Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jay Polly na Eddy Kamoso bagiye guhurira mu ndirimbo ihimbaza Imana

Umuraperi w’icyamamare hano mu Rwanda, ndetse wanegukanye igihembo cya PGGSS4, Jay Polly agiye guhurira n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamaso mu ndirimbo y’Imana aho iyo ndirimbo izaba iri mu rurimi rw’igiswayire n’ikinyarwanda, ndetse ngo bakazayita ‘Uyu munsi urampa’.

Ubwo Eddy Kamoso yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda yavuze ko iyo ndirimbo agiye gukorana na Jay Polly iri mu njyana ya Afrobeat. Ubutumwa burimo ngo babukuye muri Bibiliya hamwe Yakobo yabwiye Malayika ko atari bumurekure atamuhaye umugisha.

Yagize ati: "Ndi gukora indirimbo benshi bansabye ya Lumba hakaba n’indi ya Afrobeat nshaka gukorana na Jay Polly kuri iki cyumweru (29 Gicurasi) turajya muri studio kwa Papa Emile. Jay Polly urabizi ko ari umuntu uzi kuririmbira muri izi njyana(Afrobeat) azakubita rap muri iyo ndirimbo ihimbaza Imana,ni indirimbo yitwa ’Urampa uyu munsi’. Natwe tuzaba tuvuga tuti Imana ntabwo tugomba kuyirekura itaduhaye umugisha."

Ibi byaje kwemezwa n’umuraperi Jay Polly ubwo yaganiraga n’Imirasire.com aho yavuze ko bari gukorana indirimbo na Eddy Kamoso ndetse ngo ikaba iri gukorwa na Papa Emile nk’uko Eddy Kamoso yari yabitangaje.

Yagize ati: "Ni byo koko turi gukorana indirimbo kandi twagiye muri studio kuri iki cyumweru."

Jay Polly ni umuraperi hano mu Rwanda ukomeje kugenda akorana n’abahanzi bageye batandukanye bo mu njyana zitandukanye. Ibi bikaba bigaragaza ko uyu muraperi agira imikoranira myiza n’abandi bahanzi.

Ibi kandi bije nyuma y’uko uyu muhanzi atangarije ko agiye gushyira ahagaragara Album y’indirimbo afatanyije n’umuraperi mugenzi we Ama G The Black.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HAGUMIMANA Herve - 31/05/2016 saa 16:36

Mujye mwitondera ibi byitwa ngo ni indirimbo z'imana.Impamvu ni nyinshi cyane.Bible ivuga ko abantu bayubahisha iminwa yabo gusa,ariko bitavuye ku mutima.Ngo niyo mpamvu amasengesho yabo itayumva (Matayo 15:8,9).Ikindi kandi,ntabwo imana yumva amasengesho y'abanyabyaha (Yohana 9:31).Twese tuzi ukuntu aba baririmbyi,barimo na Jay Polly,bahinduranya abakobwa basambanya.Ntabwo kuririmba imana bivuga ko uyikunda.Reba Kanyomozi wo muli Uganda.Aririmba imana cyane.Nyamara n'ubu atwite inda y'undi mugabo.Muli make,imana bayigize igikinisho.Abantu barwana,abakina umupira,abasambanyi,abajura,etc...bose babanza gusenga.Nkuko tubisoma muli Bible,imana yumva amasengesho y'abantu bake cyane bakora ubushake bwayo. Na baliya banyamadini iyo basengera abantu,baba bagamije icyacumi.Niyo mpamvu babwira abayoboke babo ngo imana yaberetse ko bagiye gukira,ko bagiye kubona akazi keza,ko bagiye kugura imodoka,bagiye kubona Fiyanse,etc...Ntabwo imana ibumva.
Kanda hano umusubize

Gahungu - 1/06/2016 saa 09:45

None c wowe uvuga ibibibigambo urimana ubuse ntakinyu uregera ukoreraimana?tuvugese ko ariwowe ukorera imana cg uyubaha? Ubuse ntacyaha urakora narimwe kuburyo eirirwa ucila abandi imanza hhhhh ndakugaye cyane ukabasha ukigabuza umuntu ngo numunyabyaha ubusewowe wagusuzuma yakuburaho icyaha ?utekerezako c halicyaha kiruta ikindi?cunga izamu ryawe ureke iryabandi kuko gu pointer amazina yabantu ngo nabanyabyaha ntabwo urumucamanza
Kanda hano umusubize

Thacien - 31/05/2016 saa 12:26

Sha Nibyiza UMusaza Kuvugir'IMANA
Kanda hano umusubize

Thacien - 31/05/2016 saa 12:26

Sha Nibyiza UMusaza Kuvugir'IMANA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X