Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kugirango umunyamakuru ateze imbere Hip Hop nyarwanda bisaba kwambara nk’ikirara?

Mu gihe rubanda nyamwinshi baba bazi ko umunyamakuru ari umuntu ukomeye unakwiye kuba icyitegererezo ku bantu bose ndetse akageza ibitekerezo bya benshi kure ku buryo umuryango (Sosiyete) akoreramo utera imbere, umuraperi Riderman we, ngo ikimenyetso cya mbere ngo kimwereka ko RnB ariyo ishyirwa ku ibere kurusha HipHop mu Rwanda, ni imyambarire y’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda.

Gatsinzi Emery usanzwe uzwi ku izina rya Riderman ndetse akaba ari we muhanzi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 3, avuga ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda injyana ya HipHop yari ikunzwe cyane kubera ko yatezwaga imbere n’abanyamakuru bayikundaga kandi bari bazi neza imvo n’imvano yayo, ariko ubu ngo usanga abanyamakuru bariho biyambarira inkweto za Congo , aga pantalo k’umwenda worohereye (Tissus) n’ibindi.

JPEG - 29.7 kb
Ngo umunyamakuru utambaye nkawe ntaba akunda Hip Hop

Mu gihe abo hambere wabonaga bisanisha neza n’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop ari nayo mpamvu bayiyumvagamo cyane kurusha izindi njyana.

Nyuma yo kuvuga ibi, benshi bibajije niba ari ngombwa ko kugira ngo umunyamakuru agaragaze ko ashaka guteza imbere Hip Hop yagombye kuba yambaye imwe mu myenda ikunze kugarukwaho na bamwe bavuga ko akenshi yambarwa na bamwe, aho usanga bambaye icitse ku mavi cyangwa se bambaye imyambaro y’imbere igenda ishaka kuragara?

Aha ariko bamwe mu bakurikiranira hafi iby’abahanzi nyarwanda ndetse na muzika nyarwanda, bavuga ko kugira ngo umunyamakuru ateze imbere cyangwa akine indirimbo zikoze mu njyana runaka atari ngombwa ko yakambara imyambaro igaragaza ko akunda iyo njyana cyane ko umunyamakuru ari intumwa ya rubanda agomba kutagaragaza uruhande abogamiyemo.

JPEG - 19.9 kb
Gatsinzi Emmery uzwi ku izina rya Riderman

Aha kandi ntibemeranya n’uyu muraperi Riderman uvuga ko igituma injyana ya Hip Hop idakundwa kubera ko abanyamakuru bakora imyidagaduro bikundira izindi njyana ngo kuko no kuba injyana ya Hip Hop itagikundwa nka mbere byagiye biterwa n’imyitwarire mibi y’abahanzi bayikora ubwabo.

Aha rero bavuga ko kugira ngo abanyamakuru batagomba kwambara nk’abatagira uburere ngo babone kugaragariza abakora Hip Hop ko babashyigikiye, ngo kuko umunyamakuru uzi icyo akora ntabwo abigaragariza mu myambaro ahubwo icyo agomba gukora ni ukwambara ibimunogeye kuko na bamwe mu baraperi ayo macongo n’amatise bayafite kandi bayambara bakaberwa.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X