Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuba abahanzi bamwe banga kwitabira amarushanwa amwe namwe (Awards) ni uko batazi akamaro kayo?

Mu minsi ishize ni bwo abategura irushanwa ryo gutanga ibihembo bya Salax Awards bashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bagombaga gutoranywamo abazahatanira ibyo bihembo ariko bamwe baza kwikuramo ndetse banatangaza ko batazaryitabira. Ibi byaje gukurikirwa n’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel batagaragaye ku rutonde rw’abazahatanira Groove Awards 2016-2017, aho bamwe bivugwa ko banzwe kuzaryitabira.

Aha benshi bibaza niba ikibazo cyaba ari uko abahanzi nyarwanda muri iyi minsi baba batazi akamaro ka Awards nyamara mu myaka ishize umuhanzi yaragaragaraga ku rutonde nk’urwo bikamutera ishema ndetse akumva ari intera ndende agezeho? Ikindi kibazwa mu bishobora kuba bituma bamwe mu bahanzi banga kwitabira ibya Awards ni uko hibazwa miba mu bategura ibyo bihembo hatarimo uburiganya no kubeshya bituma abahanzi baramaze gutahura ko baba bifitiye inyungu zabo bwite nyamara ntaho bigeza umuhanzi ubwe bagahitamo kubivamo?

Ku bijyanye no kuba ngo abahanzi nyarwanda baba bataramenya akamaro ka awards, byavuzwe n’umunyamakuru Mike Karangwa, umwe mu bagize Ikirezi Group itegura irushanwa rya Salax Awards, aho yavuze ko benshi mu bahanzi nyarwanda bataramenya akamaro ka awards aboneraho kubasabira amahugurwa mu gusobanukirwa neza umwuga bakora.

Ubwo yari mu birori byo gushyira ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazahatanira Groove Awards, Mike Karangwa, yahawe ijambo maze nk’umwe mubategura irushanwa agaragariza abateraniye aho ko abenshi mu bahanzi bataramenya igaciro awards zifite aboneraho gusaba ababishinzwe kubategurira amahugurwa.

Yagize ati: "Njye bintera impungenge iyo umuhanzi ahabwa awards ntamenye agaciro kayo dore ko ndetse hari nabahabwa amahirwe yo guhatana bakayatera inyoni. Ahandi usanga baba bahatana ngo awards itamucika?Abahanzi bacu bakeneye amahugurwa."

Gusa ariko benshi mu bahanzi bagenda banga kujya mu byo guhatanira ama Awards bagiye batunga agatoki abayategura kuba bafite imikorere idahwitse, aho bamwe banagiye bagaragaza bimwe mu bitagenda neza ariko ugasanga ibyo abo bahanzi bavuze ntibikosowe ahubwo aho gukosorwa, abo babitegura bagasubizanya uburakari bavuga ko abo bashanzi cyangwa abandi bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda baba ari bo banyamakosa, byongeye ukanasanga bashatse kubagaragariza ko ntacyo bari cyo niyo babivamo.

Aha urugero rwa Uncle Austin washubijwe ko Atari akwiye kunenga imikorere y’abategura Salax Awards.

Nyuma y’uko Mike Karangwa avuze ko benshi mu bahanzi nyarwanda bataramenya akamaro ka awards ndetse akaboneraho kubasabira amahugurwa mu gusobanukirwa neza umwuga bakora, bemshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bakomeje kwibaza niba abahanzi nyarwanda banga kwitabira itangwa ry’ibihemo kubera ko batazi akamaro kabya cyangwa se bidaterwa n’uburiganya bw’ababitegura?

Wowe ubibona ute?

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X