Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

"Kirajunjamye" indirimbo ya Icent The Trigger igaragaza kwicuza gukomeye kw’umwana wanze kwiga

Mu minsi yashize ni bwo bamwe mu baraperi nyarwanda bagiye bahanga indirimbo zivuga ku buzima bukakaye rumwe mu rubyiruko runyuramo, ndetse ukanasanga bamwe baririmbye ku buzima bwabo bwite. Aha wasangaga bamwe bakunzi ba muzika nyarwanda bishimira indirimbo z’abo baraperi kuko zabaga zifite ubutumwa bwo kubaka umuryango. Kuri ubu umuraperi nyarwanda ukizamuka Icent The Trigger yomgeye kwibutsa abantu benshi ibyo bihe, ahimba indirimbo akayita "Kirajunjamye", indirimbo igaragaza ukwicuza gukomeye kw’umwana wanze kumvira ababyeyi akajya mu biyobyabwenge akiri muto.

Indirimbo Kirajunjamye ya Icent The Trigger afatanyije na casta yumvikanamo umusore wicuza bikomeye kuko abona abo babyirukanye bamaze gutera imbere ndetse banafite ubumenyi burenze ubwe, kandi ubusanzwe bataramurushaga ubwenge ku ishuri, ariko we kuba atarakomeje kwiga akajya mu biyobyabwenge bituma aba ikirara.

Muri iyi ndirimbo kandi uyu musore agaragazamo amagambo yo kwicuza aka Adera Mukasine basendeye mu gitaramo inama yo kumusenda ikaba ahari bavuga igifaransa ntacyumve yarangiza ati "Burya kutiga biragatsindwa".

Utu muraperi aganira n’ikinyamakuru imirasire.com yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, ngo kuko ibyo yaririmbye byabaye ku musore w’inshuti ye magara wanze kwiga akiri muto kuri ubu akaba yicuza bikomeye abona barumuna be bavuga ibintu ntabyumve.

Uyu muraperi avuga ko yabonye ibyabaye kuri iyo nshuti ye agahitamo guhimba iyo ndirimbo akayita Kirajunjamye.

Yagize ati: "Ni true story kuko byabaye ku nshuti yanjye yanze kwiga akiri muto ananira ababyeyi kuko bamuhaga byose aranga yigira ikirara ajya mu biyobyabwenge ariko urebye ubu ateye agahinda. Ubu barumuna be bavuga ibintu bamuvuga ariko ntabimenya. Nawe ubu uwamuha amahirwe agasubira I bwana ngira ngo ntiyakongera."

Uyu muhanzi akomeza agira inama urubyiruko ruhitamo kwishora mu biyobyasbwenge rugata ishuri ko hari igihe kizagera bakwicuza bakwifuza kuba babona amahirwe bafite ubu bitagishobotse.

Muri yi ndirimbo uyu muhanzi agira ati: "Nyita Trigger uwe wananiye ababyeyi maze nkigira Iniga. None ubu life iri kunsiga. Igihe cyose nari mu mwenge. Mind yanjye iri mu biyobyabwenge…ibyo kurya byari bure n’amafege…..ibyo byari ubwana none ubu nasanze narataye umwanya…ahari ubwana haje ubwanwa…umwanya nataye ndawicuza…abo twiganye bavuga icyongereza, igiswayire n’igifaransa badudubiza…bambaza bati what’s your name?” namjye nti “fine thank you teacher” ….bana b’u Rwanda…kutiga biragatsinda."

Uyu muhanzi kandi ari kugaragaza ko afite inyota n’ubushake bwo kugera mu ruhando rwa muzika ndetse akamenyekana ku rwego mpuzamahanga, kuko kugeza ubu yamaze gushyira ahagaragara n’amashusho y’indirimbo ye yise "Ibyondo kubirenge"
KIRAJUNJAMYE By Icent The Trigger ft casta AFRICA Prod By Holybeat

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Leonard Nduwayo - 3/11/2016 saa 05:35

Rwose uyumusore Ibyo yaririmbye nukuri yarebye kure,kwikigihe abana benshi baba bigize i nigger ngo nyibakwiga ugasanga bishoye mwibyo biyobyabwenge ishuri rikabananira kko njye ndabibona cyane hano irwota masimbi abana bataye ishuri kdi ababyeyi babobo boherez amafranga bazi ngo abana bari kwiga kdi bibereye mubiyobya bwenge gus nibumva iyo ndirimbo ya Icent the triggers haricyo iri bubigishe. Murakoze.
Kanda hano umusubize

itaclauvis - 2/11/2016 saa 23:28

yp uyu musore arashoboye pee wlcm
Kanda hano umusubize

sifa - 2/11/2016 saa 20:54

Ijyitecyerezo natanga nuko umusore witwa icent mukundacyane mukundira uburaperibwe kuko ibintu aririmbahabaharimo inyijyishonziza musabyengukomerezahano nukuri Iman izabimufashemo murakoze
Kanda hano umusubize

utetuwabo. zawady - 3/11/2016 saa 07:14

Icent ndamukunda nkakund nindirrimb ze nakomerez aho
Kanda hano umusubize

sifa - 2/11/2016 saa 20:51

Ijyitecyerezo natanga nuko umusore witwa icent mukundacyane mukundira uburaperibwe kuko ibintu aririmbahabaharimo inyijyishonziza musabyengukomerezahano nukuri Iman izabimufashemo murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X