Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Itsinda”Come to Jesus”ryateguye igiterane cyatumiwemo Intumwa (Apostle) uzwiho gusengera abarwayi bagakira

Itsinda “Come to Jesus” rigizwe n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye ya gikristu mu mujyi wa Kigali,ryateguye igiterane kidasanzwe cyatumiwemo abakozi b’Imana barimo Ap. Mujyororo Jeans Felix uzwiho gusengera abarwayi bagakira.

JPEG - 164.7 kb
Shumbusho Joseph umuyobozi wa Come to Jesus

Mu kiganiro Imirasire.com yagiranye n’umuyobozi wiri tsinda,Shumbusho Joseph,yavuze ko iki giterane gifite intego iri mu gitabo cy’imigani 17-17 hagira hati”Inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba”

Uretse iyo ntego yavuzwe haruguru, Joseph ashimangira ko icyo giterane kizaba gitandukanye n’ibyakibanjirije kuko iki kizagaragaramo intumwa akaba n’umuhanuzi “Mujyororo” ufite impano yo gusenga abarwayi bagakira.
Aganira na Imirasire,Apostle yavuze ko ategereje gukora kw’Imana kuri uwo munsi kuko ari yo izi ibyo abantu bakeneye kumva,gusa yongeraho ko mu mpano yiyiziho harimo iyo gusengera abarwayi bagakira, bityo ngo abantu bitege ibitangaza by’Imana.

Pastor Kagumya Alfred nawe uzagaragara muri icyo giterane,yatangaje ko abazakitabira bazaguka mu bugingo, anaboneraho gusaba abantu ko batera ingabo mu bitugu urwo rubyiruko ijambo ry’Imana rikabasha gusakara hose.

Shumbusho Joseph avuga ko nyuma y’icyo giterane hari ibindi bikorwa by’urukundo bazakora, nko gufasha impfubyi, abakene, gukora ubuvugizi bw’abo bana ndetse bakanihuriza hamwe mu kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse ibyo bikorwa bazakora nyuma y’icyo giterane, basanzwe bitabira bakanashishikariza urubyiruko gahunda y’ibikorwa bya leta.
Group Come to Jesus yavutse ku itariki ya 21/11/2013, ivuka ari group y’urubyiruko rw’abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye yo mu karere ka Nyarugenge .

Yatangiye igizwe n’abanyamuryango 30,ubu igizwe n’abasaga 320 bava mu turere dutandukanye tw’umujyi wa Kigali bakaba bafite inzozi z’uko yazaguka igashinga imizi ku isi yose.

Iki giterane kizaba taliki 04 Ukuboza 2016, kikazagaragaramo abakozi b’Imana bavuzwe haruguru ndetse n’abahanzi ku giti cyabo barimo Patrick Mazimpaka, amakorari atandukanye, by’umwihariko Come to Jesus Worship team.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyomugabo j - 2/12/2016 saa 12:41

yesu abahe umugisha
Kanda hano umusubize

niyomugabo j - 2/12/2016 saa 12:41

yesu abahe umugisha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X