Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ku nshuro ya gatanu, i Kigali hagiye kubera igitaramo gihuza abantu bambaye imyambaro y’umweru gusa

Ku nshuro ya gatanu, i Kigali hagiye kubera igitaramo gihuza abantu bambaye imyambaro y’umweru gusa, iki gitaramo kikaba kiswe DînerEnBlanc, kizaba kuwa 23 Nyakanga 2016, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa yine z’ijoro, aho kugeza ubu iki gitaramo biteganyijwe ko kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mwaka, iki gitaramo byitezwe ko kizakurura ba mukerarugendo benshi baturutse mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Uganda, Kenya, Côte d’Ivoire, ibyo ku mugabane wa Afurika birimo Afurika y’Epfo n’ibyo hirya no hino ku Isi nka Canada, Switzerland, u Bubiligi, u Bufaransa, Australia, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.

Hagendewe ku bitaramo bya DînerEnBlanc byabanje, kwitabira iki gitaramo ni ukubanza kwiyandikisha, ukazanizanira ibyo kurya n’ibyo kunywa wambaye imyambaro y’umweru gusa.

DînerEnBlanc ni igitaramo gisanzwe kiba no hirya no hino ku Isi. Kugeza kuri ubu kibera mu mijyi irenga 60 ikomeye irimo Paris, New York, Sydney, Tokyo, London, Vancouver, Montreal, Los Angeles, Nairobi, Haiti, Chicago, Philadelphia, Melbourne, Johannesburg, Singapore, Toronto n’ahandi.

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ni wo wabaye umujyi wa mbere muri Afurika, wabereyemo ibirori bya Dîner en Blanc. Byabaye mu 2012, aho abagera kuri 350, Abanyarwanda n’abanyamahanga, bahuye bagasangira. Icyo gihe muri 2012, iki gikorwa kikaba cyarabereye i Nyarutarama mu busitani bw’ahitwa kwa Concorde.

Ku nshuro ya kabiri, cyabaye mu muhanda uri munsi ya RDB, ku Gishushu.

Mu 2014, ku nshuro ya gatatu, iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Acacia i Kagugu, mu mudugudu wa Gacuriro. Naho ku nshuro ya kane kibera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera.

Uretse muri Kigali, muri Afurika ahandi habera iki gitaramo ni mu Mujyi wa Abidjan ho muri Côte d’Ivoire, Nairobi muri Kenya n’i Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Kanda hano urebe amashusho y’igitaramo cya Dîner en Blanc giheruka

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alias - 25/06/2016 saa 17:04

iki ntabwo kizaba urebye neza ntikizaba kuko inzara yitwa nzaramba ntizabyemera tu!!!!!¡¡¡¡¡¡¡
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X