Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ku munota wa nyuma The Ben yabuze uko yitabira ibirori byo Kwibohora yari yatumiwemo mu Buholandi

The Ben umaze igihe kirekire akorera muzika mu Mujyi wa Chicago wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko atakitabiriye ibirori byo kwizihiza Kwibohora yari yatumiwemo na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi asesekara mu Buholandi ku itariki ya 7 Nyakanga 2016 hanyuma akifatanya n’Abanyarwanda baba i Burayi kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga 2016 mu birori byo kwizihiza Kwibohora.

The Ben ubwo aheruka kuganira n’itangazamakuru yatumiwe muri iki gitaramo yavuze ko atewe ishema cyane no kuba umuhanzi watoranyijwe ngo asangire ibyishimo byo Kwibohora n’Abanyarwanda baba mu Buholandi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, The Ben yemeje ko atakibonetse muri ibyo birori ku bw’impamvu zitunguranye gusa atangaza ko yizeye ko bitari buhagarike ibyishimo by’Abanyarwanda baba mu Buholandi n’abaturutse impande zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora.

The Ben ntiyahise atangaza impamvu yateye isubikwa rya gahunda yo kuririmba muri ibyo birori gusa yiseguye ku biteguraga kwishimana na we ndetse na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yateguye ibi birori.

Yaherukaga gukorera igitaramo mu Bubiligi mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, aho yamaze iminsi i Burayi ndetse akanatumirwa mu kindi gitaramo gikomeye yahuriyemo n’abahanzi b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika cyabereye mu Bufaransa ahitwa Zenith.

Igitaramo cyo mu Bubiligi ni cyo cya mbere The Ben yari akoreye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva yahagera, cyitabiriwe mu buryo budasanzwe ndetse uyu muhanzi ashimisha imbaga y’abitabiriye mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo yakoranye na Pricillah bise "Ntacyadutanya" n’iyitwa "Only You" nshyashya yakoranye na Ben Kayiranga, amaze iminsi aha integuza abafana be ko mu minsi micye ateganya gusohora indirimbo yise "Habibi" yitezeho kwacyirwa neza n’abakunda ibihangano bye na muzika nyarwanda muri rusange. "Habibi", indirimbo nshya ya The Ben, yayikoze ubwo aheruka ku mugabane w’i Burayi mu bitaramo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Regine Kundwa - 25/10/2016 saa 09:35

kbs The Ben urabizi pe komereza aho!!!!
Kanda hano umusubize

kica - 10/07/2016 saa 21:41

Uyu mutype azi ibintu kuko usibye nokubura indege nkekako yatinyeko bahita bamufata ibirori birangiye bakamutahana. Cyangwa akishyura itike yindege na visa bamuhaye agenda akigumirayo ariko kugumayo kwe byatumye bamwe babyungukiramo batwara PGSS iyaba ahari ntibari gukoraho.
Kanda hano umusubize

Regine Kundwa - 25/10/2016 saa 09:37

Nawe urabibona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X