Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kinyaga Awards ku nshuro yayo ya 3, ije mu marushanwa ari kwaguka ndetse rinazamura impano z’abahanzi bashya

Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke kuri iyi nshuro hiyongereyemo na Karongi (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri utu turere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.

Boston Pro umwe mu bategura iri rushanwa avuga ko kuri iyi nshuro hakemutse byinshi kandi abahanzi bazatsinda ibihembo byabo b yariyongereye kuri ubu kandi habonetse abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.

JPEG - 112.4 kb
Boston Pro

Ndanga Janvirer uhagarariye inzu y’urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke avuga usibye kugaragaza impano zihishe mu rubyiruko iri rushanwa hari byinshi ubona rimaze guhindura byinshi mu bijyanye n’imyitwarire mibi yarangaga urubyiruko.

Akana nkemurampaka kazatanga amanota kuri 60%, amanota y’abafana agire 40%.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangirira kuri uyu wakane tariki ya 01/12/2016 mu karere ka Rusizi mu Bugarama city ,07/12/2016; Mu karere ka Karongi ahitwa Rubengera,17/12/2016; mu Karere ka Nyamasheke naho final izaba ku itariki 30/12/2016 ahazamenyekana uwegukanye iri ryshanwa kunshuro yaryo ya 3.

Iri ryatangijwe na aboston pro kubufatanye n’inzu y,urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kurwanya ibiyobyuabwenge n’icuruzwa ry’abana mu rubyiruko.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X