Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Knowless yishimiye ko impano ikomeye afite ku munsi w’amavuko ye ari uko atwite inda ya Clement

Butera Knowles wijihije isabukuru y’imyaka 26 ari na ko abura igihe gito ngo yibaruke imfura ye na Ishimwe Clement basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo kuwa 07 Kanama, nyuma y’igihe kirekire urukundo rwabo ruvugwa n’ubwo bo batahise babyerura, yavuze ko umwana atwite ariyo mpano ikomeye afite ku munsi we w’amavuko.

Mu magambo y’urukundo batangaje yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Butera Knowles yavuze ko umwana atwite ariyo mpano ikomeye afite ku munsi we w’amavuko.

Yagize ati: "Ni ikintu gikomeye kubona ubuzima bw’undi muntu bugukuriramo. Nta mpano yaruta iyi. Nta yindi mpano y’agaciro kandi ihenze nari nkeneye iruta wowe kamarayika gato."

Clement Ishimwe na we yifashishije Instagram avuga ko ari ibyishimo bikomeye nk’umunsi w’amavuko wa nyuma bizihije mbere yo kwibaruka.

Yagize ati: "Isabukuru nziza nshuti magara, umugore, mama w’umwana (abana) wanjye (banjye)… Reka tuyishimire ku rwego rwo hejuru nk’umunsi w’amavuko wa nyuma mbere y’uko twibaruka. Nzagukunda kugeza ku isegonda rya nyuma ry’ubuzima bwanjye."

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Ubukwe bwabo imbere y’Imana bwabereye i Nyamata kuwa 07 Kanama muri Golden Tulip Hotel, ibirori byabo bikomeza kugirwa umwihariko ku miryango n’inshuti zabo gusa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vestine dada - 10/10/2016 saa 21:40

humura imana NIYO nkuru abantu ntacyo bahindura Ku isezerano rysyo clement tuza witegure umumarayika wawe muzakundwa nubishaka ntago yabaretse(imana)
Kanda hano umusubize

abby - 9/10/2016 saa 10:15

Ariko buriya ko yahakanaga ko atwite, nkaba mbona inda ikuze, buriya umwana azabyara naza kumenyako mama we na se bamuhakanaga akiri munda azabyakira gute.? Urumva atazakura avugako ababyeyi be batari proud yo kubaho kwe? Please abantu murimo gushyigikira aba babyeyi ntatinya kuvugako ari gito namwe mubitekerezeho neza murasanga ko these parents are wrong.
Kanda hano umusubize

Habimana sosthene - 5/10/2016 saa 22:38

muzabyare muheke mwororoke ,mubyare hungu na kobwa nahubundi NGO ntawubuza inyombya kuyomba ,Knowles's bareke bavuge bazageraho bahore
Kanda hano umusubize

Aline - 5/10/2016 saa 11:37

Knowless Uzabyare Uheke,ndagukunda Cyane Ndakwibuka Twiga Muri Apace.
Kanda hano umusubize

Ngabo faustin - 5/10/2016 saa 10:39

Wasanga atariniya crm
Kanda hano umusubize

uwera - 5/10/2016 saa 07:07

isugi cg imanzi bamutere ibuye , knowless uzabyare uheke, wiyongeze, naho ibya safi byo byarangiranye nigihe cyabyo. uzubahe umugabo wawe nawe agukunde nkuko yabivuze, ibyo mwakoze n'ibyaha bibarirwa, Imana iracyari kuntebe yimbabazi
Kanda hano umusubize

ngabo - 5/10/2016 saa 07:05

Icyaha gisabirwa imbabazi.Imana yashyizeho umuyoboro umwe wogukira icyaha. Nibamenya ko bakoze icyaha bakihana bakizera Yesu nkumucunguzi bazakira icyaha bakoze. Naho ibindi byose muvuga nubusa mwese ntawe udacumura ngo nintungane Beira icumuye karindwi.
Kanda hano umusubize

nayon peace - 4/10/2016 saa 21:25

Mugabanye amagambo,ibyabo bikomeze.iryo n'ishyari!
Kanda hano umusubize

mukamana laurence - 4/10/2016 saa 14:59

satani amenya ahotwakoreye ibyaha ntamenya ahotwihaniye.nabo nibihana bibavuye kumutima imana izababarira.
Kanda hano umusubize

mukamana laurence - 4/10/2016 saa 14:55

satani amenya ahotwakoreye ibyaha ntamenya ahotwihaniye.nabo nibihana bibavuye kumutima imana izababarira.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 4/10/2016 saa 14:20

Mumureke arahaze, umusazi yabonye undi asara yiruka ati:uruka sha uracyabiharaye ngo nimpano? ndagusetse babyare ejo ndaba mbabona mumuhanda ahubwo twagure iwawa ngo sintwite kandi ngo ndabeshyerwa inda yikinyoma ivukamo ngwimpano??!! icyaha kiryohera nkubuki ingaruka zikaryana kurusha skolopion mbahanze Amaso njye
Kanda hano umusubize

coco - 4/10/2016 saa 17:04

ariko wagiye umenya ibyawe ntugaharabikane sibyiza
Kanda hano umusubize

seti - 4/10/2016 saa 13:03

Mureke kubacira imaza kuko namwe muri gucumura kumana kuko imana ninyembabazi wasanga narihanye
Kanda hano umusubize

