Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Ama G The Black mu gitaramo cyo kumurikira abafana babo Album yabo muri H-Zone Gikondo

Nyuma yo gukorera igitaramo cyo kumurika Album yabo bise Ubuzima Bwanjye muri Petit Stade, kuri ubu abaraperi Jay Polly na Ama G The Black bari gutegura ikindi gitaramo cyo kumurikira abafana babo iyi Album . Iki gitaramo kikazabera muri H-Zone Gikondo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba baraperi bari kubica bigacika muri muzika nyarwanda bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zikunzwe ndetse n’iziri kuri Album yabo bafatanije.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Abatarabashije kwitabira igitaramo cya mbere cyo kumurika Album ya Jay Polly na Ama G ndabizeza ko bizaba ari ibicika kuko bazaba bayibamurikira, twizeye ko ibintu bizagenda neza kuko ni abaraperi bafite ubuhanga ndetse n’ubushobozi."

Jay Polly na Ama G The Black bavuga ko bizeye neza ko iki gitaramo kizagenda neza kuko giteguwe neza cyane ko ngo ubuyobozi bwa MIG bumenyereye gutegura neza ibitaramo.

Si aba baraperi bonyine bazaba bahari kuko bazaba baherekejwe n’abandi bahanzi bakunzwe muri muzika nyarwanda.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, aho guhera ku isaha ya Saa moya (7:00 PM) ibirori bizaba byatangiye.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ganza - 1/09/2016 saa 20:14

Ese ko bavuga ngo ni 5/9/2016, August ni ukwa kangahe mwe muzi icyongereza! Abantu batabona ko na afiche yabo irimo amakosa kweli?
Kanda hano umusubize

olivier - 1/09/2016 saa 14:52

Hey Ibyo byapa bnaditseho 04 August! Babwire bakosore vuba kuko august twarayirenze bandikeho 04 September
Kanda hano umusubize

MUJYANAMA - 31/08/2016 saa 15:31

Babica bigacika se he, ko ahubwo byabacikiyeho!!! Abahanzi bari aba kera, naho ab'ubu ni ba Sagihobe gusa!! Ubutumwa se? Injyana nziza inogeye amatwi se? Imyitwarire yabo se iboneye? Wapi ni ugushaka ifaranga, nk'umusaruzi uhumba aho atâbibye!! Kuva Impala zagenda, sindongera kumva umuhanzi mu Rwanda undyohera, n'ubwo ba Kayirebwa, Mugabo Justin na Muyango n'Imitali bagerageza!!
Kanda hano umusubize

- 1/09/2016 saa 03:08

ubwose nkawe ushimishwa niki mani ibyagiye byaragiye reka abasaza bakore ibyabo babashije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X