Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

King James ahisemo guhungisha igitaramo cyo kumurika Album ye umujyi wa Kigali

Umuhanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James mu ruhando rwa muzika, ndetse akaba ari we muhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Siper Star ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya Kabiri, kuri ubu yamaze gutangaza igihe azashyirira Album ye ya 5 yise "Urukundo", ndetse icyo gitaramo kikaba kizabera mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

King James yatangaje ko iki gitaramo cyo kumurika Album ye giteganyijwe kubera mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu, kikazaba ari ku itariki 31 Ukuboza 2016 mu gihe ibiciro byo kuzinjira muri iki gitaramo bitaratangazwa dore ko imirimo yo kugitegura igikomeje gukorwa.

Uyu muhanzi kugeza ubu avuga ko nta muterankunga uzamufasha gutegura iki gitaramo ngo kuko akiri mu biganiro na bamwe mubashobora kuzamutera inkunga, ariko akavuga ko mu minsi iri imbere azaba yamaze kumenya neza niba hari abazamutera inkunga.

Yagize ati: "Iby’abaterankunga hari abo turi kuganira, ariko ntawe turarangiza kumvikana nta muterankunga n’umwe navuga ngo azaba ahari gusa mu minsi ya vuba nibaza ko ndibubabwire abo twamaze kuvugana."

Iyi album izaba igizwe na nyinshi mu ndirimbo z’uyu muhanzi zagiye zikundwa nka; Ayo arya ni ayanjye, Nturare utabivuze, ni wowe nizindi nyinshi.

Uyu muhanzi akaba ageze ikirenge mu cya bagenzi be nka Knowless na Dream Boys baherutse gutegura ibitaramo byo kumurika Album zabo bakabihungisha umujyi wa Kigali, aho Knowless yagikoreye mu ntara y’amajyepfo naho Dream Boys bakaba barakoreye igitaramo mu ntara y’Amajyaruguru.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rukeba patrick - 27/10/2016 saa 22:26

James turakwemera kdi tukuri inyuma gusa mbonako nkumufana wawe aricyo gihe ngo wagure muzika yawe tukubone muma collabos naba diamond&alikiba cg c nka sout sol.Imana ikomeze ikwagurire impano.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X