Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jack B yanze kuba umugabo w’inganzwa, yiyemeza gusubira mu buseribateri

Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Jack B yatandukanye n’umufasha we hagendewe cyane cyane ku magambo uyu mugabo yishyiriye ku mbuga ze nkoranyambaga, ibi byahise bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko Jack B ubwe ntacyo yari ari bwatangaze. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo ikinysamakuru imirasire.com cyavuganye n’uyu mugabo ku murongo wa telephone ngendanwa, maze Jack B ubwe yemeza ko inkuru ari impamo ko batandukanye ariko yirinda kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, abinyujije kuri numero ye ya whatsapp Jack B yashyizeho ifoto ahetse umwana, arangije munsi ahandikwa amagambo (Status) agira ati: "Sinkeneye guheka abana uri mu bubari wasinze narakubashye cyaneeeeeee, ariko ubu gumana n’ibigabo byawe by’ibisaza nta n’isoni."

Ntibyarangiriye aho, Jack B yahise ajya kuri facebook ye yandikaho ubutumwa butatu bunyuranye ariko bwose bugaruka ku kibazo cyo gutandukana kwe n’umufasha we.

Jack B yatangiye agira ati "Urukundo si amafaranga", nyuma y’amasaha abiri gusa yongeye kwandika agira ati: "Now mwese mubimenye ntandukanye nuwo nabyaranye nawe ibi ndi muzabimenya now I m free" hatarashira isaha arongera yandika agira ati: "Harya ngo uri zabakire nirirwa ndera abana bange harya ngo urantuze sawa, music twamenyanye nyikora kugezaho nagikora na video n’imwe kubera kwitanga abana ntibanakuzi mbivuganye umujinya kandi mbabaye."

Jack B yanyarukiye no kuri Instagram ho ava imuzingo imibanire ye na Dr Juru Gisele, (uwari umugore we yabwiraga) agira ati: "Narababaye bihagije mfashe gahunda nange ku giti cyange @Gisele juru ntandukanye nawe uzagumane n’abanyamafranga nge nta kazi ngira ni byo nzize ubwiyemezi n’ubusinzi ndagiye ariko.’

Aya magambo benshi mu bayasomye bahise babona ko byanga bikunze agaragaza ko Jack B yamaze gutandukana n’umugore we bamaze umwaka urengaho amezi make bakoze imihango yo gusaba no gukwa, ndetse banabyaranye abana babiri.

Aya magambo ateye agahinda Jack B yandikaga ku mbuga nkoranyambaga yagiye yakiranwa agahinda gakomeye n’abamukurikira ariko nanone bakamunenga icyemezo yafashe cyo kwiyandagaza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo Jack B yaganiraga n’ikinyamakuru Imirasire.com ku murongo wa telephone ngendanwa, yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro ndetse yanabishyize mu bikorwa, ariko yirinda kugira ikindi kintu arenzaho.

Yagize ati: ’Uri umunyamakuru?...Ibyo ugiye kumbaza ndabizi ni byo ariko nta byinshi nabivugaho, muzaba mubimenya."

Gusa ku ruhande rwa Dr Juru Gisele (Umufasha wa Jack B) umurongo we wa telefone ngendanwa urafunze ntari kuboneka kuva mu ijoro ryo kuri iki cyumweru kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ikinyamakuru imirasire cyandikaga iyi nkuru.

Rugamba Jacques uzwi nka Jack B na Dr Juru Gisele bari bamaze umwaka umwe n’amezi arenga kuri ane, Jack B agiye iwabo w’umufasha we arasaba aranakwa ndetse aranirega ko yari yaramujyanye batabizi. Jack B na Rugamba bari babyaranye abana babiri. Kugeza ubu bamaze gutandukana Jack B agashinja umufasha we ubusinzi n’ubusambanyi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

justiles - 12/09/2016 saa 18:37

Uyu mwanzuro urakwiye ! mbese.......Tubirimo !!!! Ntaho bukicyera!!!! Nanjye ntyo.....!!!!!
Kanda hano umusubize

cyuzuzo clemen - 12/09/2016 saa 17:12

muvandi ihangane, gusa abandi twarasuzuguwe birashira ubu turatuje, humura nawe uzatuza ku mutima wugukunda ukubaha. irerere abana bawe ureke iyo nzererezi yu mugore, izage gushaka umugabo ukora muri BRALIRWA cyangwa ushake uwo bahuje ubusambanyi.
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 12/09/2016 saa 15:59

Ndakwemeye,cyanecyane,inama Nakugira Nuko,utagomba Kwibagirwa Umwanawawe
Kanda hano umusubize

MUKANYONGA Meresiyana - 12/09/2016 saa 15:46

Ariko se Bana banjye ko mukomeje kwitwara nabi muri iyi minsi mutandukana n'abo mushakanye nta n'igihe muaramarana ibyo byo turabigenza dute? Ababyeyi bagenzi banjye nimumfashe turebe uko twahagurukira iki kibazo.
Kanda hano umusubize

MBORO Kante - 12/09/2016 saa 15:44

Njyewe nka Mboro Kante nimundangire aho uwo Mugore aherereye muganirize, menye impamvu asuzugura Umugabo bene aka kageni mpite mukosora! Ihangane ariko ribe isomo no ku bandi Basore, baba bashaka kurongora Abakobwa b'abanyamafaranga, kuko Umufasha mwiza atangwa na Nyagasani.
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 12/09/2016 saa 15:41

Hahahahahahahahahhahhahhhhhhah, uti uri Zabakire, Zabakire nyine! Nonese wakijuju we, wajyaga gushaka Umugore ukurusha amafaranga ntasoni ufite? Nta bwo uziko Abagore badateye nk'Abagabo, ahubwo yagusuzuguye gacye!
Kanda hano umusubize

bavuma - 12/09/2016 saa 13:24

Haaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaàaaàaaaaaààaaaaaa Nuko nunyine umunyabwenge Salumo yagize ati. UMUTUNGO nibindi ubirangwa nababyeyi ariko UMUGORE MWIZA UMUHABWA N'IMANA ndababwira benedata umugore wakunaniye ntarugaruriro arikose ntiyibaze byishi nubu bararambanye ntiwumva Ko yari yarabyariye iwabo ntakundi niyiyangane
Kanda hano umusubize

Kamenge - 12/09/2016 saa 12:23

Uyu mugabo nako uyu mwana nakajuju, utandukanira numugore wawe kuri Instagram?
Kanda hano umusubize

Mugabo Paul. - 12/09/2016 saa 10:10

Birababaje rwose pe,n'ukwihangana aliko abo bana niba ali abawe koko ukaba ubyemera,uzirinde gushaka undi mugore batarakura,keretse niba ufite mama wawe akagufasha kandi nabwo ntibihagije ugomba kwitonda cyane nibura hagashira imyaka icumi,nanjye ibyo byambayeho aliko abana banjye bafite imyaka umwe 18 undi 16,ubu nashatse undi tubanye neza cyane umwana mukuru dufitanye afite imyaka 10,urumva ko mfite inararibonye nabanje gushaka aho nshyira abana banjye kandi bafite umutekano,abana bawe uzabarinde Mukase,90% n'ibibazo ariko ujye wihangana kuko bitera kunesha kdi ujye gusenga Imana izagufasha,Murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X