Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuki abasitari kazi bo mu Rwanda bagaragaza ubwambure bwabo barangiza bakavuga ko batari babigambiriye?

Bikomeje kugaragara ko bamwe mu bakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda bakomeje kugaragaraho imyifatire itari myiza, ariko nyuma bikarangira bavuze ko ibyabagaragayeho batari bagambiriye kubikora ndetse bagatunga agatoki itangazamakuru ko ryabashyize hanze bitari byiza.

Aha bimwe mu bikomeje kwibazwaho cyane ni imyambarire igenda igaragara kuri bimwe mu byamamarekazi nyarwanda, aho usanga bamwe baba bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo mu ruhame, ndetse nabo ubwabo iyo myambaro yamara kubatamaza ugasanga isoni zabakoze, ariko byatangazwa ugasanga nanone bijunditse abanyamakuru ngo ntibari kubitangaza nkaho ibyabaye byabereye mu bikari byo mu rugo iwabo.

Hakomeje kwibazwa impamvu bamwe muri abo basitari bambara iyo myambaro barangiza bakavuga ko batari babigambiriye, ndetse batari banagamije gukurura igitsina gabo? Aha kandi igikomeje kwibazwaho cyane ni uburyo umuntu ashobora kuva mu rugo akajya mu birori atazi ko umwambaro yambaye ugaragaza ubwambure bwe.?

Aha abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bavuga ko abo bakobwa bakora ibidasanzwe birimo no kwiyambika ubusa, bagambiriye ibintu 2 by’ingenzi aho ikiza ku isonga aru ugushaka kuvugwa cyane mu itangazamakuru hifashishijwe ubwambure bwabo, ikindi kikaba ari ugukurura igitsina gabo.

Abasesenguzi bavuga ko iyo umukobwa w’icyamamare atambaye imyambaro yumva iribuze gukurura abagabo ngo baze kumuhanga amaso cyane kurusha sabandi bari bube bari kumwe mu birori runaka, yumva atanyuzwe, ari nay o mpamvu usanga abanyarwandakazi bamwe bata umuco bagashyira hanze ubwambure bwabo kugira ngo bakunde barebwe cyane kurushaho, ndetse binavugwe ko bishimiwe cyane.

Ikindi aba basesenguzi bavuga ko muri iyi minsi abanyarwanda kazi bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’imyidagaduro bari gukora uko bashoboye kose ngo bamenyekane banandikwe mu bitangazamakuru ari nayo mpamvu bageraho bakiyambika ubusa kugirango ibinyasmakuru bikunde bibandikeho, noneho na bo baze kubona umwanya wo kunyuzaho ibitekerezo byabo bisobanura impamvu bambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, ari na bwo bikoma itangazamakuru bijijisha ngo ibyabaye nta ruhare babigizemo ngo kuko batari babigambiriye.

Ikinyamakuru imirasire.com kirinze kugira umukobwa gitunga urutoki mu bamaze iminsi bambara imyambaro igaragaza ubwambure bwabo, gusa barahari bagiye batamazwa n’imyambaro baje ku rubyiniro, mu birori runaka bambaye ndetse bikarangira bamwe muri bo batangaje ko batari bagamije gukurura abagabo cyangwa se ikindi kintu, ndetse ugasanga bikomye itangazamakuru ngo ryatangaje amakuru atari meza kuri bo bitari bikwiye, kandi ugasanga ibyo bakoze babikoreye mu ruhande, bitari ubuzima bwabo bwihariye, twavuga nko kuba yari mu rugo umunyamakuru akahamusanga.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/09/2016 saa 14:00

Ibicucu Gusa
Kanda hano umusubize

HAragirimana/yozefu - 7/09/2016 saa 05:37

Nibyagakwiye Kubaho Kubariburwanda Kukonagaciro Bibaha
Kanda hano umusubize

bwibwi - 6/09/2016 saa 09:29

ariko nibicucu kabisa ahubwo bazambara nubusa
Kanda hano umusubize

- 5/09/2016 saa 17:57

Ibyo nibyiza cyane abafana turabikunda ahubwo turabasabako mwajya mutwereka kumyanya y'ibanga
Kanda hano umusubize

Patrick - 5/09/2016 saa 09:06

Biriya ni imikorere ya satani n'ababikora ni abakozi bayo batumwe nayo kuzarimbuza abantu mu busambanyi n'irari ryabwo kuko satani aziko ari ikintu Imana yanga urunuka! Ikibabaje n'uko ku cyumweru muhurira nabo mu nsengero mubita ngo ni abakozi b'imana da!
Kanda hano umusubize

Nkurikiye yesu - 4/09/2016 saa 23:43

Style ya satan yokwamamaza ubusambanyi icyaha cyibi cyane cyarimbuye sodoma na gomora imana yanga urunuka.
Kanda hano umusubize

jmv - 4/09/2016 saa 18:35

Imbwa yiganye inka kunnya mu nzu bayica umugongo :bakomeze bigane bazakuramo imbwa yiruka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X