Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jackson Kalimba yabaye ahagaritswe muri 3Hills nk’umwana uhabwa Weekend kuko yakosheje ku ishuri

Hari amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umuhanzi Jackson Kalimba wabarizwaga mu itsinda 3Hills yamaze kwirukanwa na bagenzi be muri iri tsinda. Gusa aya makuru yaje kunyomozwa na mugenzi we Hope Irakoze babana muri iri tsina aho yavuze ko Jackson Kalimba atirukanwe ahubwo yabaye ahagaritswe igihe cy’amezi ane gusa, ngo narangira azagaruka mu itsinda nta kibazo.

Amakuru yavugaga ko uyu Jackson Kalimba yirukanwe mu itsinda rya 3Hills, ariko Hope Irakoze na mugenzi we Eric Mucyo bo bahamya ko bamuhagaritse mu gihe cy’amezi ane gusa kubera impamvu zigiye zitandukanye, aho kugeza ubu iri tsinda rigiye kuba rigizwe na Hope Irakoze ndetse Eric Mucyo.

Hope Irakoze yavuze ko impamvu yatumye baba bahagaritse Kalimba ari uko afite amasezerano y’akazi mu gihugu cya Uganda kandi ngo ayo masezerano akaba azarangira mu mpera z’uyu mwaka. Ibi rero ngo byatumye babona ko atajya aboneka uko bamukeneye kandi bo bashaka gukora cyane bituma bamuhagarika, akazagaruka mu itsinda ari uko arangije imirimo ye.

Aha yanavuze ko kuba Kalimba adahari bitahagarika ibikorwa by’itsinda ngo cyane ko hari ibikorwa bya muzika bari gukora.

Yagize ati: "Kalimba rero buriya nta kibazo dufitanye ahubwo ni uko atari kuboneka cyane, yasinye amasezerano na Serena ya Kampala azarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, urumva ntiyaza afite amasezerano y’abandi kandi twe turashaka gukora cyane, bityo twabiganiriye atwemerera ko twamukura mu mibare, akazagaruka arangije amasezerano mbega nyuma y’amezi ane."

Itsinda rya 3Hills ryari risanzwe rigizwe n’abasore 3 b’abahanga muri muzika nyarwanda ari bo Eric Mucyo, Hope Irakoze ndetse na Jackson Kalimba. Gusa nk’uko byatangajwe na Hope, kuri ubu iri tsinda rigiye kumara amezi ane ritabarizwamo Jackson Kalimba nyuma y’uko ahagaritswe muri iri tsinda, ku mpamvu zo kutaboneka mu bikorwa by’iri tsinda.

Vimba Vimba by 3 Hills(Official video 2016)

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X