Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless atangiye gutegwa iminsi n’abafana be kubera ubukwe bwe!

Nyuma y’uko umuhanzi w’umunyarwanda kazi Butera Knowless yambitswe impeta y’urukundo na Producer Ishimwe Clement, ndetse bagahita bavuga ko bafite ubukwe mu minsi mike iri imbere ariko ngo bukazatahwa na bamwe mu nshuti magara ntunsige z’aba bombi, aho byaje gutangazwa ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2016, gusa ntibatangaze aho buzabera ndetse n’itariki, bikaza kuvugwa ko bushobora kuzabera i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, kuri ubu bamwe mu bafana ba Knowless batangiye kumutega iminsi bitewe n’uko yavuze ko ngo ubukwe bwe butazaba ari igitaramo (Concert).

Kuba ubukwe bwa Knowless na Clement bukomeje kugirwa ubwiru cyane, byatumye benshi mu bafana b’uyu muhanzi bavuga ko atakabaye asa n’ubishongoraha ahubwo yakishimiye kuzabana na bo muri ibyo birori.

Mu kiganiro gitambuka kuri Radio Rwanda kitwa ‘Isaha y’amakuru’, Knowless yavuze ko ubukwe bwe buzatahwa n’umuntu ufite ubutumire gusa.
Ijambo rya Knowless ryafashwe nk’ubwirasi ubwo yari muri icyo kiganiro yagize ati: "Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari concert."

Ibi rero byaje gutuma habaho guterana amagambo hagati y’abamushyigikiye n’abatumva ibyo yahisemo.

Abafana b’uyu muhanzi kazi ntibumva uburyo yavuga ko ubukwe bwe butazaba ari concert kandi ari umuhanzi bakunda.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Knowless ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ubukwe bwe butazaba ari Concert

1."Sha n’ubwo witegura kurushinga ntawakurenganya uri umwana pe !! Ubukwe bwiza bugaragazwa n’abantu. Ubuse ko mbona wihenuye kubantu hakiri kare, n’izo concerts zawe umunsi wabuze abazizamo uracyeka uzakomeza kuba uwo uriwe ? Ukeneye ibiganiro n’abakuru !! Barakubeshya n’iyo waba wifashije gute, uugo rwiza rurangwa n’abantu ntabwo ari ibintu !!"

2."Mbega Knowless ! Nagukundaga gusa ahari urukundo hasimbuwe n’urwango, jyana ubwo bukwe naguhararukwa uziga kubana n’abantu."

3. "Jya wiga kuba attractive petite ! Uzarebe Riderman yatumiye abanyarwanda bose mu bukwe bwe ariko kugeza ubu ndibaza mu Rwanda nta n’umwe muri mwe umurusha gukundwa ! Urihenuye ntabwo uzi abanyarwanda uzaba ubareba."

4. "Knowless we, wavuze nabi rwose ! Uramenye mbere yo kuvuga jya ubanza utekereze rwose !
Uzi ko ururimi ari rubi kandi rwiza ? Ntukavuge nabi, humura nange sinaza kuko ntituziranye, gusa nari mfite amatsiko yo kuzabureba mu bitangazamakuru kuko byo ntihizabura, ariko unciye intege ! Ndumva uri nyamwigendaho pe ! Nkwifurije ibirori byiza n’abatumirwa wifuza.
Abanyarwanda bakugize umu star none utangiye kwihenura wagirango hari tike ijya mu ijuru twari kuzakuramo.

Mbyite ubwana cyangwa kutareba ure !!? Nkwifurije guhorana ubukwe butari Concert ! Wakagombye kumenya ko niba uri Nyamwigendaho , Clement ashobora kuba afite inshuti ! Ugize umugore mubi aba agize urugo rubi.

Ukuri kose si ngombwa kukuvuga, gusa birerekana neza uwo ariwe !!!!! Agomba kuba anahubuka iyo agiye kuvuga.

Uvuze nabi kabisa ahubwo bwagakwiye kuba concert nk’umuntu abanyarwanda bose bishimira, wa mugore we uri icyago."

