Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Hagiye kuba iserukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana ‘Himbaza Gospel Festival’ guhera ku itariki ya 4 Ukuboza 2016.

Iserukiramuco‘Himbaza Gospel Festival’ riteguwe mu gihe bikunze kuvugwa ko umuziki w’indirimbo zo mu cyiciro cya Gospel wasigaye inyuma mu iterambere uwugereranije n’umuziki ukorwa n’abahanzi basanzwe. Iri serukiramuco rigamije guteza imbere umuziki uhimbaza Imana.

Abategura iri serukiramuco bemeza ko ryatangijwe kugirango rirusheho kwereka abahanzi bakora umuziki wo gusingiza Imana ko batasigaye inyuma ahubwo ko bakwiye gukora cyane kugirango nabo muzika bakora ibashe kubateza imbere.

Umuvugizi wa Himbaza Gospel Festival, Florent Ndutiye yavuze ko umuziki uririmbiwe gusingiza imana ugira akamaro kanini cyane kuko uhindura abantu bakarushaho kuyoboka ubwami bw’Imana ariko kandi ngo ukwiye no kugira uruhare mu guteza imbere abahanzi bawukora.

Yagize ati: "Kugeza ubu usanga abahanzi bakora umuziki wa gospel basa n’abasigaye inyuma cyane urebye ku isoko rya muzika y’u Rwanda, iri serukiramuco rero igamije gushyira icyizere mu bahanzi no kwibutsa ibigo binini mu Rwanda ko abahanzi bakora gospel na bo bakwifashishwa mu bikorwa by’aya masosiyeti "

Umuvugizi w’iserukiramuco avuga ko kugeza ubu usanga ikigo runaka iyo cyagennye gukora ibikorwa usanga amahitamo ya mbere ari abahanzi bakora indirimbo benshi bita iz’Isi (secural music) ariko ngo asanga igihe kigeze kugirango ibi bihinduke.

Ndutiye ati: "Mu bihugu nka Kenya usanga abahanzi bakora gospel bafite agaciro cyane, dukeneye ko na hano abahanzi bacu batera imbere bakanahabwa agaciro kurushaho."

Iri serukiramuco biteganijwe ko rizaba ku itariki ya 4 Ukuboza 2016 mu Mujyi wa Kigali ndetse ngo rizakomeza kuba no mu myaka itaha aho hazajya hatumirwa byibura umuhanzi umwe wagize aho agera ku rwego mpuzamahanga akaza kuganiriza abahanzi bakora gospel mu Rwanda kugirango bamwigireho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aline - 20/10/2016 saa 11:39

Uzabanze umenye icyo ubutatu buvuga maze ujye usobanura ibyuzi neza kdi ntimukigishe kuyandi madini buri wese azabazwa ibye
Kanda hano umusubize

aline - 20/10/2016 saa 11:37

Uzabanze umenye icyo ubutatu buvuga maze ujye usobanura ibyuzi neza
Kanda hano umusubize

- 19/10/2016 saa 15:57

bantu b' Imana ntatwali mururu rugendo ntanumuhanga n'Umucamanza n'Umwe gusa kimwe cyo Imana Tirera kandi Yesu niwe nzira n'ukuli n'ubugingo Nina harababonye indi nzira bamenye KO itajya Mwijuru lyateguwe na Yesu kristo Imana iramuhamya Umwuka aramuhamya nawe Ubwe alihamya n'Intumwa se ziramuhamya abamuhakana umwuka yabise antikristo kuko n'Abakristo turahali kutabyemera kwikiremwa ntibikuraho iby'Umuremyi yarangije kurema abantu bitonde ntajambo lyimfabusa envers. y'Izaca imanza kd gutera umugeli kumuhunda byakomerera umuntu (nimubitekerezaho nez à muraba mugizeneza)
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 19/10/2016 saa 10:22

Ariko mujye mwitondera ibi bita ngo ni "Indirimbo z'imana".Nanjye nahoze ndirimbisha bene izo ndirimbo.Ariko maze kwiga Bible neza,nasanze ibyinshi baba baririmba biba bidahuye na Bible.Ndatanga ingero nkeya.Baririmba ko abantu baremewe kujya mu ijuru.Nyamara Bible yo ivuga ko "hazabaho ijuru rishya n'isi nshya" (2 Petero 3:13).Ndetse na YESU yigishaga ko hali abantu bazatura mu isi nshya (Matayo 5:5).Balilimba ko hali imana Data,imana mwana n'imana mwuka wera bikora UBUTATU.Nyamara YESU yigishaga ko hali imana imwe gusa,his father (Yohana 17:3).Ndetse bamwe baririmba ko YESU ariwe mana yonyine.Nyamara Bible yigisha ko YESU ari ikiremwa cya mbere cy'imana (Abakolosayi 1:15).Ikindi kandi,nubwo byitwa ko baririmbira imana,nyamara abenshi bakora ibyo imana yanga.Bible ivuga ko imana itabumva (Matayo15:8,9 na Yohana 9:31).Abantu biyita abakristu,bakora ikosa rikomeye ryo "kwanga kwiga neza Bible",bigatuma bigisha cyangwa baririmba ibinyuranye na Bible.Bityo imana ntibumve. Ntabwo akajwi keza ariko ka ngombwa mu gihe imana iba itakumva.Niba wise imana ko ari Ubutatu,irarakara.Imana ni imwe rukumbi,YESU akaba umwana wayo,umwuka wera ukaba imbaraga z'imana.
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 19/10/2016 saa 11:40

Urakoze cyane muvandimwe.Nubwo abadivantiste bavuga ko bazagera mu ijuru bakamarayo imyaka 1000 bakagaruka,siko Bible yigisha. Muli Imigani 2:21,22,havuga ko "inyangamugayo zizaguma ku isi",nukuvuga ko ntaho bazajya.Ahubwo ku munsi w'imperuka,imana izica abantu batayumvira bose,isigaze abantu bake bayumvira.Bisome muli Yeremiya 25:33;Zaburi 91:7.Bizagenda nkuko byagenze ku gihe cya NOWA.Imana yishe abantu bose bari batuye isi,isigaza gusa abantu 8 bayubahaga (2 Petero 2:5).Amadini aririmba ko twaremewe kujya mu ijuru aba arimo kubeshya abantu.Ntabwo imana yumva abaririmba ibinyoma.Bajye babanza bijye Bible neza.Isi y'ubutaka (Earth) siyo mbi,ahubwo abantu bayituye nibo babi.Imana izabica bose,hanyuma isi ihinduke PARADIZO (Revelations 21:4).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X