Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kuki abategetsi b’Afrika bakomeje kugundira ubutegetsi?

Bimaze kuba ibintu bisa n’akamenyero ku bakuru b’ibihugu byinshi by’Afrika ko nyuma ya manda umutegetsi runaka agenewe, ko ashobora kuziyongeza izindi. Ni ibintu abazungu baheraho bavuga ko Afrika itagira demokarasi nyamara abategetsi b’Afrika bo bakavuga ko ibyo bakora biba bishyigikiwe n’abaturage bayobora.

Bamwe barabyishimira bitewe n’inyungu bazabikuramo, abandi bikabababaza ndetse bigatuma bajya mu mihanda kwigaragambya, amapine agatwikwa, imodoka zikahagwa, n’ibindi byinshi bitewe n’icyemezo kiba gihabanye n’ibyifuzo byabo.

Abategetsi batandukanye bategeka k’umugabane w’Afrika bagiye batangaza ko impamvu ibatera guhindura amategeko nshinga yabo ari nayo abemerera kuguma ku butegetsi ari ibyifuzo by’abaturage ndetse ko ari bo ubwabo babibisabira.

Gusa abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga, bavuga ko impamvu abategetsi b’Afrika baguma kubutegeti ari ugutinya kuzakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga rwa ICC, ku byaha bitandukanye baba barakoze mbere no mu gihe bari bari ku butegetsi.

Dore bamwe mu bategtsi b’Afrika barambye ku butegetsi badafite igitekerezo cyo kubuvaho.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo amaze imyaka 37 ayobora Equatorial Guinea

Robert Mugabe nawe amaze imyaka 36 ayobora Zimbabwe kandi avuga ko ku mwaka ye 91 yumva akomeye nk’umwana w’imyaka 14

Paul Biya nawe amaze imyaka 34 ayobora Cameron

Perezida Museveni nawe amaze imyaka myinshi ku butegetsi kuko yayoboye Uganda kuva mu mwaka w’ 1986 kugeza uyu munsi, kandi aherutse gutorerwa indi manda ya gatanu.

kugundira ubutegetsi ku baperezida ba Afrika bituma abasesenguzi ba politiki bavuga ko ariyo mvano yo kuba umugabane w’Afrika udatera imbere ndetse bikaba n’imvano y’amakimbirane n’intambara bihora ku mugabane w’Afrika.

Jean Pierre TUYISENGE-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umuhoza jeandedieu - 11/07/2016 saa 16:15

wamuswawec harinarimwe wariwayobora ngowumve ukuntu bimera ?nonengo manda 2. fack you.. wewe
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 11/07/2016 saa 08:46

muvandimwe well done kuko u 're a professional journalist naho abirirwa bashimagiza gusa bacinyinkoro ibyo ntibikigezweho. NB: njye numva nyuma ya manda ebyiri tutitaye ngo uyu yakoze kino na cyiriya yajya yibwiriza agacaho kbsa nabandi bakazana ibitekerezo byabo bishyashya. MURAKOZE
Kanda hano umusubize

umuhoza jeandedieu - 11/07/2016 saa 16:12

wamuswawese manda ebyiri harinimwe wariwayobora ngowumve ukuntu bimera? fack you wanyatsiwe
Kanda hano umusubize

Kamanzi Canisius - 9/07/2016 saa 21:11

Ibihugu bifite ingufu bigomba kuba hafi kuko nabonye abategetsi ba Africa ubahaye rugari bamara abaturage.Kuko iyo hari ikitagenda neza Ngo ntiwemerewe kukivuga.Kuki se?Kuko abayobora ibihugu by'ibihangange bibwiriza bakagenda n'ubwo abaturage barira Ngo baracyamukeneye?Naho Africa abari ku mbehe bahimba igihuha Ngo abaturage baracyanshaka.Bagushaka se ibindi ko babaho neza kubera gahunda nziza babaho neza kubera umuntu?Bigomba gukosoka.
Kanda hano umusubize

Paul - 9/07/2016 saa 15:27

Hari n'abandi utavuze!. Nibenshi muri Africa rwose! Gusa uri umuhanga mugukora inkuru n'ubundi kuvuga menshi siko kuyamara.
Kanda hano umusubize

rudari - 9/07/2016 saa 11:11

Uvuze neza cyane!!!! Ariko bitumye nibaza nti : izo mbunda bazikurahe? Uzibaha niwe shitani utuma bicana!!!! Kuko usanga amahanga ashaka gucontrora Africa akoresheje amadeni menshi no gushiraho abayobozi bashaka kandi mu buryo bw'amaraso
Kanda hano umusubize

JEAN CLAUDE BURUNDI. - 9/07/2016 saa 07:46

HERE IN OUR CONTINENT IT'S LIKE THAT.YOU CAN NOT RUN WITHOUT ARM FORCES.IT'S SO WHY.TODAY,ALL PRESIDENTS OF AFRICA ARE SOLDIANS,I THINT THAT YOU KNOW THEIR STORIES.THEY ARE CRUEL BEBAUSE OF THAT.lemember what happened in Burundi On 13-14/2015.HAVE YOU KNOWN THOSE?
Kanda hano umusubize

fernandel - 12/07/2016 saa 09:07

@JClaude: Wakwanditse mu rurimi wumva neza aho kwandika mu cyongereza giteye iseseme?
Kanda hano umusubize

