Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Icukumbura: Impamvu y’ukuri ituma abahanzi nyarwanda bataba ibyamamare ku rwego mpuzamahanga

Hakomeje kwibazwa igituma abahanzi nyarwanda bakora indirimbo nziza ndetse zigakundwa n’abatari bake mu Rwanda, ariko bagera ku rwego mpuzamahanga ugasanga ntibazwi nyamara bakagombye kumenyekana kuko bafite indirimbo nziza kandi zinabyinitse.

Bimwe mu bintu bikomeje kugarukwaho ko byaba biri mu bituma indirimbo z’abahanzi nyarwanda zitamenyekana ndetse ngo zinakundwe ku rwego mpuzamahanga ngo ni inzu baba barakoreyemo indirimbo zabo (studio) ziba zitazwi (zidafite izina riremereye ku buryo zanageza ibihangano zakoze kure hashoboka), ikindi ngo kiaba ari uko n’abahanzi ubwabo batajya bagira umuhate wo kumenyekanisha indirimbo zabo ku buryo bazigeza kure hashoboka.

Aha abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bavuga ko akenshi inzu zitunganya muzika ziheruka indirimbo y’umuhanzi ikiri gukorwa nyuma ngo ubuyobozi bw’izo nzu ntibwongera gukurikirana nibura ngo bumenyekanishe iyo ndirimbo, nyamara ngo iramutse imenyekanishijwe yakundwa ku rwego mpuzamahanga ngo cyane ko hari iziba zifite imwimerere kandi zinakunzwe.

Ikindi ngo ni uko n’abahanzi ubwabo bumva ko kuba indirimbo zabo zikunzwe mu Rwanda gusa bihagije, barangiza ntibashake kuzimenyekanisha no mu mahanga kandi ngo biramutse bikozwe baba ibyamamare mpuzamahanga.

Aha bataga urugero ku ndirimbo Agatako yitiriwe umuhanzi Jose Chameleone mu guhatanira ibihembo bikomeye muri Afurika byitwa “All Africa Music Awards” (AFRIMA), nyamara igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyari icy’umuhanzi w’Umunyarwanda Dj Pius.

Abasesenguzi bavuga ko iyo iyi ndirimbo Dj Pius aza kuyimenyekanisha yari kumwitirirwa.

Ibi byavuzwe haruguru byagarutsweho n’umuhanzi w’icyamamare Wizkid, ukomoka mu gihugu cya Nigeria, aho yavuze ko ibanga rituma amenyekana ku rwego mpuzamahanga ari ugukorera muzika mu nzu zizwi, ndetse no kugerageza kumenyekanisha ibihangano byawe uko bishoboka kose.

Aha ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda kuri uyu wa kane Wizkid yagize ati: "Ahanini ibanga nta rindi ni ugukorera mu nzu zikora umuziki zikora neza kandi zizwi ndetse no kugerageza kumenyekanisha ibihangano byawe uko bishoboka kose,kuko nkanjye album yanjye ngenda nzenguruka ahantu henshi hatandukanye kugira ngo imenyekanne."

Aha umuntu yakwibaza impamvu abahanzi nyarwanda batajya bamenyekanisha ibihangano byabo ku rwego mpuzamahanga, nyamara biramutse bikozwe byababyarira umusaruro ushimishije.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

delino - 27/08/2016 saa 15:07

nge mbona na leta y u RDA idafasha abahanzi, reba nawe sale zibitaramo wapi,ngaho igitaramo cyafunzwe,RDA awards wapi.nyamara ahandi bibayo studio nazo zirakosha izitwa ko zizwi nge ndumva ntako batagize ahubwo habuze support.ko amagare c byakunze?ahaa ndaho barashobora
Kanda hano umusubize

jpbugi - 27/08/2016 saa 14:49

Dore ngo umuntu aribeshya muri analyse ! Ikibazo ni qualité y'umuziki, iyo ufite qualité ubona maison de disque zizwi. Ururimi n'ubukene ntaho bihuriye. Mali se irakize kurusha u Rwanda ? Ariko bo bafite Amadou et Maryam, Tinariwen, Ali Farka Touré bose bazwi ku isi yose ( kandi baririmba mu ndimi zabo ) Muri make bahanzi bacu nimugaruke ku muziki w'uwukuri, nimushyire mu kabati CD na micros mufate gitari muzareba ko isi itazabafungurira imiryango...
Kanda hano umusubize

miko - 27/08/2016 saa 10:25

nta ndimi bazi Ni inde muhanzi washyira kuri TV agakora ikiganiro mu cyongereza cg français uretse tom close ,Semivumbi... abandi Ni abasambanyi,abasinzi,abiyemezi basesagura.... abenshi uwabaha ikiganiro baba nka Myasiro JMV
Kanda hano umusubize

joma - 27/08/2016 saa 08:05

Ujya kugira aho agera ejo wumva bamuteye inda, yatukanye ku karubanda, akora ibidakorwa! Ikintu cyose gitera imbere iyo gikoranwe uburere n'ubwenge! Ikindi nta muhanzi n'umwe uzi ururimi mpuzamahanga, yaririmba ibyo isi yose itumva se bakagura album ye! Inaha aho tuba tubyumva apfa gushyira hanze indirimbo aho kugurwa igacurangirwa Ubuntu (piratage). Yaba radio ziyicuranga ntizimwishyura ngo ni ukumwamamaza!!!! Haba abigize ba DJ uzana frash disk akaguha indirimbo 200 ukamuha 500frw, urumva abahanzi batera imbere bate?!!!
Kanda hano umusubize

kabanda - 27/08/2016 saa 04:26

KURI TIMBALE MU RURIMI RUMWE RWIKINYARWANDA RUZWI NABA NYARWANDA GUSA NINDE MPAMVU
Kanda hano umusubize

kabanda - 27/08/2016 saa 04:23

Ariko JYEWE MBONA IKITWA URURIMI ARIRIMBAMO KUGIRANGO UBUTUMWA BWINDIRIMBO BWUMVIKANE NAYO NINDE MPANVU IKOMEYE. NONESE KWISI A BUMVA I KINYARWANDA NIBANGAHE?
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 13:26

Ikibazo kirenze ubuhanzi ariko. Ubundi se dufite abaherwe bangahe? Abavugabutumwa bazwi bangahe? Abashakashatsi bahambaye? Abanyabukorikori? Abaganga? Ugize icyo yikanga agira ngo yagezeyo, agakandagira abandi cg akadamarara!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X