Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kim Kardashian yababajwe n’uko ijambo rya mbere umuhungu we yavuze ari Dada aho kuba Momma

Kim Kardashian ukomoka mu muryango waba ’Kardashians’ uzwi cyane mu myidagaduro akaba n’umugore w’umuraperi Kanye West yahishuye ijambo rya mbere ryavuzwe na Saint West umuhungu baheruka kwibaruka.

Ubwo yari mu kabyiniro ka Hakkasan gaherereye i Las Vegas Kim Kardashian ari kuganira n’abantu batandukanye yahishuye ko umwana wabo Saint West ufite amezi arindwi gusa aherutse kuvuga ijambo rye rya mbere agatungurwa n’uburyo yavuze se.

Yagize ati: “nifuzaga ko Saint West ari njye yazavuga bwa mbere anyita ’Momma’ gusa natunguwe no kumva avuga se ati ’Dada’ maze abisubiramo ubugira gatatu nkaho hari umuntu wari uri kumubwira ngo abivuge.”

Kim Kardashian na Kanye Omari West uzwi nka Kanye West bibarutse ubuheta mu kuboza 2015 umwana bahise baha izina rya Saint bisobanuye umutagatifu hiyongereyeho izina rya se West.

Saint West amaze igihe gito avutse Kim Kardashian na Kanye West bahise bajya kumubatiriza i Yerusalemu muri Israel igihugu imana yahaye umugisha.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muyudaTherence - 25/07/2016 saa 18:07

uyumugabo akomoka mugihugu ikihe? ubundi umugabo n'umugore baba barumuntumwe!
Kanda hano umusubize

muyudaTherence - 25/07/2016 saa 18:06

uyumugabo akomoka mugihugu ikihe? ubundi umugabo n'umugore baba barumuntumwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X