Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless yabonye ko ubukwe bushobora kumuca ku bafana be ahitamo kwivuguruza

Nyuma y’uko umuhanzikazi Butera Knowless bimenyekanye ko agiye kuzarushinga na Producer Ishimwe Clement, ndetse Knowless agatangaza ko ubukwe bwe butazaba ari igitaramo ngo cyitabirwe na bose maze abafana be benshi bakamugaragariza ko batishimiye ibyo avuze, nawe yamaze kubona ko ubukwe bushobora kumutandukanya n’abafana be maze yisubiraho avuga ko n’utarabonye urupapuro rw’ubutumira yemerewe gutaha ubukwe bwe.

Mu mpera z’icyumweru dushoje Knowless yamaze impungenge abakunzi be bari barihebye kuko batahawe impapuro z’ubutumire kandi ntawemerewe kubutaha atitwaje urwo rupapuro, ngo kuko buri wese yemerewe kwinjira ntawuzigera umukumira.

Ni nyuma y’uko mu minsi yashize Knowless yari yatangaje ko ubukwe atari igitaramo ngo bwitabirwe n’abantu bose babonetse ahubwo ko buzitabirwa n’abatumiwe kandi na bwo bakazaza bitwaje impapuro z’ubutumire.

Ibi byari byatumye abafana be bamutega iminsi aho bavugaga ko urwego Knowless agezeho arukesha abafana be, ngo kuko iyo bataza kumushyigikira ngo bakunde ibihangano bye atari kumenyekana ngo atware na Guma Guma Super Star.

Aha kandi abafana by’Uyu muhanzi kazi bibazaga icyo yashingiraho yihenura ku bafana be nyamara abandi basitari baragiye bakora ubukwe bakareka abantu bose bashaka kubutaha bakabutaha.

Gusa nk’umunyarwanda ndetse unazi indangagaciro z’umuco nyarwanda uyu muhanzi kazi Butera Knowless yisubiyeho atangaza ko buri wese ushaka gutaha ubukwe bwe yemerewe kuzabutaha.

Ubukwe bwa Knowless na Clement buteganijwe kuba ku wa 30 Nyakanga 2016, ubwo imihango yo gusaba no gukwa izabera mu mujyi wa Kigali naho guserana imbere y’Imana bikazaba ku wa 07 Kanama 2016, nyuma yo gusezerana, kwiyakira bizabera i Nyamata.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2016 Knowless azakorera igitaramo ku ivuko mu Ruhango gisa no gusezera ku rungano, iki gitaramo kikaba ari icyo kuhamurikira Album ye ya kane yise Queens, ndetse kuzacyitabira bikazaba ari ubuntu kuri buri wese.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igisumizi bakareke - 21/07/2016 saa 23:59

nonese ashingiye kuki kdi yaravuze ko ubukwe bwe atari concert nahumure nubundi bierre ndayigurira sinjya nyivumba ntabwo nzataha
Kanda hano umusubize

Jean Claude SONGA - 21/07/2016 saa 14:38

Knowless akwiye gusubira mu itanagzamakuru agasaba imbabazi abafana be ku mugaragaro. Bitabaye ibyo, yaba arimo gucurangira abahetsi kuko hafi ya bose mu bakunzi be bamwijunditse, kandi ni mugihe, yarihenuye arakabya.
Kanda hano umusubize

- 21/07/2016 saa 14:32

Knowless akwiye gusubira mu itangazamakuru agasaba imbabazi abafana be mbere y'uko akora ubukwe. Bitabaye ibyo yaba ari kuvomera mu gipfumutse.
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 23:13

Akarenze impinga karushya ihamagara nikinyarwanda wavuze kandi wabwiraga abanyarwanda,
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 23:09

Akarenze impinga karushya ihamagara nikinyarwanda wavuze kandi wabwiraga abanyarwanda,
Kanda hano umusubize

Check ddy - 20/07/2016 saa 21:49

umva butera wariyemeye urakabya nonec ibyo wavuze twarabyumise ubukwe bwawe si igitangaza humura buzatahwa nabo murwego urimo ariko ujye wibuka ko ubamba isi ntakurura.
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 21:47

umva butera wariyemeye urakabya nonec ibyo wavuze twarabyumise ubukwe bwawe si igitangaza humura buzatahwa nabo murwego urimo ariko ujye wibuka ko ubamba isi ntakurura.
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 17:21

Ubugwaneza bwinkware bwayigonze ijosi
Kanda hano umusubize

- 20/07/2016 saa 16:54

already you are successful of who you are as your told as last time ago so don't ask forginess uzatumire abawe tuzataha ubwabandi siwowe wambere ukozubukwe kd nturi nuwanyuma we don't care
Kanda hano umusubize

mbabazi - 20/07/2016 saa 15:49

nange narababaye namukundaga
Kanda hano umusubize

did - 20/07/2016 saa 10:47

hhhh ndumiwe koko ! mubuzima ibintu bitajya bigaruka ,nijambo n'igihe so don't spend your time for talking no sense ibyo wavuze twarabyumvishe so dont west u r time gumana ubukwe bwawe ,ubamba isi ntakurura
Kanda hano umusubize

roro - 20/07/2016 saa 09:25

Akarenze umunwa karushya ihamagara, ntakundi
Kanda hano umusubize

itwa niyibikora ricadi - 20/07/2016 saa 07:09

iwana ubwobukwe.ubwo safiazabutaha?
Kanda hano umusubize

Alpha - 19/07/2016 saa 22:11

jye ndifuza ko hagira umunyamakuru wumuhanga wazadukorera inkuru agakora analyses kubantu bakunze kwivuguruza muruyu mwaka uhereye kuri musenyeri from kabgayi ,ferwafa cg ishyirahanwe ryumupira wamaguru mu rwanda mugutanfaza abazahabwa ibihembo nyuma bakumva bitakiwe neza bakisubiraho ; tena na knowless mukwihenura kubantarwanda wagira ngo ubukwe bwe nigitangaza kubantu bose ese buruta ubwabandi bakoze. ubwo hasigayw gatete muri caguwa.
Kanda hano umusubize

vava - 20/07/2016 saa 09:31

@lpha ako kantu rwose. Gatete muguca cagua. wapi we ntabyo azakora, turagatoye abambaraga cagua
Kanda hano umusubize

Alpha - 19/07/2016 saa 22:10

jye ndifuza ko hagira umunyamakuru wumuhanga wazadukorera inkuru agakora analyses kubantu bakunze kwivuguruza muruyu mwaka uhereye kuri musenyeri from kabgayi ,ferwafa cg ishyirahanwe ryumupira wamaguru mu rwanda mugutanfaza abazahabwa ibihembo nyuma bakumva bitakiwe neza bakisubiraho ; tena na knowless mukwihenura kubantarwanda wagira ngo ubukwe bwe nigitangaza kubantu bose ese buruta ubwabandi bakoze. ubwo hasigayw gatete muri caguwa.
Kanda hano umusubize

Jd - 19/07/2016 saa 18:01

Ibyo Yavuze Mbere Nibyo Byatugiye Mumitwe Azabukorane Nabegusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X