Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless na Sherri Silver batahiye ku kugaragara ku rutonde rw’abahatanira Afrimma Awards gusa

Nyama y’uko umuhanzi kazi nyarwanda Butera Knowless n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherri Silver bagaragaye ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mu irushanwa mpuzamahanga ku rwego rwa Afrika ryiswe Afrimma Awards, byarangiye aba bombi icyo bakoze gikomeye ari ukugaragara kuri uru rutonde gusa kuko nta gihembo na kimwe babonye, mu gihe Tanzania iri imbere mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bifitemo abahanzi benshi batsinze.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakobwa babiri, Butera Knowless mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Sherri Silver (umubyinnyi wabigize umwuga) wari uhatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba hatsinze uwitwa Akothee wo muri Kenya naho mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika hatsinze uwitwa Brenda Derry wo muri Cameroon.

Abandi batsinze harimo Texas. Phyno, Olamide, Flavour, Harrysong, Tekno ndetse na Producer Patrick Elis. Diamond Platnumz yatwaye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu bagabo muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe umuhanzi uri kwigaragaza mu bashya Harmonize wo muri Tanzania yatwaye igihembo cya Best Newcomer.

Sauti Sol yo muri Kenya yatwaye igihembo cy’itsinda rihiga andi muri Afurika. Muri ibi birori aba baririmbyi baherutse kuvuga ko bifuza kuzaririmbana na Meddy wo mu Rwanda bahuriye muri ibi bihembo gusa ntibatangaje umwanzuro w’icyavuye mu biganiro byabo.

Tiwa Savage ni umwe mu bahanzi bakomeye bari bahatanye mu byiciro byinshi ariko ntiyabashije gutahana igihembo.

African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ni byo bihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu Mugabane no hanze kandi mu ngeri zose Afrobeat, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Highlife, Kwaito, Lingal, Soukous n’izindi njyana.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya gatatu mu muhango ukomeye wabaye kuwa 15 Ukwakira 2016 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibirori byari biyobowe n’umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Basket Mouth n’umunyamideli American Cynthia Bailey.

Best Male West Africa – Olamide (Nigeria)

Best Female West Africa – Efya

Best Male North Africa – Amr Diab

Best Female North Africa – Ibtissam

Best African DJ USA – Dj Dee Money

Best Male Central Africa – C4 Pedro

Afrimma Video of the year – Brother brother Bisa Kdei

Best Female Central Africa – Daphne

Music Producer of the year – Masterkraft

Best male South Africa – AKA

Best African Dancer – Winner Brenda Derry (Cameroon)

Best Female Southern Africa – Chikune

Best Rap Act – Phyno (Nigeria)

Best African Group – Sauti Sol (Kenya)

Best collaboration – Reggae blues (Harrysong, Kcee) Nigeria

Crossing boundaries with Music – Wizkid (Nigeria)

Song of the year – Tecno Duro (Nigeria)

Best Gospel Act – Willy Paul (Kenya)

Best Male East Africa – Diamond Platnumz (Tanzania)

Best Female East Africa- Akothee(Kenya)

Artist of the year – Flavour (Nigeria)

Best Newcomer – Harmonize (Tanzania)

Best Dancehall Act – Shatta Wale

Best Video Director – Patrick Elis

Carribean Artist of the year – Machel Montano.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Frederic Muganza - 17/10/2016 saa 20:57

Butera Knowless muramuhoriki? Njye ndamwikundira
Kanda hano umusubize

JJKJKJJ - 18/10/2016 saa 10:26

Azira Satani zo mumuryango wabo nizo zinamwonka ntabyibuhe yatwaye guma guma yatanze ngarama Butera rwose ntabwo tugukunda nubimenya uzareke ubutubuzi ngo n'ubuhanzi Ujyende uryame urye aya clement
Kanda hano umusubize

Frederic Muganza - 17/10/2016 saa 20:56

Butera Knowless muramuhoriki? Njye ndamwikundira
Kanda hano umusubize

Aliah - 17/10/2016 saa 16:47

Ntabizi kucyibura uwomuswa murugo nomu ishuri, kariyemeye ahokashakiye wagirango yabonye ijuru,
Kanda hano umusubize

aliah - 18/10/2016 saa 06:33

ariah iryo nishyar ufite sigaho.
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 17/10/2016 saa 14:27

Butera yararangiye igihe yahitagamo kurongorwa gusa yahisemo neza kuko yarashigaje igihe gito ngo abe Expir grantevye yari nk'iyamata yinyange uretse ko no kurata ibyaha yakoze(guswerana mbere yigihe)byashingiweho yimwa ibihembo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X