Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuba bivugwa ko Hip Hop yo mu Rwnda ihezwa, abayikora ntibaba ari bo banyirabayazana?

Mu minsi ishize ni bwo amakuru yagiye anyura mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko bamwe mu baraperi bo mu Rwanda batangaje ko babangamiwe n’uko injyana ya Hip Hop itagihabwa agaciro nk’agahabwa izindi njyana ugereranyije no mu minsi yo hambere. Gusa kugeza ubu hari kwibazwa niba kuba injyana ya Hip Hop ihezwa bidaturuka ku bayikora?

Mu myaka iri hagati ya 10 na 15 Hip Hop imaze ikorwa mu Rwanda, usanga abahanzi bayikora bamaze kuba benshi, ndetse bamwe ibateza imbere; Umubare w’Abanyarwanda bayikunda nawo uri hejuru ukurikije uburyo abahanzi nka Riderman, Bulldogg, Jay Polly, P Fla, Diplomate, Paccy, n’abandi bayikora bakunzwe.

Gusa muri iyi minsi bikomeje kuvugwa ko hari amwe mu maradiyo atemera kwakira indirimbo z’abaraperi, ibintu bigaragara nko gukumira cyangwa ivangura ry’injyana muri muzika nyarwanda.

Abaraeri barimo Riderman, Diplomate, Green P ndetse n’abandi mu minsi ishize bagaragaje ko Hip Hop yo mu Rwanda ibaho yari muri muzika, bityo ngo uko yafatwaga icyo gihe byanatumye izamuka n’uko ifatwa ubu babonamo itandukaniro rikomeye.

Aha baavugaga ko hatagize igikorwa, Hip Hop nyarwanda irimo igana mu nzira yo kuzimira mu Rwanda kuko ngo uko mbere yahabwaga umwanya mu itangazamakuru no mu bitaramo mbere byagabanutse.

Gusa abenshi bakomeje kwibaza impamvu nyamukuru ituma Hip Hop nyarwanda itagikunzwe nka mbere.

Ikinyamakuru Imirasire.com cyageragejwe kwegera abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bagira icyo batangaza kuri iki kibazo.

Aha abahanga bavuga ko ubundi mu minsi yashize abaraperi nyarwanda bagerageje uko bashoboye bagaragariza abanyarwanda ko inyana ya Hip Hop itari iy’ibirara, ndetse binatuma ikundwa ku rwego rushimishije.

Gusa ngo bidatinze abaraperi bamwe baje kubyica batangira kuririmba indirimbo zirimo ibitutsi bigaragaza ko injyana ya Hip Hop yari itangiye kuba injyana ya Gishumba.

Abasesenguzi bemeza ko ngo ahanini amaradiyo yanga gukina indirimbo zikoze munjyana ya Hip Hop batinya ko zishobora kuba zirimo amagambo y’imvugo nyandagazi.

Aha bafata urugero ku baraperi bamwe bagiye bahangana ubwabo mu ndirimbo ndetse n’ubu bikaba ari uko.

Ibi bikaba biri muri bimwe bishobora kuba byatuma indirimbo zikoze mu njyana ya Hip Hop zishobora kuba zitemererwa gukinwa kuri bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

Ese wowe ubibona ute?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

iradukunda - 5/08/2016 saa 13:55

sha Hiphop byo irahezwa ariko ntishobora kuzima nkuko wabivuze kuko abakunzi bayo bahora bayumva ahari wenda babantu baharara gusa !Ibyo uzabibonera ko RIDERMAN asohora indirimbo ugasanga abantu bose barayizi niyo batayikina kumaradiyo! Mjye icyo nshaka kuvuga nuko mumuziki nyarwanda harimo ibibazo 3 kuri buri ruhande! 1.hari abahanzi pe baririmba ibintu bibi byo gutukana kuburyo bweruye ibyo ntibigakinywe kuri radio but abakora izo kudatukana bo se ko badakinwa? 2.Ruswa (Giti )yabaye icyorezo mumuziki wurwanda sinzi niba ari ikibazo cyubushobozi kiri mu itangazamakuru or ingeso yumuntu kugiti cye ariko birakabije ,aho kugira ngo indirimbo ikinwe ugomba gutanga amafranga bwihishwa, ahubwo abayobozi ba radio binyujijwe muri ministere ibashinzwe bazicare nabahanzi babyumvikaneho ko kugira ngo indirimbo ice kuri radio bagomba kubyishyurira nkumuntu wese wamamaza 3.Abanyamakuru banayobora ibitaramo (Mc) or DJ nabo babifitemo uruhare bamwe kuko iyo umuhanzi atamuhaye ikiraka mugitaramo ubwo ntaba azongera gukina indirimbo yuwo muhanzi ,Djs bo badukiriye izo muri Nigeria ngo nizo zibyinitse nka kuriya nyine so ibyo byose byatumye Hiphop isubizwa inyuma kdi ariyo ikunzwe ibyo birazwi!
Kanda hano umusubize

iradukunda - 5/08/2016 saa 13:53

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X