Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Dj Pius na Jody Phibi baririmbiye abafana babo bagiye kuva ku rubyiniro abafana barabyanga

Kuri iki cyumeru tariki ya 27 Ugushingo 2016, ubwo umuhanzi Dj Pius na Jody Phibi, abanyarwanda bari kugenda babica bigacika mu karere ka Afrika y’uburasirazuba bataramiraga abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bari baje muri H-Zone byari ibicika, dore ko bombi bagiye kuva ku rubyiniro abafana bagashaka kubyanga.

Muri iki gitaramo cyabereye muri H-Zone Gikondo, abahasohocyeye bataramiwe n’ abahanzi bakunzwe aribo Dj Pius ndetse na Jody Phibi, aho babaririmbiye bose bakamanika amaboko nk’ ikimenyetseo cy’ ibyishimo.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo udushya twinshi, aho bashizeho n’akanya ku bari bacyitabiriye ko kugaragaza impano yabo mu kubyina maze uhize abandi agahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Ku isaha ya saa tanu ni bwo mushyushyarugamba Mc Nario yari asesekaye ku rubyiniro maze ahamagara abasore biyumvamo impano yo kubyina baraza barahiganwa.

Bidatinze yahise ahamagara ku rubyiniro abahanzi baza ku rubyiniro maze abari bitabiriye iki gitaramo si ukubyina karahava.

Jody yageze ku rubyiniro aririmbira abari bitabiriye igitaramo, by’akarusho yabyinishije abafana be karahava.

Akiva ku rubyiniro Dj Pius nawe yahise aza gususurutsa abafana be abaririmbira indirimbo ze ziri kugenda zica ibintu mu karere ka Africa y’uburasira zuba. Gusa yagiye kuva ku rubyiniro abafana barabyanga.

JPEG - 169.2 kb
Mc Nario

JPEG - 166.2 kb
Aba basore bari kumwe na Mc Nario bahiganwe mu kubyina karahava
JPEG - 186.5 kb
Mc Nario yakira ku rubyiniro Jody Phibi
JPEG - 169 kb
Jody aririmbira abafana be

JPEG - 160.6 kb
Jody yabyinishije abafana be karahava

JPEG - 160.2 kb
Dj Pius yaje ku rubyiniro maze abari bitabiriye igitaramo si ukuvuza akaruru batewe n’ibyishimo karahava
JPEG - 224 kb
Pius aza ku rubyiniro

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X