Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuba uwa nyuma muri PGGSS6, ntibyatumye Umutare Gaby acika intege mu gukora

Nyuma y’uko umuhanzi Umutare Gaby wari mu bahanzi icumi bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yegukanye umwanya wa nyuma muri iryo rushanwa, ntibyigeze bimuca integer, kuko kugeza ubu yatangaje ko akomeje ibikorwa bye bya muzika aho ari gutegura Album ya mbere ashaka ko azamurikira abanyarwanda bose batuye mu ntara zose z’igihugu.

Umutere Gabi yavuze ko nyuma yo gusoza PGGSS6, yahise ashyira imbaraga mu bikorwa bye bya muzika ndetse kugeza ubu ageze kure umushinga wa album ya mbere ashaka gushyira hanze mu mwaka wa 2017, aho yifuza ko yazaba ifite umwihariko wayo ndetse ikanacuruzwa mu bice bya kure y’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati: "Ni album nashyizemo imbaraga zose, imaze hafi amezi atanu itunganywa ndi kuyikorana na Producer Bob ni we uri kuyimfasha. Nifuza ko yazagaragaza uwo ndi we mu muziki, izaba igizwe n’indirimbo zituje gusa izibyinitse zizayisohokaho zikazaba ari zouk gusa. Natekereje ikintu cyatuma izagira umwihariko kurusha iz’abandi zasohotse, ndashaka ko nzakora igitaramo kirimo isuku nyinshi ndetse nkanagurisha CD ntibizabe bya bindi byo kuririmba gusa ahubwo n’izo ndirimbo bakazigura."

Umutare Gabi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nkwegukane’, Ntunkangure, Urangora, Ayo Bavuga, Mesa Kamwe, Ukunda nde, n’izindi.

Ntunkangure by Umutare Gaby (Official Video) 2015

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X