Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Keziah Jones agiye kujya kwigisha abanyeshuri bo ku nyundo gucuranga

Nyuma y’uko kuri iki Cyumweru 25 Nzeri 2016 umuhanzi Keziah Jones akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali m’Ubumwe Grande Hotel, yatangaje ko ateganya no gusangiza ubumenyi abanyeshuri biga umuziki bo ku Nyundo.
Uyu muhanzi uririmba injyana ‘Blufunk’ aganira n’itangazamakuru yavuze ko aba banyeshuri azabigisha ahanini ibijyanye no gucuranga, no kugira umwimerere mu muziki.

Yagize ati: "Tuzajya i Gisenyi, kwigisha abanyeshuri baho ibijyanye n’ibyo dukora by’umwihariko umuziki wa Afurika. Twizera ko kuba abo turi bo bigomba kwigishwa no gusobanurirwa urubyiruko."

Aba banyeshuri Keziah Jones agiye kwigisha bari mu baririmbye mu gitaramo cye. Benshi mu bitabiriye igitaramo bari abanyamahanga.

Jones afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Nigeria, mu cyiciro cy’abakora injyana yegereye iya gakondo.

Muri iki gitaramo cyari kimaze igihe gitegerejwe muri Kigali hagaragayemo umuhanzi Nneka Lucia Egbuna, nawe wo muri Nigeria. Uyu Nneka ni we wafunguye igitaramo aririmba indirimbo ze zirimo ‘My Home’, ‘Do You Love Now’ n’izindi.

Ubwo yageraga ku rubyiniro, Jones wari utegerejwe cyane, yaje aririmba indirimbo zirimo ‘Where’s Life’, ‘Kpafuca’, ‘Watchtower’, ‘Cash’, ‘Beautiful Emilie’, ‘Femiliarise’ n’izindi ze zahagurukije abantu.

Mu kuririmba kwe uyu muhanzi yanicurangiraga gitari, kimwe mu byo abakunzi be bavuga ko bamukundira.

Uko yaririmbaga anacuranga abantu bamukomeraga amashyi, ku buryo yarinze ava ku rubyiniro bamugaragariza ko bifuza ko yakomeza kubataramira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X