Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kina Music mu gitaramo cyo kumurika ku mugaragaro indirimbo yiswe Iryo Mbonye

Abahanzi babarizwa muri Kina Music ari bo Tom Close, Dream Boys, Butera Knowless, Christopher ndetse na Makanyaga Abdoul, kuri ubu bari gutegura igitaramo cyo kumurika indirimbo yabo nshya bise Iryo Mbonye, iki gitaramo kikazabera muri H-Zone kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2016.


Ubuyobozi bwa MIG Ltd ari nabwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone bwatangaje ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanije ndetse ko ngo n’abazaba baje kwirebera abahanzi babo bakunda ntakizabagora.

Umuyobozi mukuru wa MIG Ltd yagize ati: "Ubu imyiteguro ni yose kandi twizeye ko bizagenda neza cyane kuko abatugana tubafitiye ibyiza byinshi. Ubu turi gukora uko dushoboye ngo abazitabira iki gitaramo bazidagadure nta nkomyi."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba kandi ko abazakitabira batazagira irungu nagato kuko abahanzi bamaze kwitegura ndetse n’ibintu byamaze kujya mu buryo.

Iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone nyuma y’uko Jay Polly nawe yari yahakoreye igitaramo kuri iki cyumweru gishize, ubwo yataramiraga abakunzi b’injyana ya Hip Hop. Jay Polly kandi yari yaherekejwe n’abahanzi nka TBB na Ama G The Black.

Twababwira ko kwinjira mu bitaramo bya H-Zone ari nk’ubuntu kuko uhageze icyo asabwa ari ukwishyura icyo kunywa gusa maze akinjira agataramana n’abahanzi akunda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ni aime - 2/06/2016 saa 16:08

turabishimiye knd tubarinyuma amahirwe masaaaaa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X