Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Ama G The Black mu gitaramo cy’imbaturamugabo kuri iki cyumweru muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare barimo n’abakomoka mu bihugu by’amahanga, ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’akataraboneka, aho kuri iki cyumweru baza gutaramirwa n’abaraperi b’ibyamamare ndetse banakunzwe muri muzika nyarwanda ari bo Jay Polly na Ama G The Black.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga, iki gitaramo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko aba basore bombi baraba babukereye biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zikunzwe, dore ko iki gitaramo kiri mu rwego rwo kumurikira abafana babo Album yabo nshya bise ‘Ubuzima Bwanjye’.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse tubafitoye n’udushya twinshi, dore ko muri H-Zone bihora ari ibirori. Abaraperi bariteguye kandi nk’uko bisanzwe tuzajya dutungura abagana H-Zone baririmbirwe n’umuhanzi uteri witezwe nk’uko byagenze ku cyumweru cyashize."

Jay Polly na Ama G The Black bemeje ko baza gutaramira abari bugane muri H-Zone cyane ko ngo biteguye kumurikira Album yabo abatarabashije kwitabira igitaramo cyabereye muri Petit Stade.

Jay Polly na Ama G The Black bavuka ko umuntu wese uza kugera muri H-Zone abona ibintu byiza bitandukanye n’ibyo yari asanzwe abona dore ko ngo bari kubitegura bashyizeho umwete ndetse ibyinshi byarangije kujya mu buryo.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiza kuba kuri iki cyumweu tariki ya 4 Nzeri 2016, kikabera muri H-Zone Gikondo hafi yo kuri Dodani zo kwa Mironko, guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba abakitabiriye bagatarama bukarinda bucya.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kwitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X