Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Iyi Weekend bamwe mu bahanzi bashobora kuba aka 2Face waririmbiye abatarenze 50 biganjemo abanyamakuru

Mu mpera z’iki cyumweru hari ibitaramo bigiye bikomeye birenze 9, ibi bitaramo bikaba birimo bahanzi bakomeye ari abakomoka mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda bafite indirimbo zikuzwe muri iyi minsi.

Aha bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda baravuga ko bamwe mu bateguye ibi bitaramo bashobora kuzisanga bahuye n’igihombo gikabije nk’ucyo uherutse gutumira umuhanzi 2Face yahuye nacyo aho yaririmbiye abantu batarenze 50 nabo bari biganjemo abanyamakuru bari mu ihema rya Serena Hotel.

Bimwe mu bitaramo bigiye kuba muri iyi Weekend harimo igitaramo gikomeye cya Juzz Junction kiri bube ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016, kikaba kiri bwitabirwe na Isaiah Katumwa ndetse na Herbert Rock bose bakaba bazwiho ubuhanga mu gucuranga imyirongi ya Kizungu izwi nka ’Saxophone’, aho kwinjira muri iki gitaramo kiri butangire saa mbili z’umugoroba ari amafaranga 10.000frw, 20.000frw, 160.000frw ndetse 250.000frw mu myanya y’icyubahiro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 28 Ukwakira 2016 kandi, mu ishuri ryisumbuye rya Ecole Technic Muhazi Rwanda rizwi nka ETMR 2016 bafite igikorwa cyo gutora Nyampinga uhiga abandi uburanga, iki gitaramo kigatangira mu ma saha ya saa kumi z’umugoroba kikaba kiri bwitabirwe n’abahanzi banyuranye barimo Umutare Gaby. Kwinjira muri iki gitaramo kibera ku cyicaro cy’iri shuri bikaba ari amafaranga igihumbi na magana atanu (1500frw).

Nyuma y’amasaha make ibi bitaramo bibaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, Mani Martin afite igitaramo mu mujyi wa Kigali, Vampino umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda na we afite igitaramo mu mujyi wa Kigali kwinjira mu bitaramo by’aba bombi ni ibihumbi bibiri (2000).

Ku munsi wok u cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2016, na bwo hari ibitaramo bindi bikomeye haromo ikiswe Ntaco Nzoba Concert cya Fortran Bigirimana, aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu by’amanyarwanda (5000frw) ndetse na 2000Frw. Icyo gitaramo kizatangira guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku munsi umwe Miss EAN 2016 (Miss Ecole D’Art Nyundo 2016) iazaba, muri iki gitaramo aba banyeshuri biga ibya muzika bazaba bishakamo umukobwa uhiga abandi uburanga mu biga muri iki kigo.

Kuri uwo munsi kandi Charly na Nina bamaze icyumweru kimwe bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Owooma’ bazaba bayimurikira abakunzi ba muzika mu gitaramo bateganya gukorera mu mujyi wa Kigali muri H Zone Gikondo, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Dream Boyz kuri iki cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016 bazaba bari mu gitaramo cyo gukomeza kumurikira abakunzi ba muzika indirimbo yabo nshya bise ‘Bucece’, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri (2000frw) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’igihumbi (1000frw) mu myanya isanzwe.

Si ibyo gusa kuko na Christopher ku cyumweru tariki 30 Ukwakira 2016, afite igitaramo mu mujyi wa Kigali.

Mu masaha 72 gusa hagiye kuba ibitaramo birenze 8 ndetse ibyinshi bizaba byishyurwa, ibintu benshi bemeza ko bamwe mu babiteguye bashobora kuzahura n’igihombo gikabije, ndetse ukanasanga bamwe mu bahanzi baririmbiye intebe gusa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X