Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Ama G bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’ibyamamare muri muzika ya Uganda

Abaraperi b’abanyarwanda Jay Polly na Amag The Black bakomeje kugaragaza ubufatanye bugamije umusaruro mwiza ndetse unashimishije, aho kugeza ubu bagiye kwitabira igitaramo kizabera mu gihugu cya Uganda kiswe Rwanda –Uganda Concert, kizaba tariki ya 9 Nyakanga 2016 kuva saa mbiri z’umugoroba , bakaba bazaririmbana n’abahanzi b’ibyamamare bo muri muzika ya Uganda ari bo Pallaso na Keko.

Jay Polly yemeje amakuru y’iki gitaramo avuga ko bazataramira abanyarwanda ndetse n’abanya Uganda bazaba bari Kampala tariki 9 Nyakanga 2016.

Jay Polly kandi yavuze ko batumiwe muri iki gitaramo nyuma y’ubusabe bw’abantu batari bacye baba muri Uganda bari bakumbuye Hip Hop y’abanyarwanda, dore ko abo bakunzi ba Hip Hop y’abahanzi nyarwanda aribo basabye ba nyiri iki gitaramo gutumira aba baraperi b’i Rwanda ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye Jay Polly na Ama G babahitamo mu bandi bahanzi nyarwanda bose.

Muri iki gitaramo kizabera ahitwa Light In Club mu mujyi wa Kampala hateganyijwe no kubaho Red Carpet aho abafana bazabasha kwifotoranya n’abahanzi bazaba batumiwe. Usibye aba bahanzi kandi muri iki gitaramo hazaba hari na Dj Alur umaze icyamamare mu gihugu cya Uganda.

Biteganyijwe ko kwinjira bizaba ari amashiingi ya Uganda 10.000 mu myanya isanzwe na 20.000 mu myanya y’icyubahiro, kikaba ari igitaramo giteganyijwe tariki ya 9 Nyakanga 2016 kuva saa mbiri z’umugoroba.

Jay Polly na Amag The Black bagiye muri iki gitaramo muri Uganda, nyuma y’igihe gito haherutse kuberayo igitaramo cya Rwanda Burundi Night Concert cyari cyitabiriwe na Jody Phibi, Charly na Nina, Dj Pius, Big Fizzo ndetse na Dr Jose Chameleone.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsenene - 29/06/2016 saa 19:19

icyo gitaramo mbona kitariteguwe bihagije kuko aho kizabera nta cyapa. nibwo bakiri kurangiza kuhavugurura. mbese ntibifututse. bizaba biri kurwego rwo hasi cyane. n'abahanzi bashobora gucurangira abahetsi(ababatumiye) gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X