Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Jules Sentore yakoreye abakundana indirimbo ihebuje yise "Mumaranyota"

Mu gihe umuhanzi Jules Sentore, yitegura kumurikira abakunzi ba muzika nyarwanda album ye ya kabiri yise ‘Indashyikirwa’, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo itegurira abakunzi be iyi album dore ko ari yo ya nyuma yahisemo kubasogongeza mbere yo kuyishyira hanze.

Mumaranyota ni ryo zina ry’iyi ndirimbo nshya iri mu njyana ya Reggea fusion, ikaba yumvikanamo imitoma ya Sentore, uvuga ko ari impano yageneye abakundana nk’uko yabidutangarije ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo.

Yagize ati: "Ni indirimbo ahanini natuye abakundana. Ni indirimbo umuhungu ashobora kwifashisha abwira umukunzi we amagambo y’urukundo, amagambo y’imitoma ya Kinyarwanda atondekanije neza. Ni indirimbo iri mu rwego rwo kugirango numvishe abantu urwego album yanjye iriho. Ni indirimbo ibanziriza album kugirango igere hanze."

Tubibutse ko album ‘Indashyikirwa’ Jules Sentore arimo yitegura kumurika izaba ari iya kabiri nyuma ya ‘Muraho neza’, iyi album ikaba igizwe n’indirimbo 10 zikomatanyije injyana gakondo n’umuziki ugezweho nk’uko uyu muhanzi abizwiho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X