Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Ama G The Black bemera ko ari bo impamvu zo gutandukana na Manager wabo zaturutseho

Nyuma y’igihe gito Jay Polly na Ama G The Black batandukanye n’uwari umujyanama (manager) ari we Nkurikiyinka Bosco, ndetse bagatandukana mu gihe bateguraga igitaramo cyo kumurika Album yabo, ibintu byateje benshi kubyibazaho byinshi. Gusa kugeza kuri ubu Jay Polly yamaze gutangaza ko amakosa batayashyira kuri Bosco, ngo kuko ni bo amakosa yaturutseho.

Jay Polly yavuze ko uwari umujyanama (manager) wabo ibyo yari yabijeje bitagezweho, ariko avuga ko ikosa batarimushyiraho, ngo kuko nib o nyarebaga. Gusa ngo nyuma y’ibyabaye bagiye kwikosora.

Yagize ati: "Hari ibintu byinshi yagiye atwizeza ku munota wa nyuma ntiyabikora, ariko turavuga ngo nk’abantu b’abagabo tugomba gusoza ibyo twatangiye. Njyewe simbimushyiraho cyane kuko ni twebwe byarebaga muri rusange, ariko tugiye gukosora."

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cy’aba bahanzi bari batandukanye mbere y’uko kiba, Nkurikiyinka Bosco yavuze ko kuba igitaramo cy’aba bahanzi kitaritabiriwe byatewe n’uko nta gahunda bagira, ndetse ari na cyo cyamuteye gutandukana nabo mu gihe bari mu myiteguro y’iki gitaramo.

Yagize ati: "Njye nababwiye mbere ko mpisemo gutandukana nabo, nta gahunda bagira njye ni cyo twapfuye nta gahunda bagira, naguha ingero z’abanyamakuru twagiye tugirana gahunda zo kwamamaza iki gitaramo ariko abasore nabakoraho ngo tugende bakica gahunda bumva ko igihe cyose bashakira abanyamakuru bababona, si ibitangazamakuru gusa bicira gahunda mu buzima busanzwe nta gahunda aba basore bagira."

Ibi bikaba bigaragaza ko koko aba bahanzi bamaze gusubiza amaso inyuma bakigenzura neza bashobora kuba barasanze ari bo impamvu igitaramo cyabo cyaba kitaragenze neza zaba zarabaturutseho bagahitamo kwikosora.

Jay Polly na Ama G The Black batandukanye n’uwari umujyanama (manager) wabo nyuma y’uko bari bamaze iminsi mike bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze Jay Polly akavuga ko ku bijyanya n’amasezerano bafitanya n’uyu wari umujyanama wabo bashobora no kuzasazana.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X