Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuba u Rwanda ari ruto ni cyo gituma muzika nyarwanda idatera imbere cyanga ni abahanzi ubwabo babitera?

Mani Martin umwe mu bahanzi nyarwanda bavuga ko batagera ku rwego mpuzamahanga bitewe n’uko igihugu ari gito kandi kidafite abaturage benshi. Abasesengura umuziki nyarwanda bavuga ko impamvu ibitera ari uko abahanzi b’u Rwanda batazi kumenyekanisha ibikorwa byanyu ndetse n’imyitwarire itameze neza.

Gusa kuri ubu benshi bari kwibaza niba kuba igihugu cy’u Rwanda ari gito ari byo bifite uruhare runini mu kudatera imbere kwa muzika nyarwanda cyangwa se abahanzi nyarwanda ubwabo ari bo ba nyirabayazana yo gutuma muzika yabo itarenga imbibi z’igihugu ngo yamamare no mu mahanga?

Abahanzi nyarwanda barimo na Mani Martin bavuga ko imbogamizi bafite ari uko igihugu cyabo ari gito umuziki wabo ukaba ushyigikirwa n’abantu bake ugereranyije n’ibindi bihugu.

Mani Martin iyo agereranyije umuziki w’u Rwanda n’uw’ibindi bihugu, avuga ko abahanzi nyarwanda hari ubwo bazitirwa n’uko igihugu ari gito, bityo bisaba umuhanzi gukoresha izindi mbaraga ngo ageze ibikorwa bye ku bantu benshi.

Uyu muhanzi avuga ko nk’ibindi bihugu nka za Nigeria ho byoroha ko umuhanzi ahita abona imbaraga z’abashyigikiye ibikorwa bye ari benshi, kuko igihugu kiba gituwe n’abantu benshi.

JPEG - 63.8 kb
Mani Martin

Aha agira ati: "Nka Nigeria ni igihugu kinini gifite abaturage benshi cyane muri Afurika rero imbaraga umuhanzi waho yakoresha ntabwo wazigereranya n’izo umuhanzi w’umunyarwanda aba agomba gukoresha kuko hano ho ni igihugu cya miliyoni 12 gusa, rero bimusaba ingufu nyinshi."

Ku rundi ruhande bamwe mu bakurikiranira hafi ndetse bagasesengura ibijyanye na muzika ntibemeranya n’abahanzi nyarwanda bavuga ko imbogamizi bafite ari uko isoko ryabo cyanga igihugu cyabo ari gito, ngo kuko kugira ngo umuhanzi atere imbere ntibisaba ko yaba atuye mu gihugu kinini.

Aha abasesenguzi bavuga ko kudatera imbere kwa muzika nyarwanda, ngo abahanzi bamenyekane ku rwego mpuzamahanga, ahanini biterwa n’abahanzi ubwabo.

Bavuga ko iyo umuhanzi nyarwanda yumvise ko abanyarwanda bamuzi kandi bamukurikira ndetse bakunda ibihangano bye, ahita atangira kumva ko yageze iyo ajya, nyamara yakagombye gukomeza gukora ashyizemo imbaraga ze zose.

Aha kandi bavuga ko niba igihugu ari gito nta muhanzi urakizenguruka ubwe ngo yegere abakunzi ba muzika agenda abataramira, ari nacyo gituma batakagombye kuvuga ko impamvu ikomeye ituma badatera imbere ari ubuto bw’igihugu.

Indi mpamvu ivugwa n’iy’uko ngo abahanzi ubwabo bitinya kandi bagatinya kwiyereka abantu benshi.

Bati " Ni gute wavuga ko ugiye gushyira hanze alubum wajya kuyerekana ukayerekanira mu kabari ntujye muri stade ishobora guhuriramo abantu benshi".

Ikindi kivugwa ngo n’uko abahanzi nyarwanda batinya gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuba basohora alubumu bakajya kuyimurika hanze y’u Rwanda nk’uko abandi babigenza.

Ngo ibi bikemutse aba bahanzi barushaho kuba ibyamamare mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Gilbert Mahame-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peac - 26/09/2016 saa 18:29

Abahanzi ntimukishuke cg ngo hajyire nundi ubashuka ...byose biterwa nuko Igihugu cyiyobowe abaturage ntabushobozi tujyira bwokwitabira ibitaramo byanyu cg kugura Alboum zanyu suko tuba tudakunze ibyo mukora ahubwo natwe ntako tuba tumeze mu mufuka kko ntibishoboka yuko mucyumweru harumu NyaRnda witabira nkibitaramo bi 3 byikurikiranye Ama frw yayavanahe..? Abukungu ubu buri mu maboko yabantu bacye ubwinshi bwabasigaye ntakantu bariho..naho ibijyanye no kwamamaza biba byakozwe ibinyamakuru namwe ntimukabeshye mubivuga mutyo kko muba namwe mwishacyira ibiraka so byose biterwa nimibereho abaturage babayeho turakennye nukuri ..iyo niyo mpamvu rukumbi usanga imyidagaduro yiwacu yitabirwa mbarwa.
Kanda hano umusubize

- 20/09/2016 saa 09:28

Muzika y'u Rwanda abahanzi bashyiremo courage naho kuvuga igihugu gito bareke kubeshya rwose ubuse za Jamaica zingana iki? Courage ahubwo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X