Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kugaruka muri muzika nyarwanda kwa bamwe mu bari baragiye babica bigacika hari icyo bigiye kongera?

Amwe mu matsinda na bamwe mu bahanzi bagiye bakora umuziki mu Rwanda ugakundwa ndetse ukanasanga bafite ubuhanga bwihasriye ariko bakaza kuburirwa irengero bakomeje gutangaza ko bagarutse mu ruhando rwa muzika. Iki kikaba ari kimwe mu bintu bikomeje kwibazwaho niba umuziki nyarwanda ugiye kongera ukagaragaramo ubuhanga no guhatana gukomeye ku isoko rya muzika nyarwanda nk’ibyagaragaye mu myaka ya za 2006 kugeza muri za 2012.

Hagati y’umwaka wa 2005 n’impera za 2012, hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bari barigaruriye umuziki nyarwanda aho wasangaga indirimbo zabo zicurangwa ku radiyo umunsi ku munsi, ndetse by’akarusho harimo amatsinda y’abahanzi akomeye aho twavugamo nka B-Gun, The Brothers, Abakimaze Group na Just Family. Icyo gihe ni bwo wasangaga umuziki nyarwanda urimo uguhangana gukomeye no kwigaragaza kw’impano n’ubuhanga bw’abahanzi bari bakizamuka, ariko aya matsinda yaje kuburirwa irengero.

Mu minsi ishize abahanzi bari bagize itsinda ry’Abakimaze Group batangaje ko bagarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse banakora indirimbo bayita "I love Rwanda", gusa iri tsinda ryaje guhura n’ibizazane umwe mu bari barigize ari we Dr Jack yitaba Imana, maze Faruku yitabaza undi unusimbura.

JPEG - 50.9 kb
Abakimaze Group

Nyuma abari bagize itsinda Just Family na ryo ryari ritagikora batangaje ko bagarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse baniteguye gukora birenze ibyo hambere.

JPEG - 78.9 kb
Just Family

Si aba gusa kuko n’abagize itsinda The Brothers ryari rigizwe n’abahanzi batatu : Vicky, Ziggy 55 na Danny batangaje ko bagiye kugaruka muri muzika nyarwanda ndetse bakaba banafite imwe mu mishanga y’indirimbo bagiye gukora.

JPEG - 55.9 kb
The Brothers

Nyuma y’aya matsinda hiyongereyeho itsinda B-Gun itsinda ryamenyekanye cyane muri 2012 ubwo bari bahanganye na Riderman mu gusubiranya amagambo hagati yabo, rikaba rigizwe n’abasore batatu aribo M-Cool, Abba na Unko Chri, na ryo ryatangaje ko ryagarutse muri muzika nyarwanda, ariko rije gukora bitandukanye no mu bihe byatambutse aho bavuga ko batakoraga umuziki nka Business, ariko bakavuga ko ubu ari bwo batangiye, ndetse bakaba bashyize indirimbo hanze bise “Sinzagusiga”, icyiyongereye kuri iri tsinda bakaba barongeyemo undi musore wa kane witwa Hopeson Dan, umuvandimwe wa The Ben.

PNG - 492.1 kb
B Gun

Aha igikomeje kwibazwa ni uko niba abagize aya matsinda bavuga ko bagarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda kandi banazanye ingamba nshya z’imikorere myiza, haba hari icyo bigiye kongera muri muzika nyarwanda, dore ko ubwo aya matsinda yamenyekanaga umuziki nyarwanda wari ku rwego umuntu yavuga ko rushimishije ndetse hanagaragara impano nshya.

Aha ariko benshi bibaza nib a bitaba ari mu magambo gusa batazakomeza uko byari bimeze ntagukora ngo ibikorwa ari byo bigaragara.

I love Rwanda by Abakimaze Group(Official video 2016)

Sinzagusiga by B Gun New Rwandan Music 2016

Harabura iki By Just Family (Official Video)2016

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X