Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jack B yakuye isomo mu nkundura yo guhomba kw’abategura ibitaramo

Nyuma y’uko hashize iminsi mu mujyi wa Kigali bamwe mu bategura ibitaramo iyo babiteguye birangira bibuze ababyitabira bikabavirano igihombo gikabije, Umuhanzi Jack B aratangaza ko amaze kubikuraho isomo rikomeye.

Jack B avuga ko kuba bimwe mu bitaramo byitwa ko byari bikomeye byarabuze ababyitabira byaba byaraturutse ku makosa y’ababiteguye, aho ngo biraye ntibabimenyekanishe hose nk’uko bikwiye ndetse n’umunsi w’igitarasmo kigomba kuberaho ukaba wagera abazi ko igitaramo kiri bube ari mbarwa.

Uyu muhanzi wotabiriye kimwe mu bitaramo byabuze ababyitabira nk’uko byari byitezwe ndetse akaba yararimbyemo, aganira n’ikinyamakuru imirasire yavuze ko kimwe mu bintu yize ari ukumenya ko mbere yo gukora igitaramo ari ukubanza kukimenyekanisha ku buryo abantu bose bamenya ko icyo gitaramo kizaba, aho kizabera ndetse m’igihe kizabera.

Yagize ati: "Buriya igituma ibitaramo bihomba ni uko ababitegura akenshi badafata umwanya wo kubimenyekanisha ku buryo buhagije. Ibi nabivugira ko nanjye mu minsi iri imbere ndi gutegura gukora ibitaramo. Mbona kugira ngo igitaramo cyitabirwe bisaba kucyamamaza ntujye aho ngo wiyicarere uzi ngo ufite umuhanzi ukomeye ufite igitaramo ngo hazaboneka abantu utacyamamaje."

Uyu muhanzi avuga ko nubwo yitabiriye igitaramo cya 2Face hakaza abantu bake cyane, ngo yishimye kuba yararirimbye mu gitaramo cy’umuhanzi mpuzamahanga ndetse ngo akanabona amahirwe yo kwicarana nawe bakaganira. Kuri we ngo ni igaciro gakomeye. Akomeza avuga ko nubwo abitabiriye iki gitaramo bari bake we yagombaga kuririmba ngo kuko icyo yari yahamagariwe kwari ugutaramira abaje muri icyo gitaramo.

Aha ariko aboneraho kugira inama abategura ibitaramo kujya baha agaciro ibyo bakora ari nako babyamamaza kugira ngo batavaho bagasuzuguza abahanzi baba batumiye.

Uyu muhanzi washyize indirimbo ye nshya yitwa ‘Nakupenda’ avuze ibi nyuma y’uko mu minsi atarenze amezi abiri gusa ibitaramo bigeze kuri 3 bibuze ababyitabira ababiteguye bagahomba ndetse ibindi bigasubikwa ku munota wa nyuma.

Aha twavugamo nk’igitaramo cy’abaraperi Jay Polly na Ama G The Black cyabereye kuri Stade Amahoro I Remera, cyitabiriwe n’abantu batagera kuri 80, igitaramo cy’umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Mkombozi cyabereye kuri Car wash cyagombaga gutangira ku isaha ya saa Kenda n’igice bigeza ku isaha ya saa moya kitaratangira ndetse n’abari bakitabiriye bari imbarwa, ibi byiyongeraho igitaramo cya 2Face ukomoka mu gihugu cya Nigeria akaba ari umuhanzi w’icyamamare, iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize kibera muri Kigali Selena Hotel cyitabirwa n’abantu batagera kuri 50.

Nyuma y’ibi ibirori by’abambaye imituku byari byateguwe na Sandra Teta byagombaga kuba mu mpera z’icyumweru gishize, byahagaze ku munota wa nyuma, mu gihe abantu bari bazi ko bigiye kuba.

Nakupenda by Jack B (Official Audio 2016 lyrics)

Gilbert MAHAME-Imiriasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sandrine - 27/09/2016 saa 15:41

uwo wandika ngo anywa ibyo woe warasaze ahubwo ntuzi No kureba ababinywa niyo mpamvu aba bandika amafuti nibwo batuma izinkuru zidahabwa ubwinshi mukuzisoma nkuwo déjà urumva KO ari injiji
Kanda hano umusubize

mpirimbanyi - 27/09/2016 saa 15:39

ariko nkawe urivanga murugo rwabandi wamenye ibyawe ubwo nimba utarumuhanzi urumukunda rubyino courage rata jack bturakuzi ibyo ntabyo unywa ntibaguce intege
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 28/09/2016 saa 07:13

Mushobora kuba mubisangira!!!!!!kuko niwe. Wishyize hanze gusa byo bishobora kuba byaribyo Ariko. Nkanyirubwite iyo aba adakoresha Mugo(Heroine) ntiyari kwambika ubusa urugo rwe(Dr umugore we)none Mpimbi uramushyigikiye?Murasangira pe .Dr ntamugabo uri muri Jack B ntswabimuvugiye niwe wishyize kuri. Wambonye
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 27/09/2016 saa 07:29

I HATE YOU MR .JACK B. KUKO UNYWA MUGO(HEROINE)NTASONI UKANDAGAZA. Dr. Ntumwubahire ko umugerekaho amabondo nukuri twaketseko warwaye ibisazi bifata imbwa kandi nubundi nturakira Dr akwiye kukwitaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X