Jean pacifique riyazimana - 3/10/2016 saa 18:52

Iconobwira knowless na clemment nuko bacumuye ku mana kubona barubahutsegusezerana imbere ya pasteur n'imana atwite n'ukuri imana iracarikunte y'imbabazi nambaraba christo vyuku nibicuze basabe imbabazi baracumuye kandi bacumuye babizi ;yesaya 1 / 18
Kanda hano umusubize

Bugenge - 3/10/2016 saa 17:48

Uyu siwe wahakanaga ejobundi ko adatwite ra?
Kanda hano umusubize

kv - 3/10/2016 saa 15:09

Toto asobanuriye neza uwitwa Hervé wihaye akazi ko gucira abandi imanza!! Nizere ko Hervé ava mu bujiji akareka guhuzagurika yitiranya ibintu,anabeshyera Yehova.
Kanda hano umusubize

- 3/10/2016 saa 11:08

Toto we uramuhaye kabisa!urakoze kumunsubiriza rws
Kanda hano umusubize

Ngabo faustin - 5/10/2016 saa 10:36

Aka gakobwa nakaraya abanyaragamu isashe nibobeshi
Kanda hano umusubize

brold - 3/10/2016 saa 09:05

ngo azamukunda kugeza kumunsi wa nyuma SAFI wese yamukunze gake uzabibona
Kanda hano umusubize

philos - 5/10/2016 saa 16:28

ko bibariye ariko?mwasaze bakajyana indera!utaracumura nabatere amabuye.rata muzabyare mwonkwe tubafatiye iryiburyo.
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 19:20

nibyiza muzabyare mwonse.
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 2/10/2016 saa 16:56

Reka nibalize KNOLESS.Ni byiza ko utwite.Ariko se Inda utwite ko idahuye n'igihe umaze uteye igikumwe?Hashize amezi 2 uteye igikumwe.Impamvu mbikubaza,si ukugirango nkubabaze.Nukugirango nkubwirize hamwe n'abandi bose badatinya imana.Imana yacu Yehova,itubuza gusambana.Nubwo abantu babarirwa muli za millions nyinshi babikunda,ni bamenye ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Imana niyo yaduhaye sex,iduha n'uburyo tugomba kuyikoresha.Ntabwo imana ikunda abaryamana batari batera igikumwe.Ku bwibyo rero,ihane usabe imana imbabazi,kuko abanyabyaha batihana,batazabona ubuzima bw'iteka.Twegukunda ubusambanyi.Nibyo koko biraryoha,ariko bibabaza imana yaduhaye sex.Niyo mpamvu tugomba kubireka.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 2/10/2016 saa 23:56

Nkunda cyane ukuntu Abahamya ba Yehova batarya umunwa mu guhamya ukwizera kwabo. Ariko kandi si Knowless na Clement bonyine bapfunduye inkono idahiye, ahubwo iki cyorezo kiri henshi mu rubyiruko rwo ku isi yose. Burya ngo ibibi birarutana (ariko ku Mana ho birahwanye); byibuze Knowless we ibye bimaze igihe biri ku mugaragaro. None se wavuga iki ku bandi bakobwa bo basambana ariko inda ntiziboneke kubera ikoranabuhanga rinyuranye bose basigaye bazi gukoresha? Wavuga iki se ku basore batera amada aho bageze hose ku buryo ubwabo batibuka imibare y'abana babyaye hirya no hino ku isi? Wavuga iki se ku bagore n'abagabo bubatse ingo zabo ariko batanyurwa n'abo bashakanye? Rero ikibazo si Knowless wenyine ahubwo isi yose irarwaye!
Kanda hano umusubize

Toto - 3/10/2016 saa 06:24

Herve uri injiji, uvuga Yehova utamuzi, yagutumye gucira abandi imanza? Aho ukura ibyo uvuga (Biblia) wakwerekana aho byanditse ko ugomba kubanza gutera igikumwe? Tandukanya imihango y'abantu bishyiriyeho yo kuzana order harimo n'ibyo by'igikumwe ubitandukanye n'urukundo rutuma umugabo/umugore asiga se na nyina akabana n'umugore we/umugabo we akaramata. Va mu makode yagipagani umenye Jehova by'ukuri n'ibyo agushakaho.
Kanda hano umusubize

hitimana Esra - 3/10/2016 saa 13:59

Ibi TOTO avuze byerekana uburyo abantu nyamwinshi bakunda ubusambanyi.Ubu se atukiye iki Herve?Ibyo Herve yanditse,ni Bible ibivuga.Ku byerekeye IGIKUMWE,TOTO namenye ko Mariya na Yozefu bagiye mu butegetsi kwiyandikisha i Bethlehemu.Ntabwo bigeze baryamana mbere yuko barongorana officially (Matayo 1:25).Ikindi cyerekana ko imana yanga abasambana batari baba umugore n'umugabo,nuko imana itegeka kwica umugore wese urongowe atari ISUGI (vierge).Byisomere muli Deuteronomy/Gutegeka 22:20,24. KNOWLESS na CLEMENT bakoze icyaha cyo kuryamana atari umugore n'umugabo,mbere yuko basezerana.Naho bene aba bameze nka TOTO bashyigikira ubusambanyi,Bible ivuga ko batazaba mu Bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Naho abantu bubaha imana,bazazuka ku munsi wa nyuma,bahembwe Ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).
Kanda hano umusubize

kavu - 3/10/2016 saa 14:08

Urakoze kumuhanura muvandi gusa
Kanda hano umusubize

jehovayire - 5/10/2016 saa 09:48

aa so ntago arukumuhanura pe gusa niba barakoze icyocyaha nibasaba imana imbabazi babikuye kumutima sh imana yamubabari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X