Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kwinjira mu gitaramo cya mbere cya Wizkid azakorera mu Rwanda bizakorwa n’umugabo bisibe undi

Mu gihe habura iminsi mike ngo umuhanzi Wizkid akorere ibitaramo bigeze kuri bibiri mu mujyi wa Kigali, kuri ubu ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye cya mbere cyiswe Kwita Izina Gala Dinner 2016 byashyizwe ahagaragara, gusa birahanitse dore ko iki gitaramo kizabera mu nzu nshya y’akataraboneka ya Kigali Convetion Centre imenyereweho kwakira inama zikomeye, akaba ari na we muhanzi ukoreyemo igitaramo bwa mbere.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria, kuri uyu wagatanu tariki 26 Kanama 2016 azaririmbira i Kigali muri iki gitaramo gitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’Ingangi, ibiciro byo kwinjira bikaba bihanitse cyane.

Uyu muhanzi (Wizkid) ukiri muto ariko umaze kugira ibikorwa by’indashyikirwa muri muzika ategerejwe kugera i Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Kanama 2016 mbere y’iminsi ibiri ngo akore ibitaramo 2, aho icya mbere ari iki cyiswe Kwita Izina Gala Dinner 2016 ndetse n’icyiswe Mitzig beer Fest kizabera i Rugende ku wa 27 Kanama 2016.

Muri iki gitaramo cya mbere azakorera muri Kigali Convetion Centre , si umuntu wese uzacyinjiramo kuko ibiciro byashyizwe ahagaragara byerekana ko hazinjira uwifite dore ko kwinjira ku muntu umwe bizaba bihagaze amadorali 120 bingana n’amafaranga hafi ibihumbi 100 na ho abantu 10 baziye hamwe bakishyura amadorali 1000 bingana n’amafaranga asaga gato ibumbi 800.

Wizkid akaba ari we muhanzi ubaye uwa mbere mu mateka ukoze igitaramo cyo kwinjiramo bihenze ku rwego rwo hejuru.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

FULL THANK - 28/08/2016 saa 21:00

Ahubwo ?Sibomana Dushakako Music Yomu Rwanda Izamuka .Numuhungu Wa P.Fla .Full Thank
Kanda hano umusubize

Kenny Roger Nahayo - 24/08/2016 saa 16:02

Hahaha.. Muracetsa Pe!!! Ahubwo Kyasubikwa...!! E E E..??
Kanda hano umusubize

Mahoro - 24/08/2016 saa 09:49

None ngo mu Rwanda hari "nzaramba?".Please, banyamakuru muzahatubere!
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 19:47

wasanga wizkid yaryize ngo niburayi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X