Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jules Sentore ashimishijwe n’uko urubyiruko rutangiye gukunda injyana gakondo

Umuhanzi Jules Sentore, umenyerewe mu njyana ya gakondo avuga ko ari ibyishimo kuri we kubona injyana gakondo itangiye kugenda ikundwa n’abakiri bato mu gihe akenshi wasangaga abakuze aribo bazaga mu bitaramo by’abahanzi baririmba mu njyana ya gakondo kurusha abato.

Ibi yabitangaje ubwo bari bashoje igitaramo cyabereye muri Hotel des Mille Collines kuri uyu wa mbere, aho Jules Sentore na Massamba Intore n’abagize Gakondo Group bose bishimiye ko umubare munini w’abitabiriye icyo gitaramo wari urubyiruko.

Jules Sentore yavuze ko ubusanzwe umuhanzi adapfa kumenya icyo abantu bashaka kumwumvaho keretse iyo abari imbere aririmba ngo ni bwo agenda yiga ku byo ari bubakorere bakishima kurushaho.

Avuga ko mu bitaramo byagiye bikorwa n’iri tsinda rya Gakondo wasangaga umubare munini ari uw’abantu bakuze. Ariko ngo kuba noneho hatangiye no kugaragara urubyiruko rwinshi ibintu bishobora kurushaho kujya mu buryo.

Yagize ati: “Mu bihugu byinshi bitandukanye kimwe no mu Rwanda urubyiruko nirwo rufite umubare munini mu batuye mu gihugu. Icyo bakunze barakimenyekanisha ndetse n’icyo banze ubwo baba bacyanze biragorana kuba cyabona aho kimenera. Kuba twakoze igitaramo kikazamo urubyiruko rwinshi byampaye ikizere ko ejo cyangwa ejo bundi injyana gakondo iza gufata indi ntera.”

Jules Sentore uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kenshi usanga umubare munini w’urubyiruko utumva neza ubutumwa aririmba mu ndirimbo ze kubera ko buba bufite ikinyarwanda gikomeye, ugasanga bamuteze amatwi kubera kuryoherwa n’ubuhanga bw’ijwi rye ariko badashobora kuba basimbuka ngo babyine indirimbo ze.

Kuba abona amanota menshi mu kugira ijwi ryiza ariko mu kugira umubare utari munini cyane mu berekana ko bamushyigikiye, asanga vuba cyane na byo biza guhinduka, ngo kuko icyari gikomeye byari ukubanza bakamenyekanisha injyana gakondo ariko bimaze kugaragara ko igihe cyose urubyiruko rushobora gusanga rwamaze kuyikunda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X