi mu bari muri iri tsinda yarakoraga muzika ku giti cye.

Nyuma y’inama nziza Producer Bernard yabagiriye iri tsinda ryahise ribona amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 ku nshuro yabo ya mbere ndetse baza no kuza ku mwanya wa gatandatu mu bahanzi 10 bari muri iryo rushanwa.

Uku kongera gukorana na Producer Bernard kwa Active, benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bari kugufanta nko kugaruka kw’umwana usubira iwabo yari yarabananiye, ngo kuko n’ubundi batari bakwiye gutandukana na Bernard ari we wanagaye abafasha muri byinshi harimo no kubagira inama yo gushing iri tsinda.

Mu bagize icyo bavuga kuri iri subirana harimo na Patycope, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ngo ’Nyuma y’igihe kinini n’intonganya nyinshi Active yasubiye gukorera muri Incredible Record hamwe na Bagenzi Bernard’, ndetse yongeyeho ’Ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho!’

PNG - 239.5 kb
Patycope yabaye nk’uninura Active agira ati: Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho"

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X