JEAN CLAUDE BURUNDI. - 9/07/2016 saa 07:44

HERE IN OUR CONTINENT IT'S LIKE THAT.YOU CAN NOT RUN WITHOUT ARM FORCES.IT'S SO WHY.TODAY,ALL PRESIDENTS OF AFRICA ARE SOLDIANS,I THINT THAT YOU KNOW THEIR STORIES.THEY ARE CRUEL BEBAUSE OF THAT.lemember what happened in Burundi On 13-14/2015.HAVE YOU KNOWN THOSE?
Kanda hano umusubize

Alpha - 9/07/2016 saa 04:12

jye mbona ikibitera ari inzira iba muruyu mugabane wa Africa
Kanda hano umusubize

badari theo - 8/07/2016 saa 23:24

Erega rimwe na rimwe nta wabarenganya, kubera ko oppositions ziba zibarwanya ntizivuga ibyiza bakoze ahubwo zibanda ku bibi gusa wowe wakumva ko uramutse uvuyeho bazagufunga cg bakakwica,umuryango wawe bakuwumenesha!!ari wowe wavaho? sha njye sinavaho!!! Nazasigaho umwana wanjye. Kandi abo baba babarwanya nabo baba barakoze ibibi! Yes! Kandi iyo babugezeho kubera inzara,umujinya n'umururumba bakora bibi birenze iby'ababanjirije,ubwo rero bagomba kugumaho kugeza igihe oppositions yemereye imbabazi no kwibagirwa ibibi baba barakoze. Murakoze
Kanda hano umusubize

Bagabo - 8/07/2016 saa 19:57

Good analysis. Ariko mumenye ko itangazamakuru naryo rigira uruhare rutaziguye mu gutuma bariya baperezida bagundira ubutegetsi kuko iyo bavuze ko abaturage aribo babasaba kuguma ku butegetsi kandi akenshi biba atari ukuri,itangazamakuru naryo rikabiha umugisha byongerera bariya bategetsi ingufu!
Kanda hano umusubize

akebo john - 8/07/2016 saa 18:37

ni kweli ariko ntimukajye mudusebereza abayobozi ko babeshya. kuko ubutegetsi buraryoha ????/
Kanda hano umusubize

Mboniman Emmy - 10/07/2016 saa 09:47

ark mwa ubwo iyo umuntu amaz imyaka 91ans ubw aba agishoboy akahe kazi koko mubyukuri?
Kanda hano umusubize

VITAL - 8/07/2016 saa 17:57

IMPAMVU NI NINSHI ZITUMA BATAREKURA: IYAMBERE NI UKO ABENSHI BAJYAHO, ALI ABAKENE.BABONA UWOMWANYA BAGAKIRA HEJURU Y'UMUTUNGO WA LETA, BAKIBAGIRWA AHO BAVUYE. ICYAKABILI,KUTABONA AMAHEREZO AVUYE KUNGOMA, KUKO AKENSHI NTAMATEGEKO ABA ATEGANYIJWE Y'IKIRUHUKO CY'UMUKURU WIGIHUGU-IBYUBAHIRO YAMENYEREYE, AKUMVA ATABIREKA.ICYAGATATU, ABENSHI BAJYAHO, HEJURU Y'AMARASO Y'ABATURAGE:BAKICA UKO BASHAKA-BAGAFUNGIRA ABANTU UBUSA-BAKIBA-KUVAHO RERO KULI BO, BABONA BYABAJYANA MUBUCAMANZA GUSA ( HISSEN HABRE' YABA URUGERO)-INDI YANYUMA NI UKO ABENSHI BAJYAHO, KUBERA INKUNGA Y'AMAHANGA, BABA BAFITANYE AMASEZERANO AZWI NA BAKEYA GUSA, NTABWO RERO YAVAHO ATARARANGIZA IBYO YEMEREYE ABAMUSHYIZEHO.
Kanda hano umusubize

xxxx - 8/07/2016 saa 16:56

Usomye iyi nkuru uhita ubona ko mu Rda hari abanyamakuru b'abahanga!courage
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 8/07/2016 saa 16:24

Ariko abayobozi bacu ntibakitiranye ibintu.Nabo bazi neza ko ahenshi muli Afrika hategeka imbunda (army and police).Kuko ugize icyo avuga anenga ubutegetsi arafungwa cyangwa akicwa,iyo adahunze.Presidents kandi nabo bazi ko bagizwe n'imbunda.Niyo mpamvu bafata neza armed forces.Urugero,mu kwezi gushize,MUGABE yahaye gusa umushahara abasirikare n'abapolisi,abandi arabihorera kuko nta mafranga ahagije igihugu gifite.Muli izo conditions se,ni gute utabona amajwi?Ntabwo wabura amajwi ufite imbunda.Nabo barabizi neza. Kandi ni mu gihe kuko abenshi bafata ubutegetsi babanje kumena amaraso menshi.Kubera kwishakira nabo umugati,pastors bavuga ko ufashe ubutegetsi ku ngufu,amaze kumena amaraso,bamubwira ko ali imana imuhaye ubutegetsi.Nyamara imana yanga abantu bose bicana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X