Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Laure Olivier NINTERETSE aratangaza ko agiye gukomereza ibikorwa bye bya filime mu Rwanda

Laure Olivier NINTERETSE, Umurundikazi umenyerewe mu bikorwa byo gukina filime ndetse no kuzitegura, kuri ubu aratangaza ko agiye gukomereza ibikorwa bye mu gihugu cy’u Rwanda, aho kuri ubu avuga ko yanamaze gushinga kampani mu Rwanda izajya imufasha gutegura ndetse no gukina filime mu minsi mike iri imbere.

Avuga ko nyuma y’uko abonye ko mu gihugu cye atashobora gukomeza gukora ibikorwa bye byo gutegura amafirime no kuyakina bitewe n’umutekano uhari, yahisemo kuza mu gihugu cy’u Rwanda ngo ahakomereze ibikorwa bye.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire.com yagize ati: "Nabonye iwacu I Burundi ntashobora kubandanya kuhakorera muri kino gihe umutekano atari mwiza cane, mpitamwo kuza mu Rwanda kugira ngo mbandanye gukora no gukina filime."

Laure Olivier NINTERETSE akomeza avuga ko uretse kuba mu gihugu cye hatari umutekano wizewe, ngo we yari afite intumbero yo gukora filime ku rwego rwa Afrika y’Uburasirazuba ndetse agakorera muri aka karere atagumye mu gihugu cyabo gusa.

Ngo kuba aje gukorera mu Rwanda byongeye akaba ari mu mujyi wa Kigali, abona ari ahantu yishimiye hafite umutekano hanashobora kuzamufasha kubona uburyo akoramo akazi ke neza ku buryo muri aka karere ka Afrika y’Uburasirazuba azagera ku rwego rushimishije.

Yagize ati: "Kigali ni umujyi utangaje mu bwiza bwawo n’ukungene uriko uratera imbere vuba vuba. Filime ngiye gutangura gukora zirashobora kuba icirore (indorerwamo) kigaragaza ubwiza na development (iterambere) itangaje ya Kigali, ndetse n’ukungene hari umutekano, ibyo bigatuma n’abandi ba film maker bava mu bihugu bitandukanye bifuza kuhakorera film zabo."

Uyu murundikazi Laure Olivier NINTERETSE, yamenyekanye muri filime yiswe "BAD LIFE" yateguwe na Venuste MARONKO, aho yakinagamo ari umuforomo kazi, ndetse iyi filime yaje kwegukana ibihembo bibiri muri FESTICAB 2014 (Festival International du Cinema et de l’Audiovisuel du Burundi) ubwo yabaga ku shuro yayo ya 6. Yanamenyekanye kandi muri filime ye yanditse akayiyobora ndetse akayikinamo ari umukinnyi mukuru (Actrice Principale) yise "L’IRREPROCHABLE DEMASQUE".

Kanda hano urebe filime "L’IRREPROCHABLE DEMASQUE" Laure Olivier NINTERETSE yateguye akanayikina.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Burikukiye Thierry - 18/06/2016 saa 15:59

Murakomeye.Jewe ico nashaka kuvuga nuko Laure ndamwipfurije guter'imbere nk'umuzinda.Ndamuzi twarakuranye Muri quartier I Bujumbura.Nukuri Laure courage kandi tuzoguma tugushigikira mu migambi yawe yose.Keep it up
Kanda hano umusubize

nyirafuku - 9/06/2016 saa 18:54

Wa muntu we muri CEPGL (Rwanda, Burundi na DRC), ushobora kwinjira mu gihugu runaka cyayo nta visa ariko nyuma y'amezi 3, usaba visa y'igihe kirekire kubera impamvu zisobanutse. Naho "abiyita abahinzi borozi" kandi ari abadeyi deyi cyangwa nta n'urukwavu borora, urumva nawe ko bizigwaho byimbitse.
Kanda hano umusubize

Binego - 8/06/2016 saa 19:41

Ubwose niba akoresha visa azahamara igihe kingana gute? Kereka niba aje arimpunzi kuko mu Rwanda agomba kuzagira icyangombwa gitanzwe nu Rwanda.Tuzamenya icyaricyo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X