5. "BUTERA urantangaje, ntugasuzugure abantu kuko nta bukwe butagira abavumbyi kandi ntukiyemere iyo utagira abantu ntuba umeze utyo. Kandi umenye ntaho uragera hatuma utangira kwiyemera gutyo. Uzasabe imbabazi kuko ntibikwiye, ntukavuge nabi umugabo si paradizo ejo utazadukenera byagucanze. Ngo ubukwe bwawe si concert ?.. Ubwo iwawe ntawahagera kandi abashyitsi ni umugisha."

6. "Ariko se yagiye abanza agatekereza ko isi itagira uwo baba inshuti ! Azi buzira ageze he ? Ese najya no gupfa azatanga ubutumire bw’abazashyingura ? Niyitonde
Nanga abantu biyemera nkabura uko ngira ! Uzi ko abo uri kubwira gutyo ari bo bakugize uwo uriwe ? Uko ni ukwishyira hejuru."

7. "Ariko ibaze vraimemt !? Muzajya munasurwa noneho n’abo mwatumiye muri marriage gusa !? Abo bazatumira nyine mwumve uko bazaba bameze ! Kwiyemera si byiza, ababukoze bagatumira abantu bose se mubarusha iki !? Imana ibabarire ubwiyemezi, gusa tubifurije urugo rwiza"

8. "Iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ko nta mbyiro ufite kandi n’ukwimye umutobe umusubiza ko ntanyota ufite !
Yavuze amagambo atiyubashye kandi ariho kubera abafana, abafana iyo batamukunda ntaba ageze aho ari, numva yari kugira iyindi mvugo abivugamo."

9. "Ndumiwe noneho, uyu mukobwa aho ntagirango ntazasaza mwo gacwa mwe ? Mu minsi iri mbere uzaba uri Umukecuru wikwishongora."

10. "Nta gishongore cy’umugore kibaho muko ! Uzi ko wagirango ubukwe bwawe ni ubw’umwana w’intama. Imana nayo hari ibyo yabonye bigiye kuguruka ibikata amababa, wirinde rero utaba mu ibyo."

11. "Njye ndi muri USA ariko urirata bikabije, ngaho uzahe ibicyeri inshishi, n’inzoka bibe aribyo bizagutahira ubwo bukwe, nahubundi ndumva utazi akamaro ko kuba utatumira umuntu hanyuma we ubwe akiyumvamo kugutahira ubukwe. Cyangwa utekereza ko bazaba baje kuvumba ? Ari ibyo byo ndabizi Africa turacyennye …"

12. "Nagabanye ubwirasi, iyo wanze abavumba harya waterwa ugatabarwa ? Ntutinda koroherwa, wiyibagije mama wawe ukuntu yakuvumbanaga aguhetse ?
Ko yamamaye se arabuzwa iki ? Niba koko yarabivuze mumubwire ko umukobwa ahinduka isaha kuyindi, ibyo yibwira bishobora no kutamuhira."

13. "Nimumureke wangu, icyatumaga abwira neza abantu ko yakibonye. Si guma guma yashakaga se ? Umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira. Ntabwo yari akwiye kubwira abantu gutyo. Kandi ubwo abanyamakuru nabo birabareba. Uretseko na concert ze ntazo njya nitabira nahubundi rwose namubwira ngo akariro gacye na feri. Uzi ko wagirango ni mu ijuru ari kubuza kwinjira ? Nangende n’ubundi ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi !"

14. "Njyewe ibintu nkibyo birambabaza cyane, umuntu muzima witwa ngo afite ubwenge akajya kuri radio akavuga ubusa nk’ubwo yavuze ? Ubundi se imyaka yamaze ko ntabwo yari yarakoze ? Abukoze kuko abanyarwanda bamugiriye icyizere bakamuha guma guma. Ndagukunda ariko ndabona utangiye kuvuga nabi wishongora, sibyo. Ubundi uzagire ubukwe bwiza ndetse n’urugo rwiza !"

15. "Injiji y’umukobwa ! Ubwose arumva ari igitangaza ? Ubukwe se bwe butaniye he n’ubundi bwose ? Sha jya ucisha make ushobora kubura n’ubutaha n’abo watumiye ntibabuzemo, uri umuntu nk’abandi kandi ubukwe bwawe nta kidashanzwe wishaka kwigira umu danger, ugize Imana ubonye umugabo wari kuzagumirwa."

16. "Wa mugani ntazatumire n’umwe kuko ndumva yica ku bantu, ubwo bukwe buzazamo abo ashaka se ubwo urwo rugo ruzagendwa ? Ahaa abakire si abantu koko ndabyemeye.
Ariko sinari nzi ko hariho abana bakora ubukwe ! Yazagiye ninjoro se n’ubundi ko numva yiyamye abazabutaha, ararinda abuza abantu gutaha ubukwe bwe yaketse ko ari we uzaba akoze ubukwe bwa mbere ? Kandi si nawe wa nyuma natwe tuzabukora gusa njye inama namugira kugirango batazabutaha yaza kugenda iri joro injereri n’uducurama bikamuririmbira nahubundi bazabutaha ikibyimbye kimeneke."

17. "Mbega ! Umenya uketseko ari wowe wa mbere ukoze marriage ku isi, n’ubundi humura abanyarwanda bari smart ntawe uzaza kukuvumba ariko igisekeje umwaka ushize ibiganiro byose byari mumfashe muntore munshyigikire muteza imbere igitsina gore."

18. "Ndumva wihenura da ! Ko numva urimo kwitandukanya n’abakunzi bawe se ntuzongera kubakenera ? Ubukwe ni ibintu bisanzwe wibigira intambara ngo ukoreshe n’amagambo adakwiriye, hato atazagushyira hasi mu minsi iri imbere, wowe iturize uzabikore bucece uko ubyifuza, hari icyo bizagutwara ? Ariko witondere bene ayo magambo ashobora kudashimisha abakunzi bawe kwiyunga nabo bikazakugora kurenza uko ubikeka."

19."Bavandi na concert erega urishyura, gusa uzagire ubukwe bwiza mama aeiko pe njye numvaga atakavuze gutya kuko ntabwo ariwe wabukoze wa mbere ari umu star, gusa niba yarabonye isomo ry’abavumba ntakundi."

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sylvine - 3/07/2016 saa 10:13

Sha mumubabarire ashobora kuba ari ururimi rwasitaye.Otherwise yaba yishyize hejuru.Ariko nimba atanashako abantu babutaha ni uburenganzira bwe. Ubucuti bwawe urabutweretse n'ukuntu wahoraga wandika kuri Facebook na instgram ngo uradukunda ngo tuzagutore Muri Guma guma. Tuza ugiye kuba umugore uzigishwa n'iminsi
Kanda hano umusubize

kamana - 3/07/2016 saa 09:53

Okay. Uziko iyo ubukwe bwawe butashwe n'abantu Benshi bigushimisha. Nicyo kigaragaza ko ubana neza.Duke ufite mubushobozi bwawe abantu bakishima.Ukeka ko se uwigomwe umwanya we agataha ubukwe aba yabuze icyo Akora? Ubwo izo concerts zawe zizajya zitabirwa nabo uzatumira. Sawa ngo "Ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi".😊😊😊😊😊
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 17:41

Hhhhh nimumureke ntazatinda kubona Ko yibeshye sha
Kanda hano umusubize

roza pretty bionce - 2/07/2016 saa 15:49

jye ndumiwe Muko urashoboye nokujya mwijuruc urababaje shejye nawe siwoe ubamba isi ntakurura umwijuto wi kinonko ujyirango imvura ntizagwa kikamanyuka Butera .Com
Kanda hano umusubize

- 2/07/2016 saa 15:18

Muzagire urugo ruhire!
Kanda hano umusubize

a - 2/07/2016 saa 12:41

Gutumira ni uburenganzira bwe yego kdi nta nuwatumira bose ariko akirinda kuvuga amagambo mabi kdi azi neza ko ntawigira. Nonese ubundi abo utumiye bose baraza? Thom na Ridaman ko batavuze ayo amagambo yose ubu ntibakunzwe? Wihenuye kare. Ubwo se ubwiwe niki ko bose bari kuzabutaha ra?Gabanya kwiyemera wige kuvuga ibinezeza abafana bawe.Nukoresha na concert niko uzavuga se ra?Ndumiwe koko.
Kanda hano umusubize

roza pretty bionce - 2/07/2016 saa 15:42

Mubyukuri amagambo watangaje ntakwiye umwari wu rwanda harijyihe cyajyeze wifuza abantu none ujyeze aho utabacyeneye gusa bajyenzi bawe turumiwe muko harumugani babacyecuru batuye munsi yiwanyu bakunda kuvuga bati umwijuto w kinonko ujyirango imvura ntizagwa bamwe baguhaga ikijumba urabamagamye koko butera Com.
Kanda hano umusubize

Alpha - 2/07/2016 saa 01:39

knowless ngo abafana ngo ntabo akeneye mu bukwe bwe kdi ntaziko uko yibona aribo bamugizeko uwakwereka uko yasaga (yari kabi) kera ataraba uwo twamugizewe none abonye uko yigurira amavuta, styles,... mu mafranga yacu twamutakajeho injiji yumukobwa, kuririmbira abafana nabandi bose se kuki utavuze ngo indirimbo zawe zigenewe aba naba, umurerwe wica nkinzara, abanyamakuru bo mu Rwanda nibo babyica gusa ubundi bakaguhaye igihano nizo ndirimbo ntibazicurange kuko nugusebya abantu, nubundi ni abafana baba bazicurangira, ubundi ukazajya uzicurangira uzumvana nabo ushaka, ariko se no kwishyingurwa ryawe uzatanga itegeko ryabaza gushyingura, ngo ubukwe bwawe si concert yego ndabyemeye, nonese wa njiji we gukunda amafranga wirirwa ku maradiyo waboroze ngufite amaconcerts muze mushyigikire kdi bataje wata umutwe, ubundi utwaye guma guma ahita ashaka umufasha bigaragarako nubukene mu bahanzi burimo, King james we ntawamenya hhhhhhh!
Kanda hano umusubize

Elysie - 2/07/2016 saa 00:50

2015 ati nimumfashe muntore 2016 ati ubukwe si concert! wikishyira hejuru wica kubafana kuko wica kuwagucunguye ugacunaguzwa n iminsi ikwicaye ku ijosi! ubukwe bwiza buzira abafana
Kanda hano umusubize

Elysie - 2/07/2016 saa 00:49

2015 ati nimumfashe muntore 2016 ati ubukwe si concert! wikishyira hejuru wica kubafana kuko wica kuwagucunguye ugacunaguzwa n iminsi ikwicaye ku ijosi! ubukwe bwiza buzira abafana
Kanda hano umusubize

Vincent - 1/07/2016 saa 22:04

Ese nukomuba a basi Tari? Ese tomu kwatirasenkawe? Humura turabiziko waryaganurukoma umugabo numyanawundi humura madiba usijar tukurinyuma ubwosekoko nkawe ariko guma guma niyo ikongozakuvuga amangambure
Kanda hano umusubize

nkengurukiyimanaj b sco - 2/07/2016 saa 15:56

WADUHEMUKIYE
Kanda hano umusubize

Mi - 1/07/2016 saa 22:01

Knowless ati "Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari concert.buzitabirwa nufite invitation letter gusa abandi murahejwe."🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔 Buryango umutindi umuvura amaso bwacya akaba arirowe areba nabi pee Abafana be bamuhaye amafaranga yaba mubitaramo bye bitabiriye none ngo barahejwe!! Kandi amafaranga bamuhaye ariyo agiye gukoresha!!!! Burya koko ubwana sukugira imyaka mike gusa ushonje uhishiwe knowless we Ntamugayo ariko nubundi izina niryo muntu ngo (KNOWLESS) 👈👈😂😂😂😂😂😂😂
Kanda hano umusubize

Mi - 1/07/2016 saa 22:00

Knowless ati "Ubukwe bwanjye ntibuzaba ari concert.buzitabirwa nufite invitation letter gusa abandi murahejwe."🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔 Buryango umutindi umuvura amaso bwacya akaba arirowe areba nabi pee Abafana be bamuhaye amafaranga yaba mubitaramo bye bitabiriye none ngo barahejwe!! Kandi amafaranga bamuhaye ariyo agiye gukoresha!!!! Burya koko ubwana sukugira imyaka mike gusa ushonje uhishiwe knowless we Ntamugayo ariko nubundi izina niryo muntu ngo (KNOWLESS) 👈👈😂😂😂😂😂😂😂
Kanda hano umusubize

- 1/07/2016 saa 21:41

nimumureke ntagusesa ahubwo ubukwe bwiza uzabyare hungu na kobwa .
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 1/07/2016 saa 21:07

mbega umukobwa wumwiyemezi weeeeee erega nubundi sinari kuzabutaha niyo wantumira cg ntuntumire gusa umenye ko umwijuto wikinonko utamenya ko imvura izagwa ubukwe nabantu eg riderman ko yabukoze wumvise haricyo yahombye c tom close se ahaaaaa nzaba mbarirwa
Kanda hano umusubize

kuraho ayo mashyano - 1/07/2016 saa 20:51

uragenda uzabona haracyari kare
Kanda hano umusubize

Maria - 1/07/2016 saa 17:46

Nta kundi nyine yasohotse uko ari
Kanda hano umusubize

pierre - 1/07/2016 saa 12:13

Ibyisi ni umukungungu natwe turi umukungungu. Twese tuzahurira I Rusororo (iwabo wa twese)
Kanda hano umusubize

janvier - 1/07/2016 saa 11:02

Banyarwanda banyarwandakazi ururimi ninyamayigenga yavuzeuko abishaka ahubwo buzabere mukwezi ubuse mazeimyaka5 ndwyubatse narwuckiye hano toronto canada ko abanyarwanda nabaturanyubabutashye ntanabazi sitwabakhiriyee ? ubutumirentacyoburicyo naze inobamujyanemukwezi
Kanda hano umusubize

peter - 1/07/2016 saa 09:33

Humura najye Sinari kuzabutaha. Ariko nubwo wigize uwa high ubukwe bugirwa n'abantu kuko nibo bagufasha kandi naho ugeze abafana nibo bahakugejeje. uziko hari abafana bagukubye inshuro ijana wa mukobwa we! ubundi ubukwe ni umunsi w'ibyishimo udasanzwe kirazira kikanaziririza mu muco nyarwanda kwerura ukavuga ko hari abo utifuriza ko musangira ibyo byishimo.Ubundi wari kuvuga ngo muzaze mudushyigikire ni karibu,byari kugabanya iki nubwo bu star bwawe? ubwo uzabage wifashe.
Kanda hano umusubize

nkurikiyimana david - 1/07/2016 saa 03:30

Muravunikira ubusa bamwe mumufana atabazi none ngo muramutahira mariage umugabo ni rusake rayida man we yampaye imvitation mubukwe bwe naho abandi murabeshya kbs
Kanda hano umusubize

angelos ben - 30/06/2016 saa 22:55

burya gukura si kwisura ahubwo ni mu mutwe
Kanda hano umusubize

Hitayezu - 30/06/2016 saa 21:27

Mbega umukobwa hano;arikose mbaze ntabajyanama agira,umwana wumuntu ntagira ago arambika umusaya sha,isi izakwereka urumukobwa buriya ubona abanyarwanda barakugize uwo uriwe wumva ko byose byuzuye bihenureho!arikose ubundi ufite iki cyo kwiratana koko!erega ubukwe nibyishimo ntawaruzaza kuvumba ;kdi wibuke ko ubukwe nabantu jua ugabanya kwirata!gusa bye sinagukunda pe kuko imvigo zawe zizamo kwirata no kwiyemera umuhabo si zahabu sha!ntamuntu kwisi numvise wiyamye abantu gutaha ubukwe bwe usibye Knoless!abafana mwihangane bishobora kuba Atari bwabukwe bwabana b'Imana tuzi kambiyege amaso!
Kanda hano umusubize

Sandra - 1/07/2016 saa 00:10

ibyo nibiryo bikuvugishije ayo yose ubukwe nubukwe concert ni concert mumuhe amahoro uzagire urugo ruhire rata uzabyare hungu na kobwa🙏
Kanda hano umusubize

bebe - 1/07/2016 saa 19:54

Erega turibenshi ddukunda knowless nonekoko mushyire mugaciro twese tuhatungutse wamuganikoko urumva atarugukabya nukuri ubukwe nubukwe na concert niyo rero mureke azatumire abo ashoboye then natwe tuzaburebe kuri YouTube nahubundi sinamurenganya knoweless courage abo barikuvuga byinshi nubundi nabazaba bazanywe namagambo gusa courage.
Kanda hano umusubize

bebe - 1/07/2016 saa 19:54

Erega turibenshi ddukunda knowless nonekoko mushyire mugaciro twese tuhatungutse wamuganikoko urumva atarugukabya nukuri ubukwe nubukwe na concert niyo rero mureke azatumire abo ashoboye then natwe tuzaburebe kuri YouTube nahubundi sinamurenganya knoweless courage abo barikuvuga byinshi nubundi nabazaba bazanywe namagambo gusa courage.
Kanda hano umusubize

Hitayezu - 30/06/2016 saa 21:27

Mbega umukobwa hano;arikose mbaze ntabajyanama agira,umwana wumuntu ntagira ago arambika umusaya sha,isi izakwereka urumukobwa buriya ubona abanyarwanda barakugize uwo uriwe wumva ko byose byuzuye bihenureho!arikose ubundi ufite iki cyo kwiratana koko!erega ubukwe nibyishimo ntawaruzaza kuvumba ;kdi wibuke ko ubukwe nabantu jua ugabanya kwirata!gusa bye sinagukunda pe kuko imvigo zawe zizamo kwirata no kwiyemera umuhabo si zahabu sha!ntamuntu kwisi numvise wiyamye abantu gutaha ubukwe bwe usibye Knoless!abafana mwihangane bishobora kuba Atari bwabukwe bwabana b'Imana tuzi kambiyege amaso!
Kanda hano umusubize

karasanyi Wilson - 30/06/2016 saa 20:54

Shatumubabarire buriya harigihe yabayarabuze uburyo yabivugamo akica ikinyarwanda bikababimukozeho plz I beg u
Kanda hano umusubize

popo - 30/06/2016 saa 20:22

Icyo kiganiro naracyumvise avugako ubukwe bwe butari concert ko adashaka abantu ndumirwa pe , gusa mushatse mwamuha imbabazi yuko mumutwe we numwana , ntaziko uyumuvumo tumuha nururwango ateye abafanabe ejo cg ejobundi ashobora kwisanga muri alshabab . warambabaje knoliss imana izaguhe amahoro murugo iwawe . suko bavuga pe en plus kuri radio vraiment ??? Uzasabe imbabazi abafana
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Esdras - 30/06/2016 saa 18:33

Jye mbona nta kibi KNOWLESS yavuze.Ni uburenganzira bwe bwo gutumira abantu bake.Mujye mureba ubukwe bw'i Burayi.Batumira abantu bake cyane.Gusa mumenye ko akenshi aba STARS batandukana iyo barongoranye.Ingero ni nyinshi: Ba Ronaldo bombi,Thierry Henry,Mariah CAREY,etc...N'aba mutegereze gato.Bazatana.Biterwa akenshi nuko baba bararyamanye n'abantu benshi,mbere y'uko bashinga urugo.It will not last !!!
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 30/06/2016 saa 18:00

ubuse asanze abo ashaka batamushaka yabigenza ate?cg yagizengo hari utakwigurira aka knowless nkako yari kuzatanga.
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 30/06/2016 saa 17:57

ubuse asanze abo ashaka batamushaka yabigenza ate?cg yagizengo hari utakwigurira aka knowless nkako yari kuzatanga.
Kanda hano umusubize

keza - 30/06/2016 saa 16:45

Nikirimalima Ngo utazi ikimuhatse areba imboro ya se igitsure iyo yataba abantarwanda ntuba ugezaho PE gusa itonde urumukobwa iyisi ntisakaye batongeye kugutora wakeiruka gusa ilikigoryi
Kanda hano umusubize

Sandra - 1/07/2016 saa 00:13

iyo ninda gusa murababaje .
Kanda hano umusubize

- 30/06/2016 saa 16:38

azi gute se ko nabafana batamutwerera kucyi yumva ko arabavumbyi
Kanda hano umusubize

kalisa - 30/06/2016 saa 16:21

Ntabwo yibukako ari ku murongo wabafata ikinini kigabanya ubukana??
Kanda hano umusubize

nyirishema - 30/06/2016 saa 16:08

sha nanjye numiwe pee
Kanda hano umusubize

TWAGIRIMANA Jolis - 30/06/2016 saa 16:46

Siwowe gusa muvandi,twifashe ku munwa.
Kanda hano umusubize

Anaclet - 1/07/2016 saa 06:51

Mba I Burundi Nanje Mbabajwe N'amagambo Yavuzwe Na Knowless Kuk Yayavuze Atabanje Gutekereze Gusa Icakwiye Kumenya Nikimwe Nuko Ahaze Ubu Ahagejewe Na Fana biwe Ndamusabe Imbere Yokira Icavuze Amanze Atekereza.
Kanda hano umusubize

- 30/06/2016 saa 15:51

Haricyo njye naba mbona ubu knoless kubera gutekereza bya cyana aha geze yumva ko yihagije simba mbeshye mvuze ko yibeshye kuko ntamuntu ujya ubaho adakenera abandi yibuke ko igihe yarwanaga no kuba umu star nzi neza ko ayamagambo atagombaga kuyavuga njye rero mukumugirinama yibuke aho yavuye naho agaze nabanyarwanda nagerageze kwigarura
Kanda hano umusubize

Moise - 1/07/2016 saa 14:09

umugabo numwana wundi uzicuza
Kanda hano umusubize

Dada - 1/07/2016 saa 23:18

Hhhhhhh!!mbashije kumirwa ubwo bukwe c ??? ubukwe bwakozwe na ba Maman sha!ubundi urinda utwiyemeraho haricyo utazi ugiye kubona byose sibisanzwe kuri wowe!! ahubwo wabukoze nabenshi kdi nabwo ntiwatumiraga nushaka nubu uzabireke singombwa rwose arko ugabanye kwiyemera uzwi na benshi kbsa!ubundi ubwo ntiwabihaze Koko??hhhhhhhhh !!!jyana amakwe yawe nubundi singombwa gusa uzige imvugo nziza itagaraza kwishongora
Kanda hano umusubize

Dada - 1/07/2016 saa 23:19

Hhhhhhh!!mbashije kumirwa ubwo bukwe c ??? ubukwe bwakozwe na ba Maman sha!ubundi urinda utwiyemeraho haricyo utazi ugiye kubona byose sibisanzwe kuri wowe!! ahubwo wabukoze nabenshi kdi nabwo ntiwatumiraga nushaka nubu uzabireke singombwa rwose arko ugabanye kwiyemera uzwi na benshi kbsa!ubundi ubwo ntiwabihaze Koko??hhhhhhhhh !!!jyana amakwe yawe nubundi singombwa gusa uzige imvugo nziza itagaraza kwishongora
Kanda hano umusubize

Dada - 1/07/2016 saa 23:22

Hhhhhhh!!mbashije kumirwa ubwo bukwe c ??? ubukwe bwakozwe na ba Maman sha!ubundi urinda utwiyemeraho haricyo utazi ugiye kubona byose sibisanzwe kuri wowe!! ahubwo wabukoze nabenshi kdi nabwo ntiwatumiraga nushaka nubu uzabireke singombwa rwose arko ugabanye kwiyemera uzwi na benshi kbsa!ubundi ubwo ntiwabihaze Koko??hhhhhhhhh !!!jyana amakwe yawe nubundi singombwa gusa uzige imvugo nziza itagaraza kwishongora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X