Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abakunzi ba Jazz bagiye kubona igitaramo gihuriyemo n’abahanga mu gucuranga

Umuririmbyi ndetse akaba n’umucuranzi kabuhariwe w’umwirongi wa kizungu (saxophone) Isaiah Katumwa, yaje mu Rwanda gushyigikira mugenzi we nawe w’umuhanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu ari we Herbert Rock uzamurika album ye yise "Sax In the City” mu gitaramo gikomeye cya Jazz Junction kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 28 Ukwakira 2016.

Mu gitaramo cya Jazz Junction, Isaiah Katumwa araririmba afatanyije n’abahanzi barimo Herbert Rock uzamurika album ye "Sax In the City”, Steve Keys wo muri Uganda, Moroots n’abandi bahanzi bagize itsinda Neptunez Band.

Uyu muhanzi akunzwe cyane iwabo muri Uganda aho akomoka ndetse afatwa nk’uwa mbere mu gucuranga umwirongi muri Afurika y’Uburasirazuba. Yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Isaiah Katumwa yavuze ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda kuko yagiye ahaza atumiwe gucuranga mu bitaramo byihariye.

Yagize ati: "Ntabwo ari ubwa mbere ngeze hano i Kigali nje gucuranga, nagiye nza ngacurangira abantu bake, ntabwo byabaga ari ibitaramo byemewe kwitabirwa n’abantu bose, ariko narazaga mbere."

Katumwa yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazabona itandukaniro rya Jazz akora n’umuziki wo muri iyi njyana abandi bahanzi basanzwe bacuranga.

Yagize ati: "Ntabwo nkora jazz nk’iyo wumva abanyamerika bacuranga, nashyizemo umwihariko ku buryo umuntu wumva ibyo ndirimba yumva ko ntateruye iby’abandi, njyewe ntabwo nigana nkora ibyanjye byihariye. Nkeka ko nabyo biri mu bituma bankunda…"

Katumwa amaze gusohora album nyinshi za jazz ndetse zakunzwe cyane zirimo Will Worship You, Saxo Hymns, We three kings, Sax Worship, Celebrate Africa, Sinza, Coming Home and Another Step n’izindi.

Yacurangiye mu bihugu byinshi birimo u Budage, u Buholandi, u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, Nigeria, Mali n’ahandi hatandukanye. Aho yazengurutse acuranga yaririmbanye n’abahanzi bazwi ku Isi nka Jonathan Btler, Hugh Masekela, Jimmy Dludlu, Seweto Kinchyamong n’abandi.

Naho Herbert Rock uzamurika album ye yise "Sax In the City”, muri icyo kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko Isaiah Katumwa ari umuntu afataho icyitegererezo mu murimo we wo gukora muzika no gucuranga umwirongi.

Herbert Rock muri Album ye agiye gushyira ahagaragara igizwe na zimwe mu ndirimbo ze yahimbye, ariko na none harimo na zimwe mu ndirimbo zagiye zimenyekana mu minsi yo hambere muri muzika nyarwanda ibintu bigaragaza ko yahaye agaciro muzika nyarwanda ndetse n’indirimbo zikoze mu nyana gakondo nyarwanda.

Iki gitaramo cyo kumurika Album ya Habert Rock umuhanga mu gucuranga umwirongi (Saxophone) cyatumiwemo uyu muhanzi Isaiah Katumwa, cyatewe inkunga na Bralirwa ibicishije mu kinyobwa cya Mutzug, mu rwego rwo gushimisha abakunzi ba Jazz